skol
fortebet

Amafaranga atangwa mu bwisungane mu kwivuza yiyongereyeho miliyari 7, ikiguzi cyo kwivuza kiri hejuru

Yanditswe: Friday 31, Mar 2017

Sponsored Ad

Dr Alvera Mukabaramba
Muri uyu mwaka w’ ubwisungane mu kwivuza mituelle de sante amafaranga yatanzwe yiyongereyeho miliyari 7 n’ umubare w’ abaturage batanze mituelle de sante wiyongereyeho 3% . Ikiguzi cyo kwivuza kiri hejuru ugereranyije n’ amafaranga abaturage batanga mu bwisungane mu kwivuza
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu n’ Ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize RSSB kuri uyu Gatanu tariki tariki 31 Werurwe 2017, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ubukangurambaga (...)

Sponsored Ad

Dr Alvera Mukabaramba

Muri uyu mwaka w’ ubwisungane mu kwivuza mituelle de sante amafaranga yatanzwe yiyongereyeho miliyari 7 n’ umubare w’ abaturage batanze mituelle de sante wiyongereyeho 3% . Ikiguzi cyo kwivuza kiri hejuru ugereranyije n’ amafaranga abaturage batanga mu bwisungane mu kwivuza

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu n’ Ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize RSSB kuri uyu Gatanu tariki tariki 31 Werurwe 2017, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ubukangurambaga kuri mituelle "Ukwezi kwa mituelle".

Mu mwaka ushize wa mituelle amafaranga yari yatanzwe yari miliyari 20, mu gihe muri uyu mwaka 2016/2017 ayatanzwe ari miliyari 27.

Abaturage batanze mituelle de Sante mu mwaka ushize bari 81% abayitanze muri uyu mwaka ni 84%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko impamvu amafaranga abaturage batanga muri mituelle yiyongereye ari uko kuri ubu asigaye acungwa neza kandi n’ abatarage batanga ubwo bwisungane bakaba bariyongereye.

Yagize ati "Impamvu tubona ko aya mafaranga yiyongereyeho miliyari 7 ni uko asigaye acungwa na RSSB, mbere hari abanyerezwaga ntagere aho agomba kugera. Indi mpamvu ni uko abatanga mituelle abanyarwanda batanga mituellhe biyongereyeho 3%"

Umubare w’ abatanga mituelle wasamutse mu gihe hakomeje kugenda havugwa ibibazo by’ abaturage bataboneye ibyiciro by’ ubudehe bikaba byaragize ingaruka ku itangwa ry’ ubwisungane mukwivuza. Dr Mukabaramba avuga ko hari icyizere ko umwaka utaha wa mituelle uyu mubare uzarushaho kwiyongera cyane ko intego ya Leta y’ u Rwanda ari uko buri Munyarwanda akwiye kugira ubwishingizi bw’ ubuvuzi.

Yagize ati "Turakeka ko uyu mwaka baziyongera cyane, hari harabayemo n’ utubazo tw’ ibyiciro by’ ubudehe"

Ukwezi kwa mituelle

Ukwezi kwahariwe ubukangurambaga kuri mituelle de sante kwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 31 Werurwe, kuzasozwa tariki 24 Kamena 2017.

Mu bikorwa biteganyijwe muri uko kwezi harimo gukangurira abaturage akamaro k’ ubwisungane mu kwivuza bizakorwa hifashishijwe itangazamakuru, inama n’ abaturage n’ ibindi.


Habiba Solange , Umuyobozi wa RSSB wungije ushinzwe ibigenerwa abaturage, ati "Ikiguzi cyo kwivuza kiri hejuru ugereranyije n’ amafaranga y’ ubwisungane abaturage batanga

Hari imirenge yamaze kwishyura mituelle y’ umwaka utaha

MINALOC na RSSB bagaragaza ko uburyo bwiza kandi bworohera abaturage bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza ari ukwishyirahamwe mu matsinda.

Dr Mukabaramba yavuze ko hari imirenge kuri ubu yamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’ umwaka utaha, atanga urugero rw’ Umurenge wa Mayange wo mu karere ka Bugesera. Ngo uyu murenge uhora utwara ibihembo byo gutangira mituelle ku gihe akavugako ibanga ukoresha ari ugushyira abaturage mu matsinda ya mituelle.

Amafaranga ya mituelle abaturage batanga ni nk’ agatonyaga mu nyanja

MINALOC na RSSB bahuriza ku kuvuga ko mu Rwanda ikiguzi cyo kwivuza kiri hejuru ugereranyije n’ amafaranga y’ ubwisungane atangwa n’ abaturage. Izi nzego zivuga ko iyo amafaranga abaturage batanze abaye make yunganirwa n’ ingengo y’ imari igenerwa Minisiteri y’ ubuzima dore ko 13% by’ ingengo y’ imari ya Minisante akorershwa mu kunganira amafaranga atangwa n’ abaturage muri mituelle.

Amafaranga Leta itangira abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ ubudedehe badatafite ubushobozi bwo kwiyishyurira mituelle de sante ni miliyari eshatu.

Uturere twaje imbere mu gutanga mituelle ku mwanya wa mbere ni Kicukiro 99,62%, ku mwanya wa kabiri Nyarugenge 98%, ku mwanya wa Gasabo 97%. Akarere ka nyuma ni Nyaruguru 74,66%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa