skol
fortebet

Aho Perezida Kagame yakomoye imbaraga zo kuyobora u Rwanda

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo igihugu cyanyuzemo aribyo yavanyemo imbaraga zo kuyobora igihugu, inshingano yatangiye nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu mu 1994.
Perezida Kagame yabaye Visi Perezida w’u Rwanda na Minisitiri w’Ingabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igasiga abasaga miliyoni bishwe.
Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame aho yavanye imbaraga zamufashije kuyobora igihugu mu nzego zitandukanye, kuva ku myaka 33 mu (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo igihugu cyanyuzemo aribyo yavanyemo imbaraga zo kuyobora igihugu, inshingano yatangiye nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu mu 1994.

Perezida Kagame yabaye Visi Perezida w’u Rwanda na Minisitiri w’Ingabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igasiga abasaga miliyoni bishwe.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame aho yavanye imbaraga zamufashije kuyobora igihugu mu nzego zitandukanye, kuva ku myaka 33 mu 1990 ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga.

Perezida Kagame yagize ati “Imbaraga ziva mu bibazo duhura nabyo bitwibutsa ko tugomba kugira icyo dukora. Hari ubwo utsinda hano, ugatsindwa hariya, ariko icy’ingenzi ni ukumenya ko muri rusange ugera ku ntego, hari intambwe utera.”

Yavuze ko yizera ko buri muntu wese, mu mpano zitandukanye, yifitemo imbaraga zituma agira umusanzu atanga mu kubaka ahazaza igihugu gikeneye, kandi abenshi usanga bashakisha icyo bakora n’aho bagana, bagamije guteza imbere ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Rero ndi umwe muri abo, kandi abantu batekereza uburyo bunyuranye mu bihe bitandukanye, mu bushobozi bafite, imbaraga bafite cyangwa ukudaheranwa n’ibibazo turi kuvuga, bituma tubasha guhangana n’ibibazo bitandukanye.”

“Bityo rero navuga ko ari iby’agaciro kugira uruhare mu buryo mwavuze, guhera no mu buto bwanjye, byari bigoye cyane ariko iyo ndebye inyuma nkanatekereza n’uyu munsi, iyo ufite inshingano, kandi ubona nta kundi byagenda, ukora ibishoboka ukazuzuza. Uba ukwiye kubyishimira.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo uhuye n’ibibazo biba bitagomba kugukura mu nzira kuko nta gihe kitazabamo ibibazo.

Ibitekerezo

  • Abatagera ibwami babeshywa byinshi uretse umunwa wimbunda nta bwenge nta bushobozi.Umujinya no kwicana

    kobatakwishese cyangwa niwowe mwicanyi kuko prezida yagukomye munkokora ugiye kubamara ushira nisoni ugatuka umubyeyi wacu ntiwarezwe ntakuntu wabawarezwe ngo utuke umunyacyubahiro wakoreye igihugu kandi wowe wasanga utayobora numidugudu Yesu akubabarire we ntiyagusubiza kandi wihane

    Ariko ibiterahamwe muzapfa neza neza mukiri mu ngengabitekerezo yanyu ya Jenocide harabahagaritse ngo mudatsemba abatutsi nabo mutavuga rumwe bene wanyu arangije abagirira impuhwe arabafungura abaha inka muriga muraminuza none muramushinja ubwicanyi ariko sinabarenganya amaraso mwamennye nubu aracyabasama.U Rwanda rurashimishije pe ,hari demokarasi utasanga ahandi sha ahubwo mwabonye malayika murinzi pe ,kuko akunda amahoro uzarebe ko hari umuntu mu rwanda niyo yaba akomeye ate iyo yishe nigisambo arabibazwa kandi yitabaraga none nyoberwa ubwo bwicanyi mushinja abategetsi.mwaraburaburiwe.

    Jye nzi ikibi n’ikiza.Ndashyigikira Gashumba kuko aho kwica Gitera mwice ikibimutera.Hari byinshi byabaye muri iki gihugu abantu batemerewe kuvugaho kandi muretse kwirengagiza nta muryango numwe utarabuze umuntu yaba abahutu cg abatutsi uhereye muri 90 kugera 94 intambara igitera.Ikindi nabibutsa ni uko niba mutazi ibyabereye murugano nakandoyi muzabaze ababizi mbere yo kumufata mu ijosi.Ntabwo abantu bose bavuze ibitandukanye nibyo mutekereza aba ari interahamwe:urugero nabaha ni nka Dianne mwene Rwigara.Dufite byinshi bishengura imitima y’abanyarwanda mureke gukina abantu kumubyimba mwitwaje genocide.Sinyihakana yarabaye ariko kugeza ubu ntanubwo inkiko mpuzamahanga zashoboye kugaragaza uwayiteguye kandi arahari.Niba rero Gashumba yariciwe akaba yatinyutse akabivuga ntakwiye gutukwa.Muri mwese ninde washinga akarahira ko uwo ashinja atigeze yica umuntu n’ibiganza bye? Amaraso arasma uwishe wese aba yabaye inyamaswa akizwa no kwihana.

    None se ko ndeba mwihaye Gashumba ubwe ntiyiyemereye ko yishe Habyarimana? Ubwo se hari ikindi wamwita atari u wicanyi.Ngaho nimurebe abo yisasiye uko bangana.Iki gihugu kizamuvuga uwo ariwe mwese mwumirwe igihe nikigera.Rwinjire ndusohokemo yimitse ntizamuhira kimwe nabandi mwese mutekereza nkawe mufite imitima yanga abantu bose bavuga ukuri mubita amazina atandukanye ibigarasha aibipinga interahmwa nayandi..muzabazwa amaraso yabanyarwanda yamenetse kuva 90 mwashoza intambara mukayirangiza mwica habyarimana nabatutsi batahunze mwitaga interahamwe muzindi.Niba mbeshya murebe uko abacikacumu bafashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa