skol
fortebet

Amb. Nduhungirehe yeruriye Afurika y’ Epfo ko u Rwanda rudashobora kugirana imishyikirano na Kayumba Nyamwasa

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda yavuze ko u Rwanda rudashobora kugira ibiganiro n’ abahamijwe ibyaha bihishe muri Afurika y’ Epfo.

Sponsored Ad

Mu butumwa Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize kuri Twitter yagize ati “Niba hari umuyobozi wa Afurika y’ Epfo wifuza kugirana ibiganiro n’ umunyabyaha wihishe muri Afurika y’ Epfo uyobora ibikorwa byo guteza ibibazo mu karere afite ubwisanzure bwo kubikora ku bwe ariko ntazigere atekereza gushyira u Rwanda muri iyi mishyikirano”

Amb. Nduhungirehe abitangaje ibi mu gihe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga wa Afurika y’ Epfo Lindiwe Sisulu aherutse gutangaza ko yaganiriye na Kayumba Nyamwasa akamubwira ko yifuza kugirana ibiganiro na Leta y’ u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa yahoze ari umwe mu basirikare bakomeye mu Rwanda yahunze igihugu muri 2010, u Rwanda rumushinja uruhare mu iterwa rya za gerenade zaterwaga mu mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa