skol
fortebet

Amajwi y’ agateganyo: Green Party na PS imberakuri munsi gato y’ umurongo ubemerera kujya mu nteko

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa PS Imberakuri Chritsine Mukabunani n’ Umuyobozi wa DGPR Dr Frank Habineza

Komisiyo y’ Igihugu y’ amatora(NEC) yatangaje ibyavuye mu matora y’ abadepite ku kigero cya 70% byerekana ko FPR ariyo iri imbere, PSD na PL afite amajwi ayahesha umwana mu nteko ariko PS imberakuri na Demucratic Green Party of Rwanda afite amajwi asatira 5% asabwa ngo agire abadepite mu nteko. Amajwi amaze kujya ahagaragara arerekana ko abakandida bigenga bose batsinzwe kugeza.

Sponsored Ad

Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa NEC yagize ati “Ibyo turaranye ni uko FPR iri muri za 75%, PSD 8.5%, PL 7%, Democratic Green Party 4.5%, PS Imberakuri 4.5%.”

Yakomeje agira ati “Abakandida bigenga uko ari bane bose bafite amajwi make, ay’ejo ntacyo yahindura ngo babe babona umwanya mu nteko Ishinga Amategeko.”

Umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier ku rupapuro rw’ itora amazina yari yanditse nabi, hari handitseho Nsengimana Janvier aho kuba Nsengiyumva Janvier. Uyu mukandida yabwiye itangazamakuru ko akurikije abantu bari bamushigikiye natabona 5% kuba amazina ye yari yanditse nabi biraba byamugizeho ingaruka.

Amajwi y’agateganyo arerekana ko FPR Inkotanyi ariyo yatowe cyane mu Rwanda no muri za ambasade.

Mu matora y’abadepite umwaka umutwe wa politiki n’ umukandida wigenga barasabwa kuba batowe n’ abantu barenga 350 ngo batsindire umyanya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite.

Ku rutonde rw’abakandida 80, FPR Inkotanyi ifitemo 70, abandi icumi baturuka mu mitwe itandatu bifatanyije ariyo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Mu matora y’abadepite yo mu 2013, FPR Inkotanyi n’imitwe ine byari byifatanyije (PDI, PSR, PPC, PDC) yabonye amajwi (76.2%), yatumye igira Abadepite benshi mu Nteko. Yagize abadepite 41 muri 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida bigenga.

Amatora rusange y’ abadepite muri diasipora yabaye tariki 2 Nzeli mu Rwanda aba tariki 3 Nzeli 2018. Yabanjirije n’ amatora y’ abadepite mu kiciro cy’ abafite ubumuga aho Eugene Mussolini ariwe watsindiye kujya mu badepite ba 2018- 2023.

Ibitekerezo

  • Njyewe nari nazinduwe nokuburizamo uriya Mukabunani wiyitirira ishyaka ritarirye.Abamukoresha buriya bari bamurambiwe.

    Ariko nanga ko muli Politics habamo Injustice.Niyo mpamvu ndi mu bantu banze kujya gutora.Baliya “bana” ba FPR batajya bacuka (PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP),baramutse biyamamaje ntabwo babona 5% asabwa.Niyo mpamvu biyomeka kuli “Papa wabo” FPR.Injustice mvuga nuko abo bana ba FPR bajya mu Nteko,nyamara Green Party na PS Imberakuri barusha bariya “bana” amajwi ntibajye mu nteko.Too much injustice in this world.Nanjye ndi mu bantu bategereje ubwami bw’imana.Nibwo bwonyine buzakuraho Injustice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa