skol
fortebet

Amagambo akakaye Padiri Thomas Nahimana ashobora kuzaryozwa n’ubutabera

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Padiri Thomas Nahimana yategerejwe i Kigali ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016 amaso ahera mu kirere kuko atabashije kurenga i Nairobi muri Kenya kubera ‘impamvu z’ibyangombwa by’inzira’. Ikibazo benshi basigaye bibaza ni icyari gukurikira nyuma yo kugera kwe mu Rwanda.
Ubusanzwe Thomas Nahimana wiyise “Umutaripfana” akomoka muri Diyosezi ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Yavuye mu Rwanda ntawe uzi icyo ahunze, ageze i mahanga atangira politiki.
Iyo mu (...)

Sponsored Ad

Padiri Thomas Nahimana yategerejwe i Kigali ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016 amaso ahera mu kirere kuko atabashije kurenga i Nairobi muri Kenya kubera ‘impamvu z’ibyangombwa by’inzira’. Ikibazo benshi basigaye bibaza ni icyari gukurikira nyuma yo kugera kwe mu Rwanda.

Ubusanzwe Thomas Nahimana wiyise “Umutaripfana” akomoka muri Diyosezi ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Yavuye mu Rwanda ntawe uzi icyo ahunze, ageze i mahanga atangira politiki.

Iyo mu mahanga hari amagambo menshi yagiye ahavugra yiganjemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nkuko byashimangiwe na Dr BIDERI Diogène, Umunyamategeko muri CNLG.

Padiri Nahimana yakunze kwibasira Abatutsi ndetse adasize n’Abahutu yise "imishwi"mu mvugo zakunze gusiga benshi mu kumiro ku buryo mu bibazo byibajijwe cyane mu cyumweru gishize mu Rwanda harimo ikirebana no kumenya niba ubutabera butari kwakirana ubwuzu ugutahuka k’uyu mugabo.

Padiri Nahimana mu bihe bitandukanye yavuze amagambo arimo ko:

- ‘Abahutu bameze nk’utwana tw’inkoko’

Padiri Nahimana hari aho yigeze kuvuga ati “Iyo ubarebye [abahutu] ubona basa n’abatazi ko bafite ikibazo. Urabareba ukabona bameze nk’utwana tw’inkoko, udushwi tw’inkoko, turi gukinira munsi y’icyari cy’agaca ariko tutabizi nyine. Tukikinira ntitumenye no gucyenga.”

Abahutu bafite ikibazo gikomeye muri kiriya gihugu, abahutu bigijweyo, abahutu baricwa […] icyo nshaka kubwira abahutu, baramutse bumvise iminota 25 gusa ko bafite ikibazo muri kiriya gihugu, ko bigijweyo, bakabyumva iminota 25 , sinavuze abahutu bose bari muri kiriya gihugu, 10% by’abahutu; ikibazo cyabonerwa igisubizo mu mezi atandatu akurikiyeho. […] Abahutu aho bari simpazi, njye mbona badakurikira.”

- Yahamagariye Abahutu kwigaragambya

Imvugo zo kwimika amoko za Padiri Nahimana zinumvikanamo mu gushishikariza abo yita Abahutu kwigaragambya, kubangisha ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse rimwe na rimwe akagaragaza inzira z’impinduramatwara yumva ko zabaha amahoro n’umukiro urenze iterambere bamaze kugeraho mu myaka 22 ishize.

Ati “Ntabwo baramenyera guharanira ubwigenge muri bo ngo umuntu abeho yisanzuye ku giti cye ngo yumve ko uwashaka kubangamira ubwo burenganzira bwo kwishyira ukizana wahaguruka ukabirwanirira koko (simvuga ibyo kumena amaraso gusa) ariko abahutu nibisuganye, kuki se bagomba kuba abagaragu igihe cyose?”

“Kuki se bagomba kubashyira hanze y’ubutegetsi kuriya inzego zose zigafatwa n’abatutsi bonyine bakabyemera ni ukubera iki? Kuki rwose bariya bantu batakwisuganya bagakanguka bakavuga bati turabyanze? […] abahutu bari muri kiriya gihugu bavuze bati ntituzasubira ku kazi iminsi 15 biryamiye, (simbabwiye ngo bajye mu muhanda ngo babarase)…iminsi 15 biryamiye! Kuryama byananije nde? Byishe nde? Ibintu byahinduka.”

- Ashyigikiye FDLR …

Muri politiki ya Nahimana avuga ko ashyigikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni imwe mu Rwanda. Uwo mutwe ubarizwa mu mashyamba ya RDC, u Rwanda ntiruhwema kuvuga ko ari ikibazo ku mutekano w’Abanyarwanda. Icyakora ku bwa Padiri Nahimana we siko abibona.

Agira ati “FDLR yinyagambuye gato ikagaragaza ko hari ikintu ishobora gukora, ehh !! icyo gihe bavuga bati ibaye ikibazo reka turebe uko twaganira ariko FDLR ntiyigeze itera u Rwanda, ntinatera u Rwanda, ntabwo bazaganira rero.”

- Yavuze amagambo apfobya Jenoside

Inyandiko nyinshi n’ibiganiro Nahimana yagiye atangira mu bitangazamakuru binyuranye, yakunze guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, adasize gukora mu nkovu abacitse ku icumu.

Yigeze kugira ati “Leta ihora itaburura, irataburura ibiki bidashira? Bashyizeho umunsi umwe cyangwa ibiri mu gihugu muti mutaburure abantu bose bapfuye tubashyingure birangire?”

Nahimana kandi mu mvugo isesereza inapfobya Jenoside, yavuze ko u Rwanda rucuruza amagufa y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “…muri raporo bakoze y’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo, ngo Gisozi ni hamwe mu hantu nyaburanga hinjije amafaranga menshi mu Rwanda hayinjiriza leta. Urumva aho tugeze? Ba bandi bavuga ko bacuruza amagufa noneho barabyiyemereye ariko ni nako bimeze.”

Hari kandi n’aho yavuze ati “Uwajya mu mibare iri muri ziriya nzibutso mwakumirwa kuko mwasanga abatutsi bishwe banditse ku nzibutso barenga miliyoni 20.’’

CNLG: ‘Nahimana ni umwe mu bahakana bakanapfobya jenoside bazwi ku Isi’

Umunyamategeko wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bideri Diogène, yavuze ko amagambo ya Padiri Nahimana yuje ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo Abanyarwanda bongere biyubake, hifashishwa ubutabera bwunga, hanashyirwaho itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ndetse n’ibindi birishamikiyeho.

Ati “Imvugo ye yuzuyemo amagambo adaha agaciro umunyarwanda, adaha agaciro ibyo abanyarwanda bubatse, ariko afite n’imvugo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Icyo dukora gusa ni ugukumira ibishobora gusubiza inyuma Abanyarwanda bishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, ariko ubutabera bwo ni izindi nzego.”

Si we wenyine hari n’abandi benshi, ni umwe mu bahakana bakanapfobya jenoside bazwi ku Isi… Wenda ashobora no kuzahinduka ni benshi bahindutse, sinavuga ngo azaza asa atya, wenda biriya biramubera isomo. Ariko igihe cyose yaza ameze uko ameze ubu, ntekereza ko Abanyarwanda batakwemera umuntu ubasubiza inyuma, yabibazwa byo sinabiguhisha.’’

Bideri yavuze ko Nahimana atatinye kuvuga ko kugeza uyu munsi ashyigikiye ibitekerezo bya Parmehutu n’ibikorwa byayo mu 1959, amatwara yashyizwe imbere cyane na Kayibanda na Habyarimana “bitandukanye n’ibyo Abanyarwanda bemera uyu munsi n’aho bageze.’’

Padiri Nahimana ivanjiri atahwemye kubwiriza abinyujije mu kinyamakuru cye ‘Le Prophete’ kitavugwaho rumwe kimwe n’ishyaka yashinze mu 2013 yise ‘Ishema ry’u Rwanda’, yuje imirongo ivuga amateka y’u Rwanda bitandukanye n’uko azwi kandi yigishwa, bifatwa nko ‘kugoreka amateka cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi’.

CNLG ivuga ko Padiri Nahimana ari ’umwe mu bahakana bakanapfobya jenoside bazwi ku Isi

Source:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa