skol
fortebet

Abimukira ibihumbi 30 000 u Rwanda rugiye kwakira umwe aherekereshwa miliyoni hafi 3

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda iherutse gutangaza ko yiteguye kwakira abimukira ibihumbi 30 mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’ abimukira kimaze kuba ingorabahizi mu Isi.
Buri mwimukira wemeye kuva muri Israel ahabwa ibihumbi 3 500 by’ amadorali y’ Amerika nk’ uko byatangajwe na Sigal Rozen, Umunya Isahel uharanira uburenganzira bwa muntu.
Ibi byatangajwe nyuma y’ inkuru ya televiziyo y’ Abanyamerika CNN yagaragaje icuruzwa ry’ abirabura rikorerwa muri Libya.
Nk’ uko BBC yabitangaje kuri uyu wa (...)

Nk’ uko BBC yabitangaje kuri uyu wa Kabili tariki 28 Ugushyingo nibwo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’ Intebe wa Israel bahura. Ngo uku guhura kwaba kugamije gushyira umukono ku masezerano yo kohereza mu Rwanda ibihumbi by’impunzi z’Abanyafrika bari muri Israel.

BBC yatangaje ko Minisitiri w’ intebe wa Israel Benjamin Netanyahu aherutse kuvugira mu ruhame ko Israel ifite umugambi wo kwirukana ku ngufu Abanyafurika bayirimo bakimurirwa mu Rwanda.

Ni mu gihe Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba, akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda Louise Mushikiwabo aherutse kubwira The New Times ko abimukira u Rwanda ruzakira ari abemeye ku bushake kwabo.

Sigal Rozen, yabwiye BBC ko buri mwimukira Israel yirukanye imuha amadorali y’ Amerika 3 500 gusa ngo aya mafaranga bayamburirwa mu nzira.

Rozen avuga ko hashize imyaka ine Israel yirukana aba bimukira ikabaha amafaranga yo kubafasha mu mibereho yabo ariko ayo mafaranga ngo atwara n’ abandi bantu.

Rozen ati “Amafaranga Israel ibahaye, atwarwa n’ abaje kufata mu buryo bwa magendu… ubuhamya bwinshi twabonye buvuga ko buvuga ko benshi bibwa ayo madorali agera 3 500(amafaranga y’ u Rwanda 2 975 000)”

Rozen uharanira uburenganzira bwa muntu arasaba Israel kubahiriza amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi, naho u Rwanda na Uganda akabisaba kutemera kwakira izo mpunzi zirukanwa muri Israel ku ngufu.

Israel ifunga aba bimukira iminsi mirongo 60 ibashishikariza kwemera gutaha.

Ibitekerezo

  • Kuki sentabandi bashatse gufata ayo mafaranga? Ese abandi nibigoryi? Mureke gutangira kutwumvisa amakosa leta yakoze kandi iyakorera abanayrwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa