skol
fortebet

Abanyarwanda bafitiye icyizere itangazamakuru kiruta icyo bafitiye amadini n’ amashyaka

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu nzego zitari iza Leta itangazamakuru niryo riza imbere mu nzego abanyarwanda bafitiye ikizere.
Umuyobozi w’ Urwego rw’ igihugu rw’ igihugu rw’ imiyoborere Prof Shyaka Anastase yabitangarije abagize inteko ishinga amategeko mu nama nyungurabitekerezo ku mahame remezo u Rwanda rugenderaho.
Yifashishije ubushakashatsi n’ ibipimo bidatukanye yagiye bikorwa yagaragaje icyizere Abanyarwanda bafitiye inzego, gahunda za Leta, umukuru w’ igihugu, n’ uko bakiriye ibyavuye mu matora.
Yagize ati “Iyo (...)

Yagize ati “Iyo urebye mu nzego zitari iza Leta, ukareba amakoperative, ukareba imitwe ya politiki n’ amadini. Amadini abanyarwanda bavuga ko bayashima 87,5%, amakoperative ni 87,4%, abaza imbere ni abanyamakuru, itangazamakuru hafi 88%.”

Yongeyeho ati “Imiryango itari iya Leta na Kaminuza biracyari hasi, ni ukuvuga ngo uruhare rwabo imikorere yabo n’ uburyo bagira uruhare mu gutuma Abanyarwanda batera imbere ni nko kuvuga ngo ntabwo bigaragara”

Perezida Kagame Abanyarwanda bamufitiye icyizere ku kigero cya 99,1%, Inteko ishinga amategeko bayifitiye icyizere ku kigero cya 91,7%, urwego rw’ ubutabera 85%.

Mu rwego rw’ ubuzima, Abanyarwanda bashima abajyanama b’ ubuzima ku kigero cya 93,8 %.

Muri gahunda za Leta VUP Abanyarwanda bayishima ku kigero cya 66,6% bivuye munsi ya 30 byariho mu myaka itatu ishize. Umuganda 92%, umushyikirano 90%.

Abanyarwanda bishimiye uko amatora yagenze ni 97%, abirinze kugira icyo batangaza ni 1%.

Ibitekerezo

  • Ikizere turakibafitiye, Me Evode nabareke durabakunda kuko mutugeza amakuru meza kandi neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa