skol
fortebet

Abari abakozi ba mutuelle de santé bagiye gusezererwa banahabwe imperekeza

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, abahoze ari abakozi ba mutuelle de santé batabonye akazi mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, cyangwa mu zindi nzego bazasezererwa kandi batangire guhabwa imperekeza.
Ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete kuri uyu wa kabiri, ubwo yari muri komisiyo y’imibereho y’abaturage y’umutwe w’abadepite.
Ubwo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yatangiraga gucungwa na RSSB, mu bakozi 1218 bahoze bakora muri mutuelle de sante, RSSB (...)

Sponsored Ad

Mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, abahoze ari abakozi ba mutuelle de santé batabonye akazi mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, cyangwa mu zindi nzego bazasezererwa kandi batangire guhabwa imperekeza.

Ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete kuri uyu wa kabiri, ubwo yari muri komisiyo y’imibereho y’abaturage y’umutwe w’abadepite.

Ubwo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yatangiraga gucungwa na RSSB, mu bakozi 1218 bahoze bakora muri mutuelle de sante, RSSB yafashemo 1,081, hasigara 137 barimo abagiye babona akazi mu zindi nzego z’ibanze.

Gusa abatarabonye akazi, ngo ntibasezerewe, ndetse nta n’imperekeza bahawe, akaba ari muri urwo rwego bamwe muri bo bandikiye inteko ishinga amategeko bayisaba kurenganurwa.

Ari kumwe na minisitiri w’abakozi ba leta Fanfan Rwanyindo Kayirangwa n’umunyamabanga wa leta muri MINALOC Alvera Mukabaramba, minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yasobanuriye abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage barimo gusuzuma iki kibazo kugira ngo hamenyekane uko bagomba gukemura ikibazo cyagejejwe ku badepite bagize iyi komisiyo.

Ngo abakozi 137 basigaye batabonye imyanya y’akazi bakaba baratinze gusezererwa, kuko hagombaga kumenyekana ugomba kubasezerera no kubaha imperekeza.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi yasobanuye ko aba bakozi bahembwaga mu mafaranga aturutse mu misanzu ya mutuelle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa