skol
fortebet

Akarere ka Ruhango kabonye meya mushya

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Njyanama y’akarere ka Ruhango iherutse kweguza nyobozi yose y’aka karere kubera ibibazo byari bimazemo iminsi bijyanye n’imikoranire idahwitse n’imicungire mibi y’imari kuri iki gicamunsi yatoreye Habarurema Valens wari umukozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano (NISS) ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kuba Umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango ku majwi 180 kuri 17 ya Rukundo Felix bahatanaga

Sponsored Ad

Aka karere kari kamaze ukwezi n’igice kayobowe by’agateganyo na Jean Marie Nkurunziza, uyu munsi kabonye nyobozi nshya.

Habarurema Valens wiyamamarije muri njyanama y’Umurenge wa Byimana, yatorewe kuyobora aka karere ku bwiganze bw’amajwi y’abatoraga bagize njyanama y’Akarere na biro z’imirenge.

Ku mwanya w’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, hatowe Rusilibana Jean Marie Vianney wari usanzwe ari umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu ntara y’Amajyepfo.

Rusilibana wiyamamarije muri Njyanama y’Umurenge wa Ruhango, atowe ku majwi 168 ku majwi 31ya Ufitematiya Olive bahatanaga.

Mukangenzi Alphonsine wari usanzwe ari umukozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mutegarugori wiyamarije muri njyanama y’Umurenge wa Kinihira, yatowe ku majwi 169 kuri 28 ya Uzamukunda Marie Josée.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa