skol
fortebet

Abana b’ abahungu 59,5% barakubitwa, abakobwa 23,9% bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe: Thursday 17, May 2018

Sponsored Ad

Ubushakashatsi na Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda bugamije kureba uko ihohoterwa rihagaze mu bana n’ urubyiruko ryagaragaje ko abahungu bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri cyane kurusha abakobwa, abakobwa bagahohoterwa cyane bishingiye ku gitsina kurusha abahungu.

Sponsored Ad

Ubu bushakatsi bwamuritswe kuri uyu wa 17 Gicurasi 2018, bwagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku mubiri rikorerwa ku bahungu ku gipimo cya 59,5% rigakorerwa abakobwa ku gipimo cya 37,2%.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bana b’ abakobwa riri kuri 23,9% mu bana n’ abahungu riri ku 9,6%.

Ihohoterwa ryo ku marangamutima ni ukuvuga gutuka no guhoza ku nkeke abana n’ urubyiruko rikorerwa ku bakobwa 11,8% mu gihe abahungu bakorerwa iri hohoterwa ari 17,3%.

Dr Yvonne Kayiteshonga wayoboye ubu bushakatsi yavuze ko iri hohoterwa rikorerwa abana b’ u Rwanda rigira ingaruka zirimo kwishora mu biyobyabwenge no kumugazwa, utaretse no gutwara inda bakiri bato, no kurwara indwara y’ agahinda gakabije Stress.

Abahungu 51% bakorerwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakiri bato bagira ikibazo cyo mu mutwe, mu gihe abatarahuye n’ iki kibazo bagira ibi bibazo ku kigero cya 21%.

32% mu bagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutina bariyahura, mu gihe abatararikorewe biyahura ari 8%.

Dr Kayiteshonga yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina atari ukubafata ku ngufu gusa ahubwo ngo harimo no kwambika abana ubusa no kubakora ku bitsina no bisoma.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu ba mbere bahohotera abana n’ uburyiruko kurusha abandi ari ababyeyi babo, abo mu miryango yabo n’ abashinzwe ku barera. Abana b’ abakobwa n’ abahungu ubushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi b’ abagabo aribo babahohotera cyane.

Ubu bushakashatsi buzakurikirwa n’ ubundi buzagaragaza uko ihohoterwa rihagaze mu Rwanda mu bana n’ urubyiruko bafite ubumuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa