skol
fortebet

Ange Kagame yavuze ko Se ari intwari ikomeye anamwifuriza umunsi mukuru mwiza w’ abapapa

Yanditswe: Sunday 17, Jun 2018

Sponsored Ad

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje urukundo rukomeye akunda se, anamwifuriza umunsi mukuru mwiza w’ abapapa.
Abinyujije ku rubuga rwa twitter Ange Kagame yagize ati “Umunsi mwiza w’ abapapa ku ntwari yacu y’ ukuri ikomeye. Ndagukunda papa”
Ubu butumwa bwa Ange Kagame bwaherekejwe n’ umutima n’ akamenyetso ko guca bugufi ndetse n’ amafoto ya kera ya Perezida Kagame yishimanye n’ abana be mu bihe bitandukanye.
Happy Father’s Day to our real life superhero. (...)

Sponsored Ad

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje urukundo rukomeye akunda se, anamwifuriza umunsi mukuru mwiza w’ abapapa.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter Ange Kagame yagize ati “Umunsi mwiza w’ abapapa ku ntwari yacu y’ ukuri ikomeye. Ndagukunda papa”

Ubu butumwa bwa Ange Kagame bwaherekejwe n’ umutima n’ akamenyetso ko guca bugufi ndetse n’ amafoto ya kera ya Perezida Kagame yishimanye n’ abana be mu bihe bitandukanye.

Umunsi mukuru w’ abapapa washyizweho mu rwego rwo kuzirikana agaciro k’ umubyeyi w’ umugabo n’ akamaro afitiye sosiyete.

Mu myaka yo ha mbere uyu munsi ibihugu by’ I Burayi byawizihizaga tariki 19 Werurwe ku munsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu.

Umunsi mukuru wahariwe kuzirikana agaciro k’ umupapa watangijwe n’ abanya Espagne n’ abanya Portugal bo muri Amerika y’ amagepfo mu myaka myinshi ishize.

Uyu munsi waje kwimurirwa ku Cyumweru cya gatatu cy’ ukwezi kwa Gatandatu. Uyu mwaka uyu munsi wahuriranye n’ itariki ya 17 Kamena.

Ibitekerezo

  • Abanyamakuru mwabuze inkuru mujye mwishyura BBC cg VOA ibagurishe amakuru. ubu se nk’iyi ni inkuru kweli ? ubu se igitangaje kirimo ni ikihe usibye gucinya inkoro no kwigaragaza ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa