skol
fortebet

Abanyamadini batanze ibitekerezo n’ingamba zafatwa ngo ibiyobyabwenge bicike burundu

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Bimaze kugaragara ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha bimaze kuba ikibazo gikomeye mu rubyiruko rw’ u Rwanda, ikaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Leta y’ u Rwanda bwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.
Ni muri urwo rwego ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama, hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Urubyiruko, iy’ubuzima, Ikigo (...)

Sponsored Ad

Bimaze kugaragara ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha bimaze kuba ikibazo gikomeye mu rubyiruko rw’ u Rwanda, ikaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Leta y’ u Rwanda bwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.

Ni muri urwo rwego ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama, hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Urubyiruko, iy’ubuzima, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere na Polisi y’u Rwanda, ikaba yari yatumiwemo abahagarariye amadini n’amatorero.

Joshua Masasu

Intego y’iyi nama kwari ukurebera hamwe uruhare rw’amadini n’amatorero mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yavuze ko urubyiruko rugomba kwitabwaho, rukarindwa ibiyobyabwenge.

Aha yavuze ati:” Tutitaye ku rubyiruko, ejo heza h’igihugu ntihagerwaho. Ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu bufatanye bugamije kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge kuko nirwo mizero y’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko igihugu cyacu cyakoze byinshi, ko dufatanyije ibiyobyabwenge bitatunanira.

Yagize ati:”Turabasaba ubufatanye mu guha urubyiruko indangagaciro nyarwanda, kuko umuntu uza mu rusengero ntawamutumiye aba yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo mumusaba. Mukomeze gukangurira abayoboke banyu gukomera ku ihame rivuga ko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.”

Minisitiri Mbabazi yavuze kandi ati:”Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, iyo turinze urubyiruko ibiyobyabwenge tuba dutegura abanyarwanda bazagira uruhare mu mutekano n’iterambere birambye.”

Yavuze ko hari urubyiruko rumaze kumva ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kuko hari abasigaye bafata bamwe mu babicuruza bakabijyanira kuri Polisi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko ibiyobyabwenge atari ikibazo cy’umutekano gusa, ahubwo ko binagira ingaruka ku iterambere ry’igiihugu no ku buzima bw’ababinyoye.

Yavuze ati:”Ibiyobyabwenge bitera indwara zitandukanye, haba ku babinywa ndetse no ku bandi bantu babegereye. Umubyeyi ukoresha ibiyobyabwenge aba yishyira mu kaga ko kuba yabyara abana bafite ubusembwa butandukanye. Tugomba rero guhuza imbaraga kugirango tubikumire.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurwanya ibiyobyabwenge, anasaba abitabiriye iyi nama kongera imbaraga muri ubu bufatanye no kunoza ingamba zo kubirwanya no kubikumira.

Yavuze ati:”Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije igihugu, ariko ndizera ko amadini n’amatorero mufite ubushake na gahunda yo guhangana nacyo, bikaba bisaba kongera imbaraga mu mikoranire n’ubufatanye, twibanda cyane cyane ku gukemura ibibazo bishamikiye ku muryango ujegejega, udaharanira guha uburere abana.”

Prof. Shyaka yasabye abanyamadini n’amatorero gufasha inzego za Leta gukemura iki kibazo kuko muri buri kagari cyangwa Umurenge ntaho utasanga urusengero rwatangirwamo ubwo butumwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana yashimiye abanyamadini n’amatorero kubera umusanzu wabo mu bikorwa bitandukanye byo gukumira ibyaha, anabasaba kongera imbaraga ngo n’ibiyobyabwenge bicike.

Yavuze ati:”Urugamba rwo guca ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ntirukwiye guharirwa inzego z’umutekano gusa, twese dukwiye kwiyemeza no gushyiraho ingamba zo guca ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko kuko bisubiza inyuma icyerekezo igihugu cyacu gifite.”

IGP Gasana yavuze ko ibiyobyabwenge biteza umutekano mucye kuko uwabinyoye bimutera kwishora mu bindi byaha birimo urugomo, ubujura, ndetse rimwe na rimwe bigatera kwigomeka.

Yasoje asaba abanyamadini n’amatorero kongera imbaraga mu gukangurira abayoboke babo ububi bw’ibiyobyabwenge. Aho yavuze ati:”Twese dukwiye kumva ko umutekano w’igihugu utureba, ni nayo mpamvu tubasaba kwigisha abo muyobora ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge kuko abantu babatega amatwi kandi babafitiye icyizere ni benshi.”

Abanyamadini n’amatorero basabwe kumva ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kibareba, basabwa gukangurira abayoboke babo ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kwita ku burere bw’abana babo no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Abanyamadini n’amatorero batandukanye batanze ibitekerezo n’ingamba zafatwa ngo ibiyobyabwenge bicike burundu.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo kurushaho kongera ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, insengero n’amahuriro y’urubyiruko, gukangurira ababyeyi kurushaho kunoza no kwita ku burere bw’abana babo. Urubyiruko rugashishikarizwa gukurikiza indangagaciro nyarwanda, bigakorwa bihereye hasi mu muryango, abanyamadini basabwe kudaha akato ababaye imbata z’ibiyobyabwenge, ahubwo bakabegera, bakabumva bakanabafasha mu rugendo rwo guhinduka, gukaza ibihano ku bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza, gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, n’ibindi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa