skol
fortebet

“Ba bandi baducunaguzaga bageze nabo aho babona ko bagomba kwimenya” Perezida Kagame

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu gihe cyo gucunaguzwa, agaragaza ko kuri ubu icyo gihe cyarangiye Abanyarwanda bakwiye kwimenya kuko n’ ababacunaguzaga bagezeho bakabona ko bakwiye gushyira imbere inyungu zabo.
Ubu butumwa Perezida Kagame yabutangiye muri Rwanda Day ya mbere yabereye mu gihugu cy’ u Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017.
Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bw’ intara y’ u Bubiligi yakiriye iyo Rwanda Day kuko yafashije abateguye (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu gihe cyo gucunaguzwa, agaragaza ko kuri ubu icyo gihe cyarangiye Abanyarwanda bakwiye kwimenya kuko n’ ababacunaguzaga bagezeho bakabona ko bakwiye gushyira imbere inyungu zabo.

Ubu butumwa Perezida Kagame yabutangiye muri Rwanda Day ya mbere yabereye mu gihugu cy’ u Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017.

Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bw’ intara y’ u Bubiligi yakiriye iyo Rwanda Day kuko yafashije abateguye uwo munsi mboneka gake.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko magingo aya u Rwanda ruza imbere ku isi mu nzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi, umutekano, kubahiriza ihame ry’ uburinganire, kugira umubare munini w’ abategarugori mu nteko ishinga amategeko n’ ibindi.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwigiye byinshi ku mateka mabi rwagize, avuga ko kuri u Rwanda rurimo kubaka amateka mashya. Yavuze ko Umunyarwanda aho ari hose ku Isi akwiye kubaho neza. Yibukije Abanyarwanda bari mu muhanga ko bakwiye gukora baharanira gutera imbere ariko bakanibuka igihugu cyababyaye.

Perezida Kagame yavuze ko igihe kimwe Abanyarwanda barambiwe gucunaguzwa bakishakamo ibisubizo. Aha yatanze ingero ebyiri zirimo kuba Abanyarwanda ubwabo aribo bahagaritse ibihe bibi banyuzemo no kuba umugoroba umwe baricaye bicaye hamwe bakabona amafaranga arenze ayo bari bakeneye(Agaciro ishema ryacu).

Yavuze ko Abanyarwanda hari igihe babayemo cyo kumva ko bagomba kubeshwaho n’ abandi nyamara abo bitezeho amaramuko bakabacunaguza.

Yakomeje avuga ko igihe cyaje kugera babandi babacunaguzaga nabo bakabona ko bagomba kubanza kwimenya.

Ati “Ba bandi baducunaguzaga basigaye bavuga ngo natwe tugomba kwimenya. Ubu natwe tugiye kuba Rwanda first. Ibi biratwibutsa ko tugiye kwimenya”

Afurika ikoranye neza n’ u Burayi byagirira akamaro imigabane yombi

Muri iki gihe hakomeje kugaragara ikibazo cy’ Abanyafurika batakariza ubuzima mu nyanja bajya gushakira imibereho myiza I Burayi kandi Afurika ari umugabane ukize.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko Afurika ari umugabane ufite ubukungu ariko ukagira abaturage bakennye, avuga ko Afurika ikwiye kugira abaturage bakora bagatera imbere hanyuma bagakorana n’ u Burayi kuko aribyo byatuma imigabane yombi itera imbere kurushaho.

Yagize ati “Afurika ifite ubukungu ariko abantu barakennye…Afurika ifite abayo bakora, izakorana n’ u Burayi bukize burusheho gutera imbere”

Iyi Rwanda Day yabereye mu mugi wa Ghent, umugi wa Kane mu bwiza mu migi yo mu Bubiligi yitabiriwe n’ abagera ku bihumbi bine baturutse mu bihugu bitandukanye by’ I Burayi birimo u Bufaransa, u Burusiya, u Butaliyani, u Bubiligi n’ ahandi.

Ibitekerezo

  • Iyo mubihunbi 35000 haje bine bivuga ko abasigaye bise arou I garasha!Ko iyo umuririmbyi aje hano twuzura stade twanarishye?

    Ibyobyosebishoborakujyerwaho Aruko hagabanyijwe Nibura Imisoro.thank you!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa