skol
fortebet

P.Kagame yakiriye indahiro ya Min. Mutimura na Min. Rurangirwa ataha n’ingoro y’ amateka yo guhagarika jenoside

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 yakiriye indahiro z’ abaminisitiri babiri bashya binjiye muri guverinoma y’ u Rwanda anataha ingoro y’ amateka ya jenoside yakorewe abatutsi.
Iyi bikorwa byombi byabereye ku nteko ishinga amategeko ku Kimihurura ari naho hubatswe ingoro ndangamateka yo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi.
Abaminisitiri barahiye ni Dr Eugene Mutimura wagizwe Minisitiri w’ Uburezi asimbuye Dr Musafili Papias na Jean de (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 yakiriye indahiro z’ abaminisitiri babiri bashya binjiye muri guverinoma y’ u Rwanda anataha ingoro y’ amateka ya jenoside yakorewe abatutsi.

Iyi bikorwa byombi byabereye ku nteko ishinga amategeko ku Kimihurura ari naho hubatswe ingoro ndangamateka yo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi.

Abaminisitiri barahiye ni Dr Eugene Mutimura wagizwe Minisitiri w’ Uburezi asimbuye Dr Musafili Papias na Jean de Dieu Ruragirwa wagizwe Minisitiri w’ ikoranabuhanga n’ itumanaho mu isakazabumenyi asimbuye Jean Philbert Nsengimana. Aba baminisitiri bashya batangajwe tariki 6 Ukuboza 2017.

Mu ijambo rigufi Perezida w’ u Rwanda yagejeje kubitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’ aba baminisitiri yavuze ko abasanzwe bakora muri guverinoma bakiriye aba ba baminisitiri bagiye gukomereza akazi kabo muri guverinoma y’ u Rwanda kandi ko bazunganirana n’ abo basanze.

Yagize ati “Ndabasuhuje kandi nakiriye abaminisitiri bashya bamaze kutugezaho indahiro. Nk’ ibisanzwe abo basanzwe twese twiteguye kubunganira no gufatanya nabo mu gukomeza gukorera igihugu, tugiza imbere nk’ uko bisanzwecyacu. Ndagira ngo rero mbamenyesho ko hari ibindi bishya bagiye guhura nabyi bigoye. N’ imirimo yiyongereye naho ubundi basanzwe bafite indi mirimo bakoraga n’ ubundi. Ndagira ngo rero mbashimire mwese na none ku mirimo mukora kandi mukoza gukorera igihugu cyacu”

Nyuma yo kwakira indahiro, Perezida Kagame yahise ajya gutaha ku mugaragaro Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Campaign Against Genocide Museum).

Iyi ngoro igizwe n’ ibice bibiri by’ ingenzi igice kigaragaza itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi n’ igice kigaragara uko ingabo za FPR yahoze RPA zahagaritse jenoside.

Uyu wambaye ikote ry’ umukara niwe Dr Eugene Mutimura Minisitiri mushya w’ Uburezi ari kumwe na Jean de Dieu Rurangirwa Minisitiri mushya w’ ikoranabuhanga






Ibitekerezo

  • indahiro iraba sa ngahe? tuze kuyikurikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa