skol
fortebet

Amb. Sezibera yasubije amashyaka 5 yandikiye Perezida Kagame amusaba ibiganiro

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda Amb. Dr Richard Sezibera yavuze ko abashaka ibiganiro n’ u Rwanda atari ngombwa ko bandika babisaba kubera ko ibiganiro ari uburenganzira bwabo.

Sponsored Ad

Yabivuze kuri uyu wa Kabili tariki 20 Ugushyingo 2018 mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru ari nacyo cya mbere kuva yagirwa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga.

Yagize ati “Abashaka ibiganiro Abanyarwanda bagirana ibiganiro bihoraho, dore n’ ejobundi babaze mu mushyikirano urahari, umuntu wese wiyumva ko ari umunyarwanda ntabwo abisaba kubera ko ni uburenganzira bwe”.

Iki kiganiro kibaye mu gihe mu minsi ishize ihuriro ry’amashyaka 5 atavugarumwe n’ ubutegetsi akorera hanze y’u Rwanda ataremerwa mu Rwanda, yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame urwandiko rwa kabiri mu mezi atatu, rumusaba gutangiza ibiganiro bitaziguye n’ayo mashyaka.

Iryo huriro rigizwe n’amashyaka RNC, PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda, PDP Imanzi, FDU-Inkingi hamwe n’ishyaka Amahoro.

Ayo mashyaka avuga ko mu myaka 24 ishize, u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi, amayira ya politiki afunze.

Arasaba ko habaho ibiganiro byatuma n’amashyaka ari hanze y’igihugu atinyuka akajya gukorera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa