skol
fortebet

Abanyamahanga 9 biganjemo Abarundi bahawe Ubunyarwanda

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

Abarundi 7, Umunyekongo umwe n’ Umunya Uganda umwe bahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda kuri Uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017.
Uyu muhango wabereye mu karere ka Kicukiro, abahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda ni 9 muri 11 bari babusabye, abandi ntabwo babonetse mu muhango wo kurahira.
Abahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda ni abanyamahanga bashakanye n’ Abanyarwanda hanyuma bifuza kugira ubwenegihugu bw’ u Rwanda.
Abahawe ubunyarwanda bishimiye ko binyuze mu mategeko bahawe uburenganzira bwo kwitwa (...)

Sponsored Ad

Abarundi 7, Umunyekongo umwe n’ Umunya Uganda umwe bahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda kuri Uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017.

Uyu muhango wabereye mu karere ka Kicukiro, abahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda ni 9 muri 11 bari babusabye, abandi ntabwo babonetse mu muhango wo kurahira.

Abahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda ni abanyamahanga bashakanye n’ Abanyarwanda hanyuma bifuza kugira ubwenegihugu bw’ u Rwanda.

Abahawe ubunyarwanda bishimiye ko binyuze mu mategeko bahawe uburenganzira bwo kwitwa Abanyarwandakazi abandi bagahabwa ubwo kwitwa Abanyarwanda.

Niyomukiza Primitive, Umurundikazi washakanye n’umunyarwanda wahawe nyuma yo guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Nishimiye kuba ngiye kujya nkora imirimo yose Umunyarwanda akora ntaho mpejwe ubu ndumva noneho mbaye Umunyarwandakazi wuzuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA, nyuma yo kwakira indahiro z’ aba Banyarwanda bashya yabasabye kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere ya byose.

Yagize ati “Umuntu wakiriye ubwene gihugu agomba kumenya igihugu cye, akamenya indangagaciro na kirazira by’umuco w’igihugu cye. Ikindi kandi nyuma yo kumenya igihugu cyanyu mugomba kumenya ko ari igihugu kirimo Abanyarwanda mu giye kubana nabo, Abanyarwanda tukaba twarahisemo kuba umwe kuko twasanze ingengabitekerezo ishingiye kumoko igomba kuranduka mu gihugu cyacu.”

Dr. NYIRAHABIMANA kandi yabasabye kugira uruhare mu iterambere ry’akarere ndetse n’iterambere ryabo bwite banimakaza indangagaciro Nyarwanda.

Mu izina ry’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka Vincent Rwamwaga, ukora mu ishami rishinzwe ubwenegihugu yavuze ko umunyamahanga wahawe ubwenegihugu nyarwanda aba afite uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda nk’uko biteganywa n’itegeko.

Yavuze ko guhabwa ubwenegihugu ari ibintu bikomeye ku buryo abantu babusaba babanza gukorweshwa ibizamini bijyanye n’ubumenyi bafite ku gihugu.

Ati “Tubaha ikizamini kugira ngo bamenye ubumenyi umuntu agamba kuba afite kugira ngo abe umunyarwanda, nta muntu uhabwa ubwenegihugu afite amanota ari munsi ya 60% muri icyo kizamini.”

Kuva 2009 kugeza uyu munsi, ngo abanyamahanga bashakanye n’Abanyarwanda basaga 515 bahawe ubwenegihugu, barimo 108 batuye mu karere ka Kicukiro.



Babanje kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu "Rwanda nziza"

Amafoto ya Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa