skol
fortebet

Abanyarwanda baterwa ipfunwe n’ inyubako zakirirwamo abinjira u Rwanda banyuze Cyanika

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Abaturiye n’ abakoresha Umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, bavuga ko uko ibiro byawo byubatse bitera igisebo u Rwanda bitewe n’uko inyubako zawo zishaje cyane ugereranije n’izindi zubakwa mu gihugu.
Aba baturage bavuga ko umunyamahanga winjiye mu gihugu akagera ku mupaka ari ho ahita abonera isura y’igihugu agiyemo, iyo ngo asanze hadasa neza ahita yiyumvisha uko igihugu cyose gisa gityo.
Iyo ugeze aho ibiro by’abinjira n’abasohoka bikorera, uhita ubona inzu isize ibara ry’ubururu (...)

Sponsored Ad

Abaturiye n’ abakoresha Umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, bavuga ko uko ibiro byawo byubatse bitera igisebo u Rwanda bitewe n’uko inyubako zawo zishaje cyane ugereranije n’izindi zubakwa mu gihugu.

Aba baturage bavuga ko umunyamahanga winjiye mu gihugu akagera ku mupaka ari ho ahita abonera isura y’igihugu agiyemo, iyo ngo asanze hadasa neza ahita yiyumvisha uko igihugu cyose gisa gityo.


Iyo ugeze aho ibiro by’abinjira n’abasohoka bikorera, uhita ubona inzu isize ibara ry’ubururu igaragara ko atari iya vuba. Aho bakirira abagenzi usanga sima yaramenaguritse.

Bahigira Joseph, umwe mu baturage utuye mu Murenge wa Cyanika Akarere la Burera twasanze yicaye ku biro by’abinjira n’abasohoka yagize ati “Ni igisebo birumvikana kuko iyi nyubako ni iya kera, iyi nyubako ni yo mu 1983, kandi ndabizi ntuye muri uyu murenge.”

Uyu muturage yakomeje agira ati “Mu gihugu imbere hubatse neza, na hano ku mupaka na ho harakwiye kugaragarira umuntu uvuye muri Uganda yinjira mu Rwanda agasanga ubwiza asanze mu gihugu imbere buri no ku mupaka.”

Bahigira yunzemo ati “Gusukura mu rugo imbere ku irembo hasa nabi. Abagusuye bahita babona inenge. Icyifuzo cyanjye ni uko hano hagira imyubakire mishya, ikajyana n’igihe tugezemo.”

Undi muturage ukomoka mu Karere ka Rubavu avuga ko ageraranyije umupaka wa Cyanika n’uw’iwabo abona hari itandukaniro cyane, aho iwabo abona hubatswe neza akibaza impamvu kuri uwo wa Cyanika bitarahagera kandi umaze igihe ukoreshwa.

Yagize ati “Nkatwe ubu twaje gusora, urabona nawe ahantu twicaye ukuntu hasa, bari bakwiye kuhatunganya hakamera nk’ahandi tukazajya twicara ahantu hakeye.”

Mukwiye James ni umuyobozi w’uyu mubaka, mu kigano yahaye Izubarirashe.rw, avuga ko uyu mupaka uhiriweho n’ibihugu byombi, bityo kugira ngo umupaka uvugururwe bisaba ko ibihugu byombi bibyumvikanaho hagatangwa isoko ry’abazawubaka, agahamya ko basabye ubuvugizi aho ngo yizeye ko umwaka utaha hazaba hubatswe.

Kuri we, gukorera ahantu hatameze neza arabizi ko bituma serivisi zidatangwa neza, ngo kuko iyo hari abantu benshi babura aho bahagarara ndetse n’imvura igihe yagwa ikaba yanabanyagira.

Yagize ati “Imbogamizi tubona ni mu gutanga serivisi nziza, ziratanwa yego ariko na none hakaba imbogamizi usanga itihuta uko byakabaye bitewe n’uko kubura ibikorwaremezo.”

Umunyamakuru: Iyi nzu mukoreramo ntibatera ipfunwe?

Gukorera ahantu hato na byo ntabwo ari byiza. Usanga ubwisanzure bw’abo duha serivisi ndetse n’ubwacu, ndetse n’ibikoresho ubwabyo kugira ngo bibe biri mu nyubako hakenewe ahantu hanini.

Umunyamakuru: Nk’umuntu uvuye muri Uganda aje mu Rwanda bwa mbere aho abonera isura y’u Rwanda ni ku mupaka, iyo asanze inyubako ari mbi, nta pfunwe mwumva bitera igihugu?

Nk’uko ubibajije, ipfunwe biteye kuri twebwe, duhora twifuza gutera imbere ni ryo pfunwe twavuga ko tuba dufite gusa, naho ubundi uwaza atugana, icy’ingenzi ni ukumuha serivisi nziza, ni yo dushyira imbere cyane.

Umunyamakuru: Ni iki mubiteganyiriza?

“Hari gahunda y’uko uyu mupaka ugomba kubakwa neza, cyane cyane umwaka utaha, iyo gahunda irahari, ubuvugizi bwarakozwe, kandi buracyakorwa kugira ngo bibe byakozwe.”

Mukwiye anavuga ko kuri uyu mupaka umugenzi yakwa ibyangombwa inshuro eshatu, ariko ngo niharamuka hubatswe inyubako nziza bizatuma umuntu azajya asabwa ibyangombwa inshuro imwe yonyine ahite yikomereza urugendo.

Umupaka wa Cyanika ucaho abantu basaga ibihumbi bitatu ku munsi bava cyangwa berekeza mu gihugu cya Uganda, ahanini baba biganjemo abacuruzi, aho abawukoresha bemeza ko wongereye ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.


Mukwiye James, Umuyobozi w’Umupaka wa Cyanika

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa