skol
fortebet

Abo intambara ya Uganda n’u Rwanda I Kisangani yagizeho ingaruka barasaba Uganda indishyi

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

Kuva taliki 5 kugeza taliki 10 Kanama 2000 ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zarasaniye mu mujyi wa Kisangani muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, hapfa abasivili bagera mu 1000 n’inkomere zirenga ibihumbi 3000 nk’uko imibare y’imiryango itegamiye kuri Leta yabitangaje.

Sponsored Ad

Iyi mibare ntibariyemo abasilikali ku mpande zombi bayiguyemo cyagwa ngo bayikomerekeremo. Bivugwa ko Uganda yonyine yaba yarahatakarije abasilikali 2000.

Nyuma y’imyaka 19 iyi ntambara yamaze iminsi 6 ibaye, abanyakisangani yagizeho ingaruka bavuga ko babuze uwo biyambaza ngo bahabwe indishyi z’ibyo yangije.

Aline Engbe, umwe mu barokokeye I Kisangani iyi ntambara yabwiye Jeuneafrique ko yazindutse mu gitondo cyo ku italiki 5 yitegura ngo ajye kwiga bakumva ibisasu bivugira hirya no hino mu mujyi.

Yagize ati:“Muri icyo gitondo nari maze kwitegura ngo njye kwiga, mama ntiyari mu rugo, jye na bashiki banjye twahise twumba amasasu hirya no hino, nyuma nibwo twaje kumenya ko ari intambara iri kuba”.

Engbe, wari ufite imyaka 12 icyo gihe, avuga ko kuri iyo taliki ya 5 ubwo imirwano yatangiraga ingabo z’u Rwanda zahise zazenguruka umujyi zisanga abaturage mu mazu zibasaba guhunga ari nabwo na Engbe n’abandimwe be nabo zabasanze mu nzu iwabo zikabasaba kuba bahavuye kuko ngo zabonaga imirwano isatira Umujyi wose.

Engbe usanzwe ari umuvugizi w’abagizweho ingaruka n’intambara ya Kisangani, avuga ko icyo gihe bahunga bagiye banyura ku mirambo myinshi yari iri mu muhanda.

Avuga ko hari abahatakarije byose birimo amazu yabo, abamugaye ingingo, abakindana ibisasu mu mubiri n’ababuze ababo. Ngo hari ibarura Leta yakoze ku bagizweho ingaruka n’iyi ntamabara ndetse babaha impapuro zibyemeza ariko ngo kugeza nanubu nta ndishyi barabona.

Muri 2005, urukiko rw’ubutabera mpuzamahanga rwahamije Uganda ibyaha by’intambara I Kisangani nk’abayitangije (barasa ku ngabo z’u Rwanda) ndetse rusaba ko yakwishyura indishyi z’akababaro ku bahuye n’ingaruka bose muri iyi ntambara.

Gusa Engbe avuga ko impamvu za Politiki zaba zaratumye Uganda itagira icyo ibazwa kuva iki gihe cyose gishize, haba Leta yabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga ngo ikaba yarabatereranye. Gusa ngo barafite ikizere ko uko bizagenda ko amateka azabarenganura kuko ibyabaye n’ababikoze bose bahari.

Abanyakisangani kandi basaba ko hakubakwa urwibutso rw’iyi ntambara nabo bakajya bibuka ababo bayiguyemo kandi Leta nshya iherutse gutorwa ikaba yabafasha gusana umujyi bivugwa ko wateweho amabombe arenga ibihumbi 6000 mu minsi 6 intambara yamaze.

Intambara ya Kisangani yahuje u Rwanda na Uganda bariyo mu kiswe intambara ya 2 ya Kongo mu gushyigikira imitwe yarwanyaga Laurent Desire kabila, bari bamaze igihe gito bimitse nyuma y’ikiswe intambara ya mbere ya Kongo yavanyeho Mobutu, ariko agakomeza gukorana na FDRL yashakaga gutera u Rwanda.

Muri iyi ntambara ya II ya Congo, Ingabo za Uganda zaritabiriye ariko zishyira imbaraga mu gufata uduce twarimo imitungo kamere, mugihe ingabo z’u Rwanda zafataga imijyi ikomeye nka Kindu, Kisangani,Goma, Bukavu, Uvira n’ahandi.

N’ubwo Uganda yari yarafashe ahari imitungo kamere, nyuma y’amasezerano y’amahoro yabuze inzira yo kuyipakira ngo iyohereze muri Uganda ari nako gusaba u Rwanda ko rwayiha Kisangani yari bubafashe gukoresha ikibuga cy’indege cya Bangoka kiri mu birometro 12 uvuye mu Mujyi. Ibi u Rwanda rwarabyanze.

Icyo gisubizo ntabwo cyakiriwe neza n’abayobozi b’ingabo za Uganda. Mu nama yabereye i Goma yarimo uwari uhagarariye Mwalimu Julius Nyerere, Kahinda Otafiire wari ukuriye itsinda rya Uganda mu biganiro, yabwiye itsinda ry’u Rwanda ati “muraduha Kisangani cyangwa twembi tuyibure.”

Nk’uko Colonel Akhram Hossein wo mu ngabo za Loni yabitangarije Ikinyamakuru Liberation, mu rukerera rwo ku wa 05 Kanama 2000 nibwo ingabo za Uganda zigera ku 7000 zitwaje ibitwaro biremereye, zatunguye iz’u Rwanda zizimishaho ibisasu.

Kuva ubwo intambara yaratangiye, Igisirikare cy’u Rwanda nacyo kirasa bikomeye ingabo za Uganda, gitwika ibifaru bya UPDF, ingabo za Uganda zihatakariza abasirikare bagera ku 2000.

Muri iyo mirwano, Ingabo za Uganda zaharaniraga kwambuka ikiraro kiri ku mugezi wa Tshopo gitandukanya Kisangani y’Amajyepfo yarimo Ingabo z’u Rwanda n’iy’Amajyaruguru yarimo iza Uganda, ariko ingabo z’u Rwanda zizibera ibamba. Iki kiraro nicyo cyari inzira ijya ku kibuga cy’indege cya Bangoka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Col Karenzi Karake (ubu ni Rtd Lieutenant General) wari uyoboye Ingabo z’u Rwanda i Kisangani, yabwiye The Washington Post ku wa 12 Kanama 2000, ko ibyabaye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi nta gishimishije kirimo.

Yakomeje ati “Ariko ni bo baturasheho. Twatsinze urugamba kuko abasirikare bacu bazi icyo barwanira. Tugiye gusohoka muri Kisangani tutitaye ku byo Abanya-Uganda bashaka.”
Umunsi urugamba rwahagaze, Gen James Kazini wari uyoboye Ingabo za Uganda i Kisangani yabanje guhamagara Col Karenzi ku cyombo amusaba ko imirwano yahagarara, ndetse Ingabo za Uganda zisubira inyuma ibilometero bisaga icumi hanze ya Kisangani.

Col Danilo Paiva wo mu ngabo za Loni i Kisangani, ni we watangaje bwa nyuma ko agahenge kabonetse, nyuma y’ubuhuza bwa Perezida wa Zambia, Frederic Chiluba wari ukubutse Kampala na Kigali kubonana na ba Perezida Museveni na Paul Kagame bakaganira ku buryo haboneka umuti urambye kuri aya makimbirane.

Kuva iyo ntambara yarangira mu myaka 19 ishize, nanubu ibihugu ntibieban neza ndetse Perezida Museveni yigeze kubwirira Perezida Kagame imbere ya Mkapa warimo ugerageza kubahuza ko “batarakaraba”, bivuze ngo inzgo ya Kisangani ntirahorwa.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari byiza yuko abantu barwana.Intambara z’iki gihe zitandukanye z’izabaga muli ISRAEL ya kera.Abami ba Israel barwaniraga Imana,yabasabye kwirukana mu gihugu cya Canaan abantu basengaga Ibigirwa-mana.Ni Imana yabasabye kuyirwanirira bakirukana abantu basengaga izindi mana.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20 imirongo ya 17 na 18.Imana ibuza abakristu nyakuri kurwana.Niyo wabendereza,bakurikiza itegeko Yesu yatanze muli matayo 5:44 hadusaba gukunda abanzi bacu.Iyo utarwanyije umwanzi wawe,arakwihorera.Urugero,mu ntambara ya 2 y’isi,Switzerland yanze kurwanya Abadage,Hitler ayicamo atarwanye.Muli Luka 21:20,21,Yesu yabujije Abakristu kurwanya umwanzi,ahubwo abasaba guhungira mu misozi.Burya umukristu nyakuri,aba atandukanye n’abandi bantu mu bikorwa Imana itubuza:Kurwana,kwica,ruswa,amanyanga,ubusambanyi,etc…Umubwirwa nuko afatanya akazi gasanzwe no kujya mu nzira akabwiriza abantu ubwami bw’Imana nkuko Yesu yabisabye abakristu nyakuri bose.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane.Nkuko Bible ivuga,intwaro y’umukristu nyakuri ni Bible.Ayikoresha abwiriza abantu.

    Njyewe nsanga u Rwanda na Uganda byagombye kuzasaba imbabazi Zaire nako Kongo.

    Twifuzaga ko umuryango mwatubabarira mukadukorera ubuvugizi ku hijyanye n abana bacu bagiye kwiga Uganda batarafunga imipaka none muri uku kwezi kwa 6 bazaruhuka,dufite impungenge ko mubgushaka kunyura Congo na Tanzaniya,bazahita baburirwa irengero. TURAHANGAYITSE, mudukorere ubuvugizi.
    MINEDUC na MINAFET n izindi nzego bireba zibafashe!

    Twifuzaga ko UMURYANGO mwatubabarira mukadukorera ubuvugizi ku hijyanye n abana bacu bagiye kwiga Uganda batarafunga imipaka none muri uku kwezi kwa 6 bazaruhuka,dufite impungenge ko mubgushaka kunyura Congo na Tanzaniya,bazahita baburirwa irengero. TURAHANGAYITSE, mudukorere ubuvugizi.
    MINEDUC na MINAFET n izindi nzego bireba zibafashe!

    Nts narimwe Yesu yise abamukurikira abakirisitu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa