skol
fortebet

Abantu 6 baraye kuri Komisiyo y’ amatora batakamba ngo kandidatire zabo zakirwe

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yatangaje hari abantu 6 baraye ku biro byayo bayinginga ngo yakire kandidatire zabo mu matora y’ abadepite ateganyijwe muri Nzeli 2018.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018, ku isaha ya saa kumi n’ imwe nibwo komisiyo y’ amatora mu Rwanda yahagaritse igikorwa cyo kwakira dosiye z’ abifuza kuba abakandida mu matora y’ abadepite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ igihugu y’ amatora Charles Munyaneza yatangaje ko saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo yageze ku kicaro cy’ iyi komisiyo agasanga hari abagore n’ abasore baharaye batakamba ngo kandidatire zabo zakirwe.

Yagize ati “No kugeza mu gitondo bari bahari, hari abantu benshi bashakaga ko twakira kandidatire zabo, urubyiruko abagore n’ abandi, tubabwiye mu kanya ko bidashoboka. Ntibyakundaga kuko ibiteganywa n’ amategeko twahagaritse ejo saa kumi n’ imwe. Ngereranyije njyewe abo nahasanze n’abampamagaraga ni 6”

Aba bifuzaga kuba abakandida mu matora y’ abadepite kandidatire zabo zikaba zitakiriwe kuko bakerewe bavuga batindijwe no gushaka ibyangombwa.

Komisiyo y’ amatora yatangaje ko 5 muri 17 bari basabye kuba aba kandida aribo bashyikirije dosiye zabo Komisiyo y’ amatora.

Abatanze kandidatire mu matora y’ abadepite uyu mwaka harimo Ishyaka DGPR rya Frank Habineza, Ishyaka FPR –Inkotanyi, Ishyaka PL, n’ umukandida wigenga Mpayimana Philippe.

Abadepite 53 kuri 80 bagize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda nibo batorwa biciye mu mitwe ya Politiki babarizwamo, aho abaturage batora urutonde rw’abo iyo mitwe ya politiki yatanze muri Komisiyo y’amatora.

Umutwe wa Politiki cyangwa umukandida wigenga babona umwanya w’Umudepite mu Nteko igihe bagize nibura amajwi 5% y’abatora bose hamwe (ubu barenga gato miliyoni 7).

Indi myanya 27 isigaye ihabwa 24 batorwa mu nzego zihagarariye abagore hakurikijwe Intara baturukamo n’ubunini bwazo, babiri (2) batorwa nk’abahagarariye urubyiruko, umwe (1) atorwa nk’uhagarariye abafite ubumuga.

Aba badepite bose iyo bageze mu Nteko bafatwa nk’abahagarariye Abanyarwanda muri rusange

Amatora y’abadepite ateganyijwe mu Rwanda ku wa 3 Nzeri 2018, mu gihe Abanyarwanda baba muri Diaspora bazatorera kuri za Ambasade n’ahandi hateganyijwe ku wa 2 Nzeri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa