skol
fortebet

Amateka ya Gitera washinze Aprosoma, akazana amategeko icumi y’abahutu ndetse n’ ijambo “mitingi”

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2019

Sponsored Ad

Gitera yari umunyabutare ahitwa I Save, inkubiri yo guharanira ubwigendge bw’u Rwanda ubwo yari irimbanyije, uyu yahise ashinga ishyaka Aprosoma ariko riza ribiba amacakubiri.

Sponsored Ad

Ni Gitera Joseph wazanye amategako icumi y’abahutu yari arimo urwango rukomeye yari afitiye abatutsi ndetse aya mategeko ubwayo akaba yarashishikarizaga abahutu kwanga abatutsi biganisha no kuzabarimbura.

Uyu Gitera niwe watangaje bwa mbere ko ubwami buvuyeho ariko ntiyabasha guhita atorwa ngo abe Perezida nk’uko yari yabyiteguye ahubwo hatorwa Mbonyumutwa.

Kuba Perezida byanze ndetse ishyaka Parmehutu rya Kayibanda rikagenda riwegezayo, yakomeje guhuzagurika ashinga andi mashyirahamwe cyagwa se agahindura umurongo wa Politiki w’ishyaka rye byariviriyemo kugenda rcuka intege kugeza rizimye burundu.

Gitera yashatse gushyiraho icyo yise UHURU, Union de Hutu du Rwanda Urundi, ashaka gushyiraho ingoma ya cyami y’abahutu, icyo yise Aprobami n’ibindi.

Uku guhora ahuzagurika mu bitekerezo kandi kukaba kwarateje amakimbirane mubo bayoboranaga ishyaka rye abenshi bakigira muri MDR Parmehutu.

Sindikubwabo wayoboye Leta y’abatabazi yashyize mu bikorwa umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umwe mu ba minisitiri ba Aprosoma ya Gitera muri Leta y’inzibacyuho yagiyeho nyuma yo gukuraho Ingoma ya Cyami.

Mu kiganiro amateka y’u Rwanda, Muhirwa Terence yagarutse ku mateka y’uyu mugabo Gitera na Aprosoma mu buryo burambuye ndetse aniyambaza Dr. Ntabomvura Venantie wari utuye I Butare aho na Gitera yari atuye ubwo yashingaga Aprosoma.

Kurikirana ikiganiro amateka y’u Rwanda mutegirywa kandi mukagezwaho na Muhirwa Terence ku bufatanye n’Umuryango TV:

Ntiwibagirwe kandi gukanda Subscribe kuri youtube channel Umuryango TV ngo ukomeze ukurikirane n’ibindi biganiro tuzagenda tubategurira.

Ibitekerezo

  • Kuronda AMOKO ni ukutagira ubwenge.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

    Gitera yari umuntu w’umugabo aho umwami Rudahigwa yavuze ati: Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera byumvikane ko bari bamugejejeho umushinga wo kwica Gitera.

    Kumenya neza amateka

    Kumenya neza amateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa