skol
fortebet

Ambasaderi Habineza yasobanuye imvano y’ akazina “Joe”

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri w’ urubyiruko umuco na Siporo yasobanuye aho izina Joe benshi bakunda kumwita ryaturutse.
Ambasaderi Habineza avuga ko yavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’ amajyepfo, yakuriye mu Kiyovu amashuri abanza ayiga kuri EPA no kuri Saint Famille.
Ayisumbuye yayize I Rubengera mu karere ka Karongi hafi y’ I Kivu.
Agira ati “Nize Latin Scientific ndakomeza , ikiciro gikurikiye cya Section nakize mu Byimana, nyuma nzakwiga ibijyanye na Mudasobwa ku (...)

Sponsored Ad

Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri w’ urubyiruko umuco na Siporo yasobanuye aho izina Joe benshi bakunda kumwita ryaturutse.

Ambasaderi Habineza avuga ko yavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’ amajyepfo, yakuriye mu Kiyovu amashuri abanza ayiga kuri EPA no kuri Saint Famille.

Ayisumbuye yayize I Rubengera mu karere ka Karongi hafi y’ I Kivu.

Agira ati “Nize Latin Scientific ndakomeza , ikiciro gikurikiye cya Section nakize mu Byimana, nyuma nzakwiga ibijyanye na Mudasobwa ku Gisenyi mu ishuri rya Saint Fidele, nahize imyaka 2 nkomeza indi myaka 2 mu Bufaransa ahitwa Mont Pelier, nkirangiza kwiga mu mwaka 1989 nahise ntangiragukora muri Bralirwa, nabonye akazi nyiri mu Bufaransa naje njegutangira, natangiye akazi ndabyibuka ku itariki ya 21 Ukuboza 1989, nahakoze imyaka myinshi, hanyuma Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, Heiniken yanyohereje muri Kinshasa, mpamara umwaka, muri 1996 ndagaruka nkajya nkora no mu Burundi muri Bularundi, nyuma nzakujya muri Nigeria muri 1998, nagombaga kumarayo umwaka umwe ariko haramperana, namazeyo imyaka 6, ngaruka muri 2004, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika angira Minisitiri w’urubyiruko umuco na Sport, umwanya namazeho imyaka igera kuri irindwi, 2011 niho navuyeho muri Gicurasi bangira Amabasaderi muri Nigeria, namazeyo imyaka 3, ngaruka 2014 nongera kuba Ministiri muri minisiteri y’umuco na Sport, kuva muri Gashyantare 2015 navuyeho, ubu natangiye kwikorera, mfite brand nise Paster Joe y’amakaroni, ubu niyo ndya niyo mpumeka byose mbese”.

Habineza yavuze ko akazina “Joe” agakesha umwarimu wamwigishije Icyongereza mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati “Nitwa Joseph Habineza niyo mazina ababyeyi banyise nkivuka, benshi banzi ku izina rya Joe, abantu benshi bagirango Joe ni izina nihimbye ariko sibyo ni akazina nahawe n’umwarimu wanyigishaga mu wa kabiri mu mashuri yisumbuye, twaridutangiye kwiga Icyongereza umwarimu ahita ambwira ngo wowe Joseph ubu witwa Joe, ubwo icyo gihe hari undi mwana twitiranwaga, kugira ngo badutandukanye bakanyita Joe we bakamwita Jeff”

Ambasaderi Habineza avuga ko hari byinshi Isi yamwigishije birimo kwihangana no gukomeza umutsi.

Ati “Ikintu njyewe nabonye kuri iy’ Isi buri wese yagakwiye kugira ni ukwihangana, Isi ntago ari mbi ariko abantu bayirimo ni babi. Umuntu avuka ari intama ariko abantu baturanye ibyo acamo nibyo bimuhindura, ikintu nize ku Isi ni ukwihangana, gukomeza umutsi, kutiheba no guhatana”

Uyu mugabo avuga ko yakuze afite inzozi zo kuzaba pasiteri ngo niyo mpamvu amakaroni ye yayise “Paster Joe”

Ibitekerezo

  • Nonese yabonye kuba Paster atabishobora ahitamo kubiharira amakaroni?

    izo makaroni ko tutazibona ku isoko?

    izo makaroni ko tutazibona ku isoko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa