Kigali

Amatora 2017: Ku nshuro ya mbere hazifashishwa inyandiko z’ abatabona

Amakuru   Yanditswe na: 30 December 2016 Yasuwe: 373


Mu gihe ubusanzwe Umunyarwanda utabona yajyaga gutora akitwaza umwana utarageza ku myaka 18 wo kumufasha gutora, ngo mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017, abatabona bazatora bakoresheje inyandiko zabagenewe Braille.

Abatabona bavuga ko uburyo bwakoreshwaga mu Rwanda bwo kwifashisha umwana utarageza ku myaka 18 , butajyanye n’ icyerekezo. Ngo nta nubwo butanga icyizere 100%.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yemeje ko ubu buryo bwo gutora hifashishijwe inyandiko z’ abatabona buzakoreshwa mu matora y’ umukuru w’ igihugu ya 2017.

William Safari ufite ubumuga bwo kutabona aherutse kubwira kuvuga ko byaba byiza kurushaho Leta ishatse ingengo y’imari yo gukoresha impapuro ziriho inyandiko yabagenewe yitwa Braille kugira ngo bajye bitorera uwo bashaka bitabaye ngombwa kwifashisha undi muntu.

Munyaneza avuga ko gutora hakoreshejwe Braille bizakoreshwa n’ abatabona bize gusoma izi nyandiko. Ngo abatarazize bazakomeza gutora uko bisanzwe bifashishije umwana utarageza ku myaka 18.

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora ivuga ko ingengo y’ imari ingana na miliyari eshanu ariyo izakoresha mu matora ya 2017

Aya mafaranga azakoresha mu bikorwa bitandukanye birimo gusobanurira abaturage uko bazatora, kugura ibikoresho, guha agahimbazamusyi abakorera bushake n’ibindi.

Muri kamena 2017 nibwo abifuza guhatanira umwanya w’ umukuru w’ igihugu bazatanga candidature zabo.

Kugeza ubu ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije niryo ryonyine ryamaze gutangaza ko rizatanga umukandida ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uruzinduko rwa Perezida Lungu rusigiye iki u Rwanda

Perezida wa Zambia Edgar Lungu wasoje uruzinduko rwe i Kigali yatangaje ko...
22 February 2018 Yasuwe: 638 0

Kongera ibyo kurya bigenewa impunzi za Kiziba ntibiri hafi aha

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirahamagarira...
22 February 2018 Yasuwe: 720 1

Uganda: U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri Musoni mu nama y’ abakuru b’...

Musoni yahagarariye Perezida Kagame mu mwiherero w’abakuru b’ibihugu bya EAC...
22 February 2018 Yasuwe: 1304 0

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare 2018 Perezida Paul Kagame...
21 February 2018 Yasuwe: 1643 0

Guverineri Mureshyankwano yakomoje ku gafuti yakoze ari umwana yibuka...

Ni umunyapolitiki uzwiho ubuhanga bwo kuganiriza abaturage ayobora abaha...
20 February 2018 Yasuwe: 4188 0

U Rwanda ntirutewe ubwoba n’igitutu cya Amerika isaba kugarura...

Leta y’U Rwanda yatangaje ko ititeguye kugarura ubucuruzi bwa...
19 February 2018 Yasuwe: 1394 0