skol
fortebet

Amashyaka 5 yatsinze yagaragaje uko yakiriye ibyavuye mu matora

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Amashyaka FPR Inkotanyi, PSD, PL, DGPR, na PS – Imberakuri niyo yatsindiye imyanya mu nteko Ishinga Amategeko umutwe w’ abadepite 2018-2023. Muri rusange amashyaka asanzwe mu nteko yatakaje imyanya , hinjiramo amashyaka abiri atari asanzwemo ariko bose bishimiye ibyavuye mu matora.

Sponsored Ad

Komiseri mu mutwe wa politiki FPR Inkotanyi Wellars Gasamagera yavuze ko nubwo abadepite ba FPR bavuye kuri 41 bakaba 40 ntacyo bitwaye kuko ni demukarasi.


Wellars Gasamagera

Yagize ati “Kuvuga ko twatakaje umwanya umwe hari abandi bawubonye kandi nabo ni abanyarwanda ni demukarasi kandi nibyo twifuza”

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’ Ibidukikije akaba n’ Umuyobozi w’ Ishyaka riharanira Imibereho Myiza y’ Abaturage PSD yavuze ko imyanya babonye mu nteko yabashimishije nubwo hari iyo batakaje.


Dr Vincent Biruta

Yagize ati “Ibyavuyemo(mu matora) ubwo bijyanye n’ umusaruro w’ imbaraga twashyizemo. Imitwe ya politiki yariyongereye ntabwo bitangaje kuba imyanya yacu yagabanyutse ariko ishyaka ryacu riracyari irya kabiri mu myanya mu nteko”

Yakomeje agira ati “Icyo dushyira imbere ntabwo ari igishya, iyo bamaze kurahira ni ukuzirikana inshingano bafite ariko no gusubira ku babatoye bakabumva. Tunababwira ko bagomba gufatanya n’ abandi, niyo byagera mu ihiganwa tugomba kwibuka ko dusenyera umugozi umwe”

Donatille Mukabalisa , Umuyobozi w’ ishyaka PL ubwo yaganiraga n’ Umunyamakuru wa RBA yavuze ko ibyavuye mu matora babyakiriye neza.


Mukabalisa Donatille usanzwe ari Perezida w’ Abadepite ishyaka PL ryabonye amajwi yongera kumuhesha Intebe mu nteko

Yavuze ko PL kuva mu gihe cy’ inzibacyuho yagiraga imyanya mu nteko. Ati “Biranumvikana kubera ko ubu hari imitwe ya politiki myinshi yahataniraga kujya mu nteko ishinga amategeko, iyo rero ari uguhiganwa tuba tugomba kwemera ibivuye mu bushake bw’ Abanyarwanda. Icyangombwa ni uko dufite abadepite mu nteko kandi twabyakiriye neza.”

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’ Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije DGPR yavuze ko bishimiye ko babonye amajwi 5% nubwo bari biteze amajwi 20%.


Dr Frank Habineza uyobora DGPR nawe yabonye amajwi amwinjiza mu nteko binyuze mu ishyaka rye

Yagize ati “Twebwe twari twizeye kubona nibura amajwi 20% ariko n’ atanu abonetse turayishimiye”

Dr Habineza yavuze ko nibagera mu nteko bazashyira mu bikorwa manifesto yabo irimo kuvugura itegeko ry’ ubutaka umuturage akagira uburenganzira busesuye ku butaka bwe, gushyiraho banki itanga inguzanyo y’ ubuhinzi n’ ubworozi, gushakira abanyeshuri igikoma cya saa ine n’ ifunguro rya saa sita, gushakira abasirikare amacumbi,…

Mme Christine Mukabunani , Umuyobozi w’ Ishyaka PS-Imberakuri yatangaje ko nabo bishimiye ibyavuye mu matora yongeraho ko mu nteko bazakomeza umurongo wabo wo kugaragaza ibitagenda neza.

Ati “Twabyakiriye neza turishimye, kuko nibura bigaragaye ko imbaraga twakoresheje zitapfuye ubusa…imbaraga twakoresheje dusobanurira Abanyarwanda imigabo n’ imigambi yacu bakaba bayishyigikiye kugera ku majwi 5% rwose birashimishije”

Mukabunani yavuze ko icyabahesheje intsinzi ariko batangiye kumenyekanisha ishyaka PS Imberakuri hakiri kare bakereka Abanyarwanda ko nubwo banenga ibitagenda babikora mu mutuzo.

Yagize ati “PS- Imberakuri umurongo wacu ni umwe tuzawukomeza, wo gukomeza kureba ibitagenda neza mu gihugu kugira ngo tubikorere ubuvugizi”

Amajwi y’ agateganyo arerekana ko FPR yagize amajwi 74% ayihesha imyanya 40 mu nteko, PSD yagize 9% ayihesha imyanya 5 mu nteko, PL yagize amajwi 7% ayihesha imyanya 4 mu nteko DGPR yagize amajwi 5% ayihesha imyanya 2 mu nteko, PS Imberakuri yagize amajwi 5% ayihesha imyanya 2 mu nteko.

Mu bakandida bigenga 4 bari biyamamaje nta n’ umwe wagize amajwi 5% amuhesha umwanya mu nteko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa