skol
fortebet

Abanyarwanda baba mu Bubuligi bategereje Perezida Kagame n’urukumbuzi rwinshi

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi biteguye guhura na Perezida Paul Kagame mu kwezi gutaha aho azaba yitabiriye Ihuriro ngarukamwaka ryiga ku iterambere ry’umugabane w’u Burayi (annual European Development Days forum)
Amakuru atangazwa n’abategura iri huriro rizamara iminsi ibiri (kuya 7-8 Kamena) avuga ko biteze kwakira abantu barenga 5000 bazaturuka mu bihugu 140 no mu miryango mpuzamahanga 1200.
Inzobere mu bijyanye n’iterambere ku mugabane w’ u Burayi ziteze guhurira muri iyi nama (...)

Sponsored Ad

Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi biteguye guhura na Perezida Paul Kagame mu kwezi gutaha aho azaba yitabiriye Ihuriro ngarukamwaka ryiga ku iterambere ry’umugabane w’u Burayi (annual European Development Days forum)

Amakuru atangazwa n’abategura iri huriro rizamara iminsi ibiri (kuya 7-8 Kamena) avuga ko biteze kwakira abantu barenga 5000 bazaturuka mu bihugu 140 no mu miryango mpuzamahanga 1200.

Inzobere mu bijyanye n’iterambere ku mugabane w’ u Burayi ziteze guhurira muri iyi nama ngo basangire ibitekerezo n’ubuhamya bizatuma ubufatanye bwabo burushaho gukomera hagambiriwe gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi.

Mu Bubiligi, byitezwe ko Perezida Kagame azaganira n’Abanyarwanda babayo ndetse n’abandi baba mu bihugu bituranye n’Ububiligi.

Mu itangazo riri ku mbuga zitandukanye rirgira riti “Diyasipora nya-Rwanda mu Bubiligi itumiye Abanyarwanda bose baba mu Bubiligi hamwe n’inshuti zabo mu gikorwa cyo gushyigikira Perezida giteganyijwe kuwa 7 Kamena 2017 saa 9h00”.

Ikiganiro kizabanzirizwa n’urugendo ruzakorerwa mu muhanda uri mu mujyi i Brussel hanyuma bakomereze aho bazaganirira na Perezida Kagame. Abazitabira bagomba kwiyandikisha baciye ku rubuga bashyiriweho.

Bimaze kuba umuco ko Perezida Kagame ahura n’Abanyarwanda batuye mu bihugu by’i Burayi, Amerika, Aziya no mu bindi bice byinshi by’isi cyane iyo yagiriyeyo uruzinduko ku mpamvu zinyuranye.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi baherukaga guhura na Perezida Kagame mu Kuboza 2010 ubwo Perezida yitabiraga ihuriro rya 5 ryiga ku iterambere ry’Uburayi. Icyo gihe abitabiriye ubutumire bwa Diyasipora nya-Rwanda bakabakabaga 2700 ubariyemo Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Abanyarwanda bari mu muhuro na Perezida Kagame, 2010

KT Press dukesha iyi nkuru yatangaje ko muri uwo muhuro, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda baba mu Bubiligi ko kuba batuye kure y’u Rwanda bidakuyeho ko ari abana b’u Rwanda kimwe n’abandi batahutse. Yabasabye kandi gukomeza gusigasira indangagaciro z’Ubunyarwanda.
Y
agize ati “Nk’Abanyarwanda dukwiye kwirwanirira ntidutegereze impano ziva i Muhana. Abaturage batihesha agaciro ntibashobora kugera ku iterambere. Ibi twabyiboneye neza mu gihugu cyacu no ku mugabane wacu mu myaka yashize.”

Ibitekerezo

  • ntako bisa,kuziganirira n,umusaza bizababera byiza,erega nibyagaciro!

    Ngo nurukumbuzi rwinshi muribeshya? Bariya bantu baradushobeye. Niba ntamunoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa