skol
fortebet

Amatora ya Perezida: Amajyaruguru yahize kuzitabira 100%

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude
Ubuyobozi bw’ intara y’ Amajyaruguru butangaza ko bwahize umuhigo wo kuzitabira amatora ku kigero cy’ 100%; bukavuga ko bugifite icyizere ko uyu muhigo uzagerwaho bitewe n’ aho bageze imyiteguro y’ amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 3-4 Kanama 2017
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude avuga ko bajyiye gushyiramo imbaraga nibura icyumweru kimwe gisigaye ngo abaturage baba bamaze kwikosoza kuri (...)

Sponsored Ad

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude

Ubuyobozi bw’ intara y’ Amajyaruguru butangaza ko bwahize umuhigo wo kuzitabira amatora ku kigero cy’ 100%; bukavuga ko bugifite icyizere ko uyu muhigo uzagerwaho bitewe n’ aho bageze imyiteguro y’ amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 3-4 Kanama 2017

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude avuga ko bajyiye gushyiramo imbaraga nibura icyumweru kimwe gisigaye ngo abaturage baba bamaze kwikosoza kuri lisiti y’itora kikazarangira na byo birangiye, ndetse ngo bazakoresha Umuganda usoza ukwezi mu gushishikariza abaturage bose kwikosoza kuri lisiti y’itora.

Yavuze ko Intara y’Amajyaruguru yasinye umuhigo wo kuzatora 100% kandi ngo bizajyerwaho ahereye ku buryo amatora ya mbere y’aya yitabiriwe muri iyi Ntara, kandi ngo bagiye gukora imihanda yose ijya ahazabera amatora ku buryo nta nzitizi n’imwe izabuza amatora kuba neza.

Musabyimana Jean Claude aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere yagize ati “Kugira 100% ni ukuvuga ngo ni umuhigo w’uburere mboneragihugu, ni ukuvuga ngo niba mfite abaturage bacengewemo n’uburere mboneragihugu ni ukuvuga ngo ubundi ubwitabire mu matora bwakabaye 100%,…

Ibyo ni umuhigo buri muyobozi wese yishimira ndetse aniyemeza ushobora kuwugeraho cyangwa ntuwugereho, ariko mu mibare yagaragajwe na Komisiyo mu Ntara yacu ntagitangaza cyaba kirimo kubera ko hari aho twagiye tugira 98% na 99% kugera rero ku 100% nta gitangaza cyaba kirimo ahubwo byaba ari ikimenyetso cyo gucengerwa n’ubureremboneragihugu.”

Uko bamwe mu batuye amajyaruguru biteguye amatora ya perezida w’ u Rwanda

Veronika Ntamigiro, wo mu kagari ka Giko, mu mudugudu wa Rugote, twamusanze muri Centre y’ubucuruzi ya Base, mu karere ka Gakenke, afite imyaka 80 y’amavuko yabwiye abanyamakuru ko atari ubwambere azaba yitabiriye amatora, ko asanzwe yitabira gahunda za Leta, yiteguye gutora Umukuru w’Igihugu uzamugeza ku iterambere.

Ati “Amatora y’Umukuru w’Igihugu narayumvise kandi nsanzwe mutora, nubwo mfite iyo myaka yose mirongo inani nzamutora. Umukuru w’Igihugu nzamutora kugeza igihe nzapfira.”

Tuzayisenga Juvenal w’Imyaka 37 y’amavuko ukomoka mu karere ka Gakenke, umurenge wa Karambo, akagari ka Karambo, mu Ntara y’Amajyaruguru, na we avuga ko biteguye amatora ya Perezida.

Ati “Abayobozi nibyo bahora badushishikariza ukuntu tuzatora. Turabyiteguye pe, babidushishikarije kenshi, batubwira uburyo tuzaba twifashe mu matora, uburyo tugomba kuyitabira tukazinduka, tukazindukira igihe, isaha ku isaha twazindutse natwe byadufasha tukarangiza kare. Ni wo muco, batubwira ko tugomba kuzinduka noneho na bo bakabona uko babarura ayo majwi.”

Musuhuke Isayasi w’imyaka 71, atuye mu mudugudu wa Rwobe, mu kagari ka Muramba, mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, avuga ko biteguye neza amatora ndetse ngo boroherejwe kwireba kuri telefoni niba umuntu akeneye kwiyimura kuri lisiti y’itora.

Ati “Ubu kwitegura twararangije, ubu umuntu ari kuri lisiti y’itora, niba nzatorera muri ako kagali kanjye, muri uyu murenge wanjye, birumvikana ko nzakora ki? Inkoko niyo ngoma mu kwa Munani ku itariki 4.”

Umuyobozi w’umurenge wa Gashenyi by’agateganyo, Rwizigura Seshoba Aimable avuga ko kimwe n’ahandi hose mu murenge wa Gashenyi biteguye kujya mu matora.

Ati “Muri uyu murenge biteguye amatora, mu nama zitandukanye bagenda bakangurira abaturage kuzitabira amatora kandi bakazatora neza.”

Rwizigura Seshoba Aimable avuga ko gukangurira abaturage kuzatora neza bavuga, ari ukuba umuturage yujuje ibyangombwa bisabwa, akazatora mu mutekano kandi atuje.

Nubwo kuri bamwe biteguye, mu nama yahuje Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Mbanda Kalisa n’Abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru, hari benshi mu bayobozi bagaragaje ko hakiri abaturage batarabona indangamuntu kandi bagejeje igihe cyo gutora, ndetse abandi bakaba batarabona amakarita y’itora.

Abandi bayobozi bagaragaje ko hakiri benshi mu bazatora batarajya kwikosoza kuri lisiti y’itora kimwe n’uko hari abagaragaje ko hari aho basanze imibare y’abari kuri lisiti y’itora irenga iyo bafite.

ubuyobozi bw’ intara y’ amajyaruguru buvuga ko kwitabira amatora 100% ntagitangaza cyaba kirimo kubera ko hari aho iyo ntara yagiye igira 98% na 99%.

Mu matora y’inzego z’ibanze yabaye muri 2011, ubwitabire mu Ntara y’Amajyaruguru bwabaye 94,31%, amatora y’Abadepite yo mu 2013 muri iyi Ntara yitabiriwe ku gipimo cya 99% naho amatora ya Referendumu yabaye mu Ukuboza 2015 yitabiriwe ku gipimo cya 98,13% mu gihe amatora y’inzego z’ibanze yo muri 2016 yitabiriwe na 96,73%.

Ibitekerezo

  • Iyo bavuze gutora neza twebwe abanyarwanda duhita twumva icyo bivuze na kera niko batubwiraga bashaka ko dutora icyatsi kibisi. Muzi ibisobanuro batangaga bavuga impamvu tugomba kugitora muri 1983 na 1988? Nugukomeza amajyambere nubumwe bw’abanyarwanda.

    Kagame tuzamutora % nkuko twatoraga habyara kuko nawe ntamuntu ahanganye nawe kukko bariyabandi ntibazwi namba ninka baringa rwose ntamuntu wabashyiraho ijwi areba KAGAME UZWI NABURIWESE NIWE WENYINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa