skol
fortebet

18 batsinze icya Leta bafunze, Perezida Kagame yabahaye imbabazi, RCS iravuga ko bagororotse

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2018

Sponsored Ad

Abana 18 bakoze ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza n’ abakoze ikizami cya Leta gisoza ikiciro cya rusange Tronc bari muri gereza ya Nyagatare, bakagitsinda, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yabahaye imbabazi, RCS irizeza Abanyarwanda ko bariya bana bagororotse.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo ry’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 19 Mutarama 2018, Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Perezida Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Abana 18 bakoze ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza n’ abakoze ikizami cya Leta gisoza ikiciro cya rusange Tronc bari muri gereza ya Nyagatare, bakagitsinda, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yabahaye imbabazi, RCS irizeza Abanyarwanda ko bariya bana bagororotse.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ry’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 19 Mutarama 2018, Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Perezida Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018, ko yababariye bariya bana 18 batsinze icya Leta bafungiye muri gereza ya Nyagatare ifungirwamo abahamwe n’ ibyaha batarageza ku mwaka y’ ubukure.

Umuvugizi w’ Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa CIP Sengabo Helaly yatangarije UMURYANGO bimwe mu byaha abarekuwe bari bafungiye, abasaba kwirinda kongera gukora ibyaha.

Yagize ati “Bari bafungiwe ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge…kuba barize bakemera kwiga bagatsinda ni ikimenyetso kiba kigaragaza ko umuntu yahindutse yaciye bugufi, icyo kuba atazongera gukora icyaha byo ni ikindi ntabwo umuntu yareba mu mutima w’ umuntu ngo amenye ikizaba mu gihe kizaza”

Yakomeje agira ati “Abarekuwe icyo tubasaba ni ugukomeza kuba intangarugero, kuko n’ ubundi muri gereza bari intangarugero bitwaraga neza, icyo tubasaba ni uko birinda kuzasubira mu cyaha, ikindi bakomeze amashuri bakomeze bige amashuri bazangize bigirire akamaro bakagirire n’ igihugu n’ imiryango yabo”

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame ahaye imbabazi abana bakoze ibizami bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bagatsinda ko n’ abatsinze umwaka ushize nabo yabahaye imbabazi.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SP Sengabo Hillary, ngo abakoze bose ni abana 21 bagabanyijwe mu byiciro 2.

Muri bo 16 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza na 5 bakoze ibizamini by’icyiciro rusange.

SP Sengabo Hillary ati “Muri abo 16 harimo abahungu 15 n’umukobwa umwe, 8 muri bo batsinze neza bari mu kiciro cya mbere (division I), 7 baza mu cya kabiri naho umwe aza mu cya gatatu. Muri 5 bakoze ibizamini by’ikiciro rusange, umwe yagize amanota yo mu kiciro cya mbere, babiri mu kiciro cya kabiri, abandi babiri mu kiciro cya kane.”

SP Sengabo avuga ko gutsinda kw’aba bana ari ikimenyetso cy’uko bagorowe kandi bagororotse. Umuvugizi wa RCS yemeza ko abarangije amashuri abanza bazakomereza mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri gereza, naho abarangije ikiciro rusange bakazakomereza mu mashuri y’imyuga ari muri gereza, cyane ko bagikomeje ibihano byabo.

Amwe mu mashami bakurikirana usanga muri iryo shuri riherereye muri gereza ni ubukanishi, ubudozi, ubwubatsi, ububaji no gusudira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa