skol
fortebet

Congo yasubijwe abasirikare bayo barimo uwinjiye mu Rwanda yirukankana umugore

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

1er Sgt Mwanda Panzu (ibumoso) na 1ere classe Tshiswakatiti André
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017 ku mupaka w’ u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, u Rwanda rwasubije itsinda ry’ abasirikare bashinzwe kubahiriza amahoro ku mupaka w’ u Rwanda na Congo abasirikare babiri ba Congo binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’ amategeko. Muri aba basirikare babiri harimo uwinjiye mu Rwanda ubwo yirukankanaga umugore amubonye ahinga ku butaka bw’ u Rwanda
Abo (...)

Abo basirikare ni 1st Sergeant Mwanda Panzu na mugenzi we Soldat de 1ere classe Tshiswakatiti.

1st Sgt Mwanda Panzu yafatiwe Kabuhanga ku wa 2 Gashyantare 2017 saa tatu za mu gitondo na ho mugenzi we yitwaTshiswakatiti André afatirwa ahitwa Kasinzi hafi y’umupaka wa Bugeshi bamufashe tariki ya 22 Mutarama 2017 saa ine za mugitondo.

Igisirikare cy’ u Rwanda RDF cyabwiye iri tsinda rishinzwe kubahiriza amahoro ku mupaka ko 1st Sgt Mwanda Panzu yinjiye ku butaka bw’ u Rwanda ubwo yabonaga umugore arimo guhinga ku ruhande rw’ u Rwanda akinjira amwirukanka inyuma. Uyu musirikare arabihakana ariko abamufashe ubwo yinjiraga mu Rwanda bavuga ko ariko byagenze.

RDF yavuze ko uwitwa Tshiswakatiti yinjiye ku butaka bw’ u Rwanda ubwo yari yasinze akazubara kugera arenze umupaka atabizi. Igisirikare cy’ u Rwanda cyavuze ko isindwe rimaze kumushiramo cyamusobanuriye ko yinjiye ku butaka bw’ u Rwanda binyuranyije n’ amategeko akabyemera ataruhanyije.

Aba basirikare bombi binjiye nta twaro bafite batanambaye impuzankano y’ igisrikare cya Congo. Gusa 1st Sgt Mwanda Panzu we yari yambaye impantalo ya gisirikare n’ ishati isanzwe.

Uretse kuba bo ubwabo biyemerera ko ari abasirikare mu gisirikare cya Congo FARDC, ngo banerekanye ibyangombwa bigaragaza ko ari abasirikare.

Kuva bafashwe kugeza uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017 bari bacumbikiwe n’ ingabo z’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa