Kigali

“Amagambo” Min Diane Gashumba aherutse kuvuga kuri Kiliziya Gatulika yiswe aye bwite

Amakuru   Yanditswe na: Ubwanditsi 19 July 2019 Yasuwe: 16713

Mu biganiro byabereye mu Inteko Ishinga Ametegeko taliki 21/6/2019 byahuje inzego zirebana na gahunda yo kuboneza urubyaro, icyo gihe Perezida wa Sena, Bernard Makuza yasabye abari bayitabiriye gusasa inzobe bakavuga ibintu mu mazina yabyo.



Nyuma y’ibiganiro, Umuseke watangaje ko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba wari mu ibi biganiro yabwiye ababyitabiriye ko imigenzereze ya Kiliziya Gatulika mu bijyanye na Politiki ya Leta yo kuboneza urubyaro imaze kumurenga.

Dr Diane Gashumba wagarutse ku mbogamizi zikiri muri iyi gahunda, yavuze ko hari amavuriro y’amadini by’umwihariko Kiliziya Gatulika adatanga serivisi zo kuboneza urubyaro z’uburyo bwa kizungu, bakavuga ko bakoresha kamere isaba kwirinda imibonano igihe cy’uburumbuke, igihe Minisitiri we yavugaga ko ari cyo ahubwo umuntu aba ashaka imibonano kandi inaryoshye cyane!

Iki gihe Minisitiri yabwiye abitabiriye inama ko muri Werurwe no muri Mata yatunguwe no kubona amabaruwa arimo iyanditswe n’umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri n’indi y’uwa Diyoseze ya Cyangugu basaba abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima byabo kutazahirahira batanga serivisi zo kuboneza urubyaro.

Yagarutse ku bikubiye muri aya mabaruwa avuga ko ibyari bimuteye impungenge cyane ari uko hari aho basabaga bakozi b’ariya mavuriro gusubiza inkunga zose zatanzwe muri gahunda yo kuboneza urubyaro ndetse no kudashyira gahunda yo kuboneza urubyaro mu igenamigambi ryabo.

Min Gashumba wagarutse ku kuba aya madini asaba biriya bigo kubahiriza uburyo bwo kuboneza urubyaro gusa hakoreshejwe uburyo bwa kamere, yanavuze ko yari atewe impungnge no kuba Kiliziya Gatuika yarashyizeho inzego zayo bwite z’ubuzima zikurikirana gahunda yo kuboneza urubyaro adafite ububasha nka Minisitiri w’Ubuzima.

Ntibyagarukiye aho, Minisitiri w’Ubuzima yaje kuvuga ko binabaye ngombwa Leta yazafata icyemezo cyo kubarira Kiliziya Gatulika imitungo ingana n’ibitaro n’amavuriro yayo ikishyurwa ariko ikava mu bikorwa by’ubuzima.

Aya magambo yarakaje cyane abayobozi ba Kiliziya Gatulika kandi batangaza byeruye ko mu bitaro byabo byose nta gahunda yo kuboneza urubyaro izakorerwamo atari ihuye n’imyemerere yayo y’uburyo bwa gakondo.

Iyi ikaba ishobora kuba ari nayo mpamvu taliki 27/6/2019, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) habereye inama isa n’iyari igamije kwiga kuri iki kibazo cyari cyakuruye umwuka mubi hagati ya Kiliziya Gatulika na Leta.

Iyi nama ku ruhande rwa Leta hari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, akaba ari nawe wayoboye iyi nama, Dr. Alivera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Me Evode Uwizeyima, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga n’Andi Mategeko n’abandi bayobozi muri Minaloc bafite mu nshingano zabo ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.

Nta ntumwa n’imwe ya Minisante cyangwa ibigo by’ubuzima biyishamikiyeho yari muri iyi nama. Minisitiri Diane Gashumba ari mu bari bwitabire iyi nama ariko yatanze impamvu twe tutamenye ntiyayibonekamo.

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatulika, Musenyeri Philippe Rukamba, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda na Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali, baje bari kumwe n’Abepisikopi 5 ndetse n’abandi 2 bafite inshingano ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya zifite aho zihurira n’ubuvuzi.

Inyandikomvugo y’iyi nama, Umuryango wabashije kubonera Kopi, bigaragara ko ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzweho hagati ya Leta na Kiliziya Gatulika ariko banagaruka ku magambo ya Ministri w’Ubuzima yari yarakaje cyane abayobozi ba Kiliziya Gatulika.

Ku kibazo nyamukuru iyi nama yari igamije kwigaho, amagambo ya Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, iyi raporo igaragaza ko intumwa za Kiliziya Gatulika muri iyi nama zasobanuriwe ko ibyo Minisitiri w’Ubuzima yavuze ari amagambo ye, atari ibyo Leta yamutumye kuvuga.

Mu myanzuro 6 yafatiwe muri iyi nama, umwanzuro wa kabili w’iyi nama ugira uti:” Ku nama Nyunguranabitekerezo yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, ibyavuzwe bireba Kiliziya Gatulika muri gahunda yo kuboneza urubyaro, ni ibitekerezo by’umuntu ku giti cye, ntibikwiriye kwitirirwa Guverinoma y’u Rwanda.”

Umwanzuro wa gatatu ushishikariza gukomeza amahame y’ubwubahane, kuganira no kubahana hagati ya Kiliziya na Leta, umwanzuro wa 4 ukemeza ko Kiliziya Gatulika izakomeza gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro ikurikije imyemerere yayo, mu gihe amasezerano ari hagati yayo na Leta avugururwa naho uwa 5 ugasaba ko kuvugurura aya masezerano byakwihutishwa.

Kuva gahunda zo kuboneza urubyaro zatangizwa mu Rwanda mu mpera yo mu myaka ya za 70, aho abaturage basabwaga kwiyambaza uburyo bwa kizungu mu kinganiza urubyaro, n’ubwo Kiliziya Gatulika itigeze ishyigikira ubu buryo bwa kizungu nta n’ubwo yigeze iburwanya.

Nta bayoboke bayo bayo yigeze ihanira gukoresha uburyo bwa kizungu nk’uko ishobora guhana abagiye barenga ku mahame yayo amwe namwe ikomeyeho.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko imikoranire hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ufite ibitaro n’amavuriro mu nshingano ze, hamwe na Kiliziya Gatulika, ari nayo ifite ibitaro n’amavuriro byinshi mu gihugu yagiye igorana.

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yamaganye umuco mubi wa bamwe mu baganga bagira ubusumbane...

Perezida Kagame yanenze abaganga bita cyane ku bayobozi bakomeye bakareka...
7 November 2019 Yasuwe: 1808 0

Perezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare cya RDF azamurira bamwe...

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze...
5 November 2019 Yasuwe: 3308 0

Perezida wa Repubulika yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu...
4 November 2019 Yasuwe: 7393 1

Perezida Paul Kagame yasubije wa mukobwa wakubitiwe mu ruhame n’umuherwe...

Kuwa 5 Nzeri nibwo umukobwa witwa Diane Kamari yanditse ku rukuta rwe rwa...
11 September 2019 Yasuwe: 18177 6

Ngororero: Ba Visi Meya bombi na Gitifu w’Akarere beguye

Ku mugoroba wo kuwa mbere taliki 2/9/2019 ba Visi Meya bombi ndetse...
3 September 2019 Yasuwe: 12157 1

Breaking: Meya wa Karongi na ba Visi Meya bose baraye banditse basaba...

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere taliki 2/9/2019 nibwo Ndayisaba Francois, Meya...
3 September 2019 Yasuwe: 31697 0