skol
fortebet

Abantu 20 nibo bamaze kurega abimana amakuru

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

Abanyamakuru n’ abashinzwe itumanaho mu bigo bya Leta n’ ibyigenga bahuye baganira ku mikoranire yabo itajya iburamo birantega maze ushinzwe itangwa ry’ amakuru mu rwego rw’ igihugu rw’ umuvunyi avuga ko abantu 20 aribo bamaze kurega ababimye amakuru nyamara itegeko riha abantu uburenganzira bwo kubona amakuru rimaze imyaka 5.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena 2018 nibwo hateranye inama nyungurana bitekerezo yahuje inzego zitandukanye za Leta n’izabikorera harimo abanyamakuru n’abashinzwe gutanga amakuru bo mu bigo bitandukanye bagirana ibiganiro byari bigamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati yizo nzego zose kuko iyo badakoranye neza bidindiza akazi.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye inama bagaragaje ko bakunze guhura n’imbogamizi zo kubona amakuru mu gihe bitabaje ababishinzwe mubigo runaka.


Mugeni Cecile

Mugeni Secile ukorera mu rwego rw’umuvunyi mu ishami ryo gutanga amakuru yavuze ko kuva itegeko ryajyaho mu mwaka wa 2013 bamaze kwakira ibirego 20 by’ abantu baba barimwe amakuru harimo 12 b’abanyamakuru avuga ko impamvu ibirego ari bicye ari uko harimo abatazi uburenganzira bafite bwo guhabwa amakuru kuko batari bazi itegeko ribarengera bagahitamo kwicecekera.

Abanyamakuru bavuga ko ahanini impamvu babona ko aba PR batanga serivise mbi babiterwa no gutinya abakoresha babo ndetse no kuba kuba batazi uburenganzira bafite ndetse ko harimo abadafite ubumenyi buhagije cyangwa amakuru ahagije areba n’ ikigo bakoramo.

Twahirwa Alphonse yagize ati " Biragoye kubona amakuru wanyuze kuri PR yego umuyobozi niwe utanga amakuru ariko nanone hari n’amakuru aba atagomba gutangwa n’ umuyobozi gusa mugihe uyasabye PR ntagire icyo agufasha akaguha nomero , mbona biterwa no kuba batigirira icyizere no gutinya abayobozi babo gusa ntabwo ari bose nibamwe na bamwe.

Alphonse Twahirwa yakomeje avuga ko hari ubwo ucyenera umuyobozi mukiganiro wamusaba PR akakubwira ko yamubwiye umunsi wagera wahamagara umuyobozi akakubwira ko ntabyo yari azi batarabimubwiye bikaba ngombwa ko ubutaha numucyenera utazanyura kuri PR kuko uzi neza ko ntacyo yagufasha.

Bamwe muba PR baremeza ko hari ubwo badatanga amakuru bitewe n’ uko abayobozi babo baba badahari cyangwa bakumvako ntabubasha bafite bwo gutanga ayo makuru kuko nabo nka PR hari amakuru baba badafiteho ibisobanuro bihagije.

Eric Kabera PR muri PSF (urwego rw’ abikorerera) yasabye ko bakorerwa ubuvugizi bagasaba abakoresha babo guha agaciro akazi kabo bakora nk’ aba PR.

Yagize ati"Ushobora kuba ushaka amakuru ugahamagaye umuyobozi ugasanga afashe isafari agiye hanze kandi ariwe wagombaga kuguha amakuru kandi njyewe PR uhari ayo makuru ntaburenganzira mfite bwo kutanga cyangwa ntanicyo nyaziho urumva icyogihe ntacyo nzagufasha”.

Yakomeje asabira ababishinzwe ko bakorerwa ubuvugizi nkaba PR bagahabwa agaciro mu kazi bakora.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abitumanaho mu bigo bya Leta Sam MANDERA avugako itangazamakuru ari umuyoboro mugari ukomeye ufasha mugutangariza abanyarwanda amakuru, nubwo hakirimo ibibazo muba PR bamwe na bamwe hari intambwe tumaze gutera dutangira kwigira hamwe tukongera ubushobozi ndetse turushaho gukora neza n’itangazamakuru. Imbogamizi tugira ni uko hari bamwe batatibira nk’inama z’ ibigo bakoreramo bigatuma bidindiza imikorere yabo kuko byajya bibafasha kumenya amakuru ahagije y’ ibigo byabo.

Ati "Murwego rw’ aba PR mu nzego za leta biragaragara ko hakirimo ibibazo bitandukanye nko kubura ubushobozi n’ubumenyi bucye ,ariko nanone ntitwabura kwishimira intambwe tumaze gutera nko kuba kuri ubu twarashize hamwe duhura tukungurana ibitekerezo buri umwe akigira ku wundi tukagira n’amahurwa adufasha guhugurana aba buri kwezi”.

Yakomeje avuga ko ibyo bidahagije kuko bongereye n’imikoranire yabo hagati n’itangazamakuru kuko babona ko itangazamakuru ari umuyoboro mugari ubafasha kumenyekanisha ibyobakora.

Ibiganiro byahuje abagira uruhare mugutanga amakuru n’abagira uruhare muguhabwa amakuru byari bigamije kunoza imikoranire no gusobanurwa ibiteganywa n’itegeko nomero 04/2013 ryo kuwa 08 Gashyantare 2013 aho rigaragaza ibigenga umunyamakuru mu kubona amakuru , itegeko risobanura uburenganzira bwo kubona amakuru n’ayo batagomba kubona kuko yahungabanya umutekano w’igihugu.

Iradukunda Elisabeth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa