skol
fortebet

Arsenal igiye kujya yamamaza u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

Ikigo cy’ ’Igihugu gitsura Amajyambere (RDB) rwakoze amateka rukorana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza,ayo masezerano azatuma iyo kipe yamamaza u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.

Sponsored Ad

Ayo masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB kizwi nka Rwanda Convention Bureau giteza imbere ubukerarugendo, nk’uko itangazo Arsenal yasohoye ribivuga.

Ikipe ya Arsenal ikazajya yambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.

Ayo masezerano yatangijwe ku mugaragaro tariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri champiyona itaha ya 2018/2019.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano yabashimishije kuko azatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bucuruzi.

Yagize ati “Iki gihugu cyateye imbere mu myaka mike ishize, ku buryo aya masezerano azafasha abantu benshi bakurikirana Arsenal bakarushaho kumenya iki gihugu kandi bitange umusaruro.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ari ibyishimo ku Rwanda gukorana na Arsenal mu kumenyekanisha u Rwanda.

Ati “Turakangurira abantu gusura u Rwanda bakirebera ukuntu ari igihugu kihuta mu iterambere muri Afurika.”

U Rwanda rumaze kuba kimwe mu bihugu bihagaze neza mu bukerarugendo, ku buryo rwagiye ruza imbere mu bikorwa byose biranga igihugu gifite ibidukikije bikurura abantu.

Aya masezerano kandi ateganya ko amavidewo n’amafoto bizajya byerekanwa kuri Stade ya Arsenal, Emirates Stadium, buri munsi uko hakiniwe umupira.

Src: Kigalitoday

Ibitekerezo

  • Nonese u Rwanda rwishyuye Arsenal amafaranga angahe? Byari kuba byiza nabyo bishyizwe ahagaragara!!!

    Iki gitekerezo ni inyamibwa rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa