skol
fortebet

Abo kwa Rwigara bagiye kugezwa imbere y’Urukiko

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taariki ya 06 ukwakira 2017, Diane Rwigara n’abo mu muryango we baragera imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugirango baburane ku cyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda ndetse hakazaho n’ibyaha buri umwe muri aba agiye yihariye.Ku byaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ntiharimo icyo kunyereza imisoro n’icyo gushaka kubangamira umutekano w’igihugu.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taariki ya 06 ukwakira 2017, Diane Rwigara n’abo mu muryango we baragera imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugirango baburane ku cyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda ndetse hakazaho n’ibyaha buri umwe muri aba agiye yihariye.Ku byaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ntiharimo icyo kunyereza imisoro n’icyo gushaka kubangamira umutekano w’igihugu.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin yabwiye The New Times yavuze ko “Bombi uko ari batatu bakurikiranweho guteza imvururu muri rubanda, naho mama wabo Adeline Rwigara akagira icyaha yihariye cyo kubiba amacakubiri ndetse na Diane Rwigara akagira ikindi cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano”

Rwigara Diane, murumuna we Anne Rwigara n’Umubyeyi wabo Adeline Rwigara baramutse bahamwe n’iki cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda bashobora gufungwa imyaka iri hagati y’i 10 na 15. Naho Diane Rwigara we icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’i 5 ndetse n’imyaka 7 hiyongereyeho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000frw) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000Frw).

Ni mu gihe bahamwe n’Icyaha cyo kubiba amacakubiri mu banyarwanda bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 ndetse n’imyaka 7 hiyongeyeho ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000 frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000Frw).

Ibitekerezo

  • Ivyo ni akarengane

    Ivyo ni akarengane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa