skol
fortebet

AMATORA 2017: Mpayimana uvuga ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda afite bigwi ki?

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru Tariki ya mbere Mutarama 2017 nibwo Umunyarwanda Mpayimana Philippe ubarizwa muri Diaspora nyarwanda mu Ubufaransa yashyize ahagaragara itangazo avuga ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2017.
Byatunguye abatari bake bitewe n’ uko uyu mugabo atamenyerewe muri politiki y’ u Rwanda. Dore amwe mu mateka n’ ibigwi bya Mpayimana uvuga ko aziyamamaza nk’ umukandida wigenga mu matora y’ umukuru w’ igihugu.
Mpayimana (...)

Mpayimana Philippe yavutse mu mwaka wa 1970, avukira mu mu ntara y’ amajyepfo. Amashuri yisumbuye yayize I Save naho kaminuza ayiga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’ u Rwanda(NUR). Muri NUR niho Mpayimama yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu ndimi n’ubuvanganzo nyafurika.

Mpayimana yakoze mu bitangaza bitandukanye birimo Televiziyo y’ U Rwanda na Radio Agatashya. Agatashya yari Radio yakoranaga n’imiryango yita ku mpunzi mu karere k’ibiyaga bigari no mu burengerazuba bwa Tanzania. Nyuma y’isenywa z’inkambi muri Kongo, yakomeje amashuri makuru muri Kameruni, ahakura impamyabumenyi ihanitse mu iyigandimi. Nyuma yakomereje mu Bufaransa yiga itangazamakuru. Nyuma aza kwigisha amateka n’ibidukijije mu Bufaransa.

Mpayimana ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, mu bitabo yanditse byakunzwe cyane harimo ‘Réfugiés rwandais entre marteau et enclume’ (L’Harmattan, Paris 2004), La rue de la vie, poèmes du Rwanda (L’Harmattan, Paris, 2006), Rwanda, regard d’avenir, only forward looking (L’Harmattan, Paris, 2015) – Rwanda 2017, n’ikindi yise Indi ntambwe ya demokarasi n’iterambere (L’Harmattan, Paris, 2016).

Yashinze umuryango “Tuza” igamije guhuza abatuye mu bihugu byo mu biyaga bigari. Philippe Mpayimana afite 46 y’amavuko, arubatse afite umugore n’abana bane.

Uretse Mpayimana abandi bamaze kugaragaza ko bazatanga candidature zabo ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu mu matora ateganyijwe tariki 3 Kanama ku bazatorera muri diaspora na tariki 4 Kanama kubazatorera mu Rwanda, Ni Dr Frank Habineza uzahagarira ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party of Rwanda na Padri Nahimana Thomas.

Padiri Nahimana Thomas byari biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu kwezi gushize, ntibyamukundira gusa kuri ubu yamaze gutangaza ko azahagera bitarenze uku kwezi kwa Mutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa