skol
fortebet

Abasenateri batumije Minisitiri w’ Intebe Ngirente ngo atange ibisobanuro ku mibereho y’ abatwa

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo idasazwe ya Sena iyobowe na Senateri Uwimana Consolée, yasesenguye ibibazo bitandukanye byugarije abasigajwe inyuma n’amateka, abasenateri kuri uyu wa Mbere batumije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ngo asobanure ingamba guverinoma ifitiye ikibazo cy’imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, ikomeje kuba mibi.

Sponsored Ad

Abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda ni ibihumbi 38. Iki cyiciro ngo kidindizwa n’ubukene bukabije, kutitabira uburezi, imyumvire idakwiye yo guhora bashaka gufashwa, abayobozi badakurikirana uko bikwiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigenerwa iki cyiciro, akarengane n’ubusumbane ku mitungo, mu mirimo no mu miyoborere.

Ku bijyanye n’ubukene bukabije, Komisiyo ya Sena yasanze hari imiryango itagira ibiribwa, ibikoresho byo mu nzu ikaba iryama ahantu hagayitse ndetse usanga hari imiryango myinshi itagira amatungo n’amasambu.

Imiryango yitwa ko ifite inzu, usanga inyinshi zarangiritse bikabije, hari izidakinze n’izidafite ubwiherero.

Hari indi miryango itagira inzu zo kubamo, ikabaho icumbika ku buryo inzu imwe ishobora guturwamo n’imiryango irenze itatu.

Komisiyo yasanze ubukene bukabije ari intandaro y’ibibazo by’inzitane byakomeje kugariza iki cyiciro, bigatuma kidatera imbere. Yasanze kandi hari ibitaragerwaho mu gukora igenamigambi ry’ibikorwa bigenerwa iki cyiciro.

Kutiga ni imbogamizi ikomeye ituma abari muri iki cyiciro badakurikira uko bikwiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zibareba.

Ibi bibagiraho ingaruka yo kutigirira icyizere, kwibona nk’insuzugurwa, kutajya mu nzego z’ubuyobozi, kudacunga neza imitungo yabo ndetse n’iy’amashyirahamwe babarizwamo.

Amateka n’umuco by’iki cyiciro yo kuba barabayeho batunzwe no guhiga, abandi bakaba ibwami no mu ngo z’abatware bakora imirimo yo mu rugo, bakabataramira, igihembo kikaba kubagenera ibibatunga bya buri munsi, ibyo ni bimwe mu byabagize imbata zo guhora bategereje gufashwa aho gutekereza uko bakwibeshaho.

Muri iki gihe, abenshi muri bo batunzwe no guhumba, abandi bafite imirima ntibayihinga. Kunenwa no guhabwa akato byabateye kutisanzura ngo barebere ku bandi uko babaho neza n’uko bakwiteza imbere.

Ibikomere iki cyiciro gifite biturutse ku kunenwa, kugirwa abacakara guhabwa igihembo bike ku mirimo bakoze ni zimwe mu mpamvu zituma iki cyiciro kigira imyumvire iri hasi, bakagira imyitwarire igayitse nko kwangiza amazu bubakirwa, kurya amatungo bahawe, kutagira isuku, gusinda, kurangwa n’ibikorwa by’urugomo, kwishora mu biyobyabwenge no gushakana hagati yabo batitaye ku isano bafitanye

Senateri Uwimana ati "Ariko hari ibibazo navuga ko bidasazwe nko kuba twarasazwe bashyingura mu nzu babamo kubera ko nta bushobozi bwo gushyingura mu irimbi rusange, twasanze ari ikintu kidasazwe. Hari naho twageze i Musanze, dusanga umugore wabyaye yapfiriye mu nzu."

Yakomeje avuga ko banasanze mu turere tumwe na tumwe amafaranga Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, itanga ngo yo yishyurire amashuri abana bo muri iki cyiciro akoreshwa ibindi cyangwa akaburirwa irengero.

Imiryango n’amashyirahamwe byabafashe bugwate

Iyi komisiyo yakomeje igaragaza ko hari imiryango nyarwanda yafashe bugwate abasigajwe inyuma n’amateka igakomeza kubadindiza mu myumvire.

Senateri Uwimana ati “Usanga bababwira ngo baharanire uburenganzira bwabo bw’abasangwabutaka [....] Kubera ibyo bababwira bituma abaturage biyumvamo iyo miryango kurusha uko biyumvamo inzego za Leta”.

Guverinoma ikwiye gutanga ibisobanuro

Ibibazo byabajijwe n’abasenateri batandukanye ndetse n’ibyifuzo, byagarukaga ku kuba ibibazo byugarije abasigajwe inyuma n’amateka bitari kugera ku ntera biriho iyo inzego zose bireba zigira ubushake bwo kubikemura.

Senateri Tito Rutaremara ati “Inzego z’ibanze ntizafashe ikibazo mu biganza, iyo zita kuri iki kibazo cyari kuba cyarakemutse [....] Niba bifitiye leta muri leta, ni ikibazo gikomeye gikwiye gukurikiranwa."

Abasenateri 16 batoye ko Minisiteri w’Intebe yazaza gusobanuza iby’iki kibazo bitumwa uyu mwanzuro ufatwa.

Bifuje kandi ko hashyirwaho umuhigo ndetse n’igihe ntarengwa cyaba cyakemukiye kuko ngo ni ku nshuro ya kane ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka kivuzwe muri Sena, ariko ngo ingamba zo kugikemura burundu ku buryo bagendera ku muvuduko w’abandi banyarwanda bisa n’ibyananiranye.

Src: Igihe

Ibitekerezo

  • ngimibereho ya batwa wamunyamakuruwe baracyavuga abatwa wibeshye bavuga abasigajwe inyuma namateka ngo nibihumbi 38 gusa nukubasigasira naho ubundi nibake cyane

    Aba basaza ngewe baransetsa kweli; muratumiza PM se ngo mumubaza icyo ateganya gukorera abatwa harya ko aje ejobundi abasanga aho, mukaba mwarageze muri Sena mumaze kuzenguruka mu myanya n’inzego zose zikomeye za Leta, icyo mwe mwabakoreye ni ikihe? Kwicara mukaryongora gusaaa...! Muve muri za disikuru mukorere abaturage kuko amagambo twarayahaze pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa