skol
fortebet

Abana b’ imfubyi 2900 babonye imiryango hasigaye abarenga 1000

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango ivuga ko abana b’ imfubyi ibihumbi bibiri na magana cyenda (2900) kuri ubu babonye imiryango ibakira bavuye mu bigo by’ imfubyi.
Muri 2014, nibwo Leta y’ u Rwanda yafashe umwanzuro ko nta mwana ukwiye kurererwa mu bigo by’ imfubyi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2017, ubwo Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango Nyirasafari Esperance yatangizaga ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’ amatorero n’ amadini mu (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango ivuga ko abana b’ imfubyi ibihumbi bibiri na magana cyenda (2900) kuri ubu babonye imiryango ibakira bavuye mu bigo by’ imfubyi.

Muri 2014, nibwo Leta y’ u Rwanda yafashe umwanzuro ko nta mwana ukwiye kurererwa mu bigo by’ imfubyi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2017, ubwo Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango Nyirasafari Esperance yatangizaga ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’ amatorero n’ amadini mu kubaka umuryango nyarwanda yavuze ko hari itambwe yatewe mu kurera abana mu muryango gusa ngo hari indi ikenewe.

Yagize ati “Turacyafite abana bari mu bigo twitaga ngo ni iby’ imfubyi. Mu by’ ukuri iyo turebe abana bari muri biriya bigo cyangwa abari mu mihanda abenshi bafite ababyeyi. Uzabyara uge kureresha mu kigo? Uzabyara ubyarire umuhanda?”

Minisitiri Nyirasafari avuga ko mu bana bari mu bigo hari abadafite imiryango ngo aba nibo bakeneye imiryango ibakira,.

Ati “Twabigenza gute twebwe abakirisito, abayisilamu ngo abo bana babone imiryango ibarera? Twabonye ko abana bakurira mu bigo hari byinshi cyane babura.”

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko abana barenga 2000 babonye imiryango ibarera bavuye mu bigo by’ imfubyi. Avuga ko hasigaye abana 1027 bakiri mu bigo bakeneye imiryango yo kubakira.


Abanyamadini bitabiriye iyi nama yiga ku ruhare rwabo mu kubaka umuryango

Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango Nyirasafari Esperance na Umuyobozi w’ Urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere Shyaka Anstase

Musenyeri Birindabagabo Alesis uyobora EAR - Gahini yasabye bagenzi b’ abanyamadini gutanga amatangazo munsebgero no mu misigiti kugira ngo imiryango ikeneye abo bana imenye ko hari abana bakeneye imiryango.

Ati “Dufite ababyeyi beza bafite umutima wo kurera aba bana ikibazo ni uguhuza abo bana n’ imiryango. Ndagira tugende tutange amatangazo iyo miryango imenye ko hari abana bakeye kurererwa mu miryango.”

Ibitekerezo

  • Iki ni igikorwa cyiza cyane.Umuryango ufasha abana witwa UNICEF,nawo ni uwo gushimwa.Nubwo bimeze gutyo,Millions nyinshi z’abana zifite ibibazo byinshi cyane.Ntabwo biga,bibera mu mihanda,bicwa n’indwara n’inzara,etc...
    Niyo mpamvu tugomba kumenya ikintu kizakuraho IBIBAZO byose isi yikoreye:Ubukene,ubusumbane,indwara,akarengane,ubushomeri,urupfu,etc...Nta kindi cyakuraho ibibazo by’isi uretse ubwami bw’imana duhora tubabwira.Bisobanura ubutegetsi bw’imana.Kubera ko buzaba buyobowe na YESU hamwe n’abantu bazajya mu ijuru,bazahindura isi Paradizo (Daniel 7:27).Ese ujya wita kugushaka ubwo bwami nkuko YESU yasize abidusabye (Matayo 6:33)?Cyangwa wibera mu byisi gusa?Ubwo butegetsi buzaza nta kabuza,kuko imana itajya ibeshya.
    Urugero,Abahanuzi bahanuye ko YESU azaza ku ISI.Nubwo hashize imyaka myinshi ataza,ariko byageze aho araza.
    N’ibi tubabwira byerekeye ibintu byiza bizaba mu myaka mike iri imbere,bizaba nta kabuza.

    Ndabona hejuru icyapa kivuga ngo "uruhare rw’amadini mu kubaka umuryango nyarwanda".Ahubwo iyo bandika "uruhare rw’amadini mu gusenya umuryango w’abanyarwanda".Kuva abazungu bazana amadini mu Rwanda,nta mahoro rwagize.
    Muli 1959,ni Musenyeri PERRAUDIN washinze ishyaka Parmehutu ryakoze Genocide ya mbere mu Rwanda.Ku ngoma ya Habyarimana,Musenyeri Nsengiyumva Vincent wayoboraga Gatolika,yari muli Central Committee y’ishyaka ryategekaga igihugu,rigakora Genocide ya 2.Muli 1994,abayobozi b’amadini hafi ya bose,bashinjwa Genocide.N’uyu munsi,usanga Abanyamadini,aho kwigisha UBWAMI BW’IMANA nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 24:14,usanga bali muli Politike,no kwigisha abantu uburyo babona amafaranga.Ba Musenyeri,basigaye barwanira kugura amamodoka ahenze cyane.N’ubwo bitwaza Bible,ntabwo bakora nkuko YESU n’Abigishwa be bigishaga.Birirwaga mu nzira no mu ngo z’abantu babwiriza ku buntu.Abagerageza kubigana,ni Abahamya ba Yehova bonyine.Ni nabo bonyine batakoze Genocide.

    nanjye ndamushaka rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa