skol
fortebet

Amateka y’Abarinzi b’Igihango b’uyu mwaka barimo AERG na Musenyeri HAKIZIMANA Celestin warokoye abatutsi bari St Paul

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Musenyeri Hakizmana Celestin wa Diyosezi ya Gikongoro ushimirwa na Unity Club nk’Umurinzi w’Igihango

Kuva mu mwaka 2010, Umuryango Unity Club Intwararumuri watangije ishimwe ry’Ubumwe Unity Award, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda abimburira abandi nyuma hagenda hakurikiraho amashyirahamwe yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge.

Sponsored Ad

Mu mwaka 2015, hatangijwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Unity Club, mu bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, bateguye igikorwa kigamije kumenya no kumenyekanisha abagize ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda hagamijwe gukomeza kwimakaza ubunyarwanda, izo ndashyikirwa zahawe izina ry’’’ABARINZI B’IGIHANGO’’.

Nk’uko byagenze mu myaka ishize, no mw’Ihuriro rya 11 ry’abagize Unity Club bakazizihiza Abarinzi b’Igihango babaha Ishimwe Unity Award.

Aba ni abazahabwa iri shimwe muri uyu mwaka wa 2018. Dore bimwe mu byabaranze mu buzima bwabo

1. Musenyeri HAKIZIMANA Célestin

Ni mwene KAGWIZA Laurent na MUKANDANGA Venantie. Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya (Christologie).Ubu ni Musenyeri wa Diyoseze Gatorika ya Gikongoro. Arangwa no kuba « we ubwe » no kwakirana urugwiro abamugana.

Ku wa 13 Mata 1994 haje imodoka yo guhungisha ababikira n’abapadiri bajya Kabgayi we ntiyasiga abamuhungiyeho. Yarengeye abamuhungiyeho barenga 2000 kandi nta yindi ntwaro yifashishije uretse umutima w’ubumuntu, ubwitange no gutanga amafranga ku nterahamwe, n’ikanzu y’umupadiri.

Yakomeje gushakira abamuhungiyeho amazi, ibiribwa n’imiti kugeza Inkotanyi zije kubarokora mu ijoro ryo ku wa 16/06/1994.

Umuvandimwe we yaje kumubikira ko bapfushije umubyeyi wabo ntiyajya gushyingura kuko atashakaga gusiga Abatutsi bamuhungiyeho.

Akomeje guteza imbere ibikorwa by’isanamitima no kunga Abanyarwanda muri Diyoseze Gatolika ya Gikongoro. Abamutangira ubuhamya bamwita «Umushumba mwiza utararumangije izaje zimugana, kandi akababazwa n’ibyarimo bibakorerwa». Yakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yifatanyije n’abarokokeye kuri St Paul.

Yahawe Impeta y’Ishimwe « UMURINZI » yo kurwanya Jenoside ku wa 4/7/2006.

2. Nyakwigendera MUKANDANGA Dorothée

Ni mwene MUGANGAHUZI Claver na NYIRABUMBA Geneviève. Yaboneye impamyabumenyi ihanitse( Licence) yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain la Neuve (UCL) muri “ Sciences Medico-Sociales et Hospitalières”.

Mu gihe cya Jenoside yari umuyobozi w’Ishuri rya “Ecole des Sciences infirmirèes de Kabgayi”. Yari umukiristu utajenjetse, umunyakuri, akanga uburiganya n’akarengane.

Yaranzwe no gukunda umurimo unoze; nta macakubiri yamurangaga, yari umuntu ufite ubumuntu akarangwa n’impuhwe, igishyika n’urukundo. Ari mu bashinze umuryango “PAX CHRISTI” wari ugamije amahoro n’ubwumvikane mu Banyarwanda.

Yarwanye ku banyeshuri bagera kuri 50 mubo yayoboraga bari basigaye ku ishuri. Yagiriye inama abanyeshuri ko igihe bagiye kuva mu kigo bagiye ku bitaro (aho bakoraga imenyerezamwuga), bagomba kuba bambaye kimwe, kugendera hamwe, bajya no gutaha bagatahira rimwe ku buryo nta kwivangura kwabarangaga. Indangamuntu yari yarazibambuye arazibabikira kugira ngo hatagira uwayerekana. Yahanganye n’interahamwe zashakaga kwica abo bana no kubafata ku ngufu azibuza kwinjira aho bararaga.

Ku wa 12/05/1994, ahurujwe n’umuzamu, yatabaye abanyeshuri mw’ijoro bari batewe n’abasirikare n’interahamwe. N’ubwo yashoboraga kwitandukanya n’abo yarengeraga, yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga atabara agamije kubarwanaho atesha abari bagiye kwica abanyeshuri.

Abicanyi babonye ko yitambika ntibagere ku migambi mibisha yabo bamujyanye mu biro bye barahamutsinda. Urukundo n’ubumwe yatoje abanyeshuri yarashinzwe biracyabaranga mu mibanire yabo muri iki gihe kandi bakomeje kumuhamiriza ubutwari n’ineza byamuranze.

3. Nyakwigendera RUGAMBA Cyprien

Yavutse mu 1935. Ni mwene BICAKUNGERI Michel na NYIRAKINANI Thérѐse akaba yarize Amateka n’Isesengura ry’Indimi (Linguistique), Filozofi na Tewologiya.

Abicishije mu bihangano bye yakanguriye Abanyarwanda indangagaciro z’umuco nyarwanda apfundika ipfundo ry’ubupfura bukuza ubumuntu mu bantu; yakeburaga abategetsi abatoza kurangwa n’imiyoborere izira ruswa, amacakubiri no kwigwizaho ibyarubanda. Ibi tubisanga muri bimwe mu ndirimbo ze nka Umuntu ni nk’undi, Umurage w’intore, Inda nini muyime amayira; Ntumpeho; Umuti w’ubutindi,…..

Ntiyatinye gusaba ko amoko yakurwa mu ndangamuntu kuko ashyira imbere imyemerere ikurikira:« Agaciro k’umuntu niwe ubwe, si ubwoko bwe, si n’aho akomoka». Yanasabye ko ibitangazamakuru bibiba urwango nka RTLM byahagarikwa.

Afatanje n’umugore we MUKANSANGA Dafrosa RUGAMBA yashinze “communauté de l’Emmanuel” agamije guteza imbere ubumwe n’amahoro mu miryango. Iki gikorwa yatangije cyarakomeje kugeza n’ubu .

Ibitekerezo bye byamagana ikibi n’akarengane bigashyira imbere urukundo, amahoro n’agaciro ka muntu mu burenganzira busesuye bwo kwigira byagiye bimugiraho ingaruka mu kazi ka Leta no kugaragara nabi mu maso y’ubutegetsi.

Ku wa 7 Mata 1994 abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bamwicanye n’umugore we n’abana batandatu.

4.Umuryango AERG

AERG ni umuryango watangijwe n’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagamije kugarura icyizere mu bana bacitse ku icumu bari mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Umuryango wavukiye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ku wa 20/10/1996. Umuryango wihaye intego zikurikira: kwibuka; kwirinda; guharanira kubaho kandi neza; kwigisha/Kurerana.

Kugeza ubu AERG ikorera muri za Kaminuza n’amashuri makuru 43 mu Gihugu no mu mashuri y’isumbuye arenga 500. AERG ifite abanyamuryango bagera ku 41,159.

Bimwe mu bibazo AERG yashakiye ibisubizo bishingiye kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byari bibangamiye abanyeshuri: Kubura aho bataha mu biruhuko ;Kubura umuryango utanga urukundo, inama n’imbaraga zo kubaho no kubana neza n’abandi; kuba nyamwigendaho, nyakamwe, kwiheza no guheza abandi.

Umuryango AERG wubatse ubufatanye mu banyeshuri, biremamo imiryango ibaruhura, barema “Mukuru” ugishwa inama abandi bakamuruhukiraho, barema “Papa” na “Mama” “Sogokuru” na “Nyiraku”, barema “ Ababyara , ba “Nyirasenge” na ba “Nyirarume” bibafasha kwikomeza mu buzima bakiga bagatsinda. Imiryango baremye yababereye “Umumararungu”.

Ntibaheje n’abandi kuko uretse abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango AERG wakira n’abandi banyeshuri babishaka bamaze gusuzuma ubusabe bwabo ntavangura. Abanyamuryango ba AERG barangije kwiga mu mashuri makuru na kaminuza bahurira mu muryango wa GAERG wibarutswe na AERG kandi bagakomeza kwitabira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa