skol
fortebet

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda n’u Burundi bari kuganira ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe: Tuesday 20, Oct 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, ari kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi Albert Shingiro, byibanda ku mubano w’ibihugu byombi umaze iminsi utifashe neza.Intumwa z’ibihugu byombi ziri mu biganiro ku mupaka wa Nemba.

Sponsored Ad

Nibo bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa gisiviri bahuye kumugaragaro kuva mu 2015 ibi bihugu byombi byagirana amakimbirane ya politiki.

Minisitiri Shingiro yashimangiye ko u Burundi bwifuza kugarura umubano wangiritse cyane mu 2015, akaba ashimishijwe no kuba ibihugu byombi byongeye guhura.

Yavuze ko yizeye ko iyi nama n’izizakurikira zizatuma imigenderanire y’ibihugu byombi isubira nka mbere, kandi nta cyabibuza mu gihe hari ubushake bw’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wagiye ugira ibibazo bitandukanye mu mateka ariko wajemo kidobya by’umwihariko guhera mu mwaka wa 2015 ubwo bamwe mu Barundi bahungiraga mu Rwanda kubera umutekano muke waranzwe mu gihugu cyabo, biturutse ku batavuga rumwe n’ubutegetsi batifuzaga ko uwari Perezida icyo gihe nyakwigendera Nkurunziza Petero, yiyamamariza manda ya gatatu ihabanye n’itegeko nshinga.

Mu mpera z’umwaka wa 2016 ni bwo uwari Perezida Petero Nkurunziza, yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo ari bwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwakoze hagati ya 2015 na 2016.

Icyo gihe Nkurunziza yashinjaga Leta y’u Rwanda kugaba ibitero ku Burundi no gushyigikira ababurwanya, barimo Niyombare Godefroid wakoze kudeta tariki ya 13 Gicurasi 2015.

Leta y’u Rwanda yamaganye ibyo birego, igaragaza ko Abarundi icumbikiye ari abahunze baharanira gukiza amagara yabo bakaba biganjemo abagore n’abana badashobora gutera Igihugu bacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Muri Kanama uyu mwaka,Perezida w’Uburundi,Gen.Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye kidashaka umubano mwiza n’u Rwanda muri iki gihe aho yashinje u Rwanda uburyarya ndetse no gufata nk’ingwate impunzi z’abarundi.

Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye yabivugiye mu ntara ya Kirundo,mu ngendo yari amazemo iminsi azunguruka igihugu.

Yagize ati “Ntibishoboka ko igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’u Burundi kirimo kwiyorobeka,cyashyize ihwa mu nzira ngo turihonyore.Gikoreshe uburyarya.

Kera kugira ngo umuryango ugirane umubano mwiza n’undi, iyo umwana yakoraga ikibi agahungira mu wundi muryango,wahitaga ubaza uwo avukamo uti "ko uyu mwana aje iwanjye n’amahoro?hanyuma ababyeyi be bakavuga bati “asize yononye mu rugo,muzane tumuhane.Abo bashaka ubushuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza.Nta Murundi wagizweho ingaruka na biriya byago bya 2015,uzatekana atabonye ababikoze bahanwe kuko iminsi yose basaba ubutabera.

Ku wa 19 Kamena, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique hamwe na Nicholas Norbrook wa The Africa Report, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Kagame yavuze ko na mbere hose u Rwanda rwashakaga kuzahura umubano n’u Burundi, bityo itorwa ry’umuyobozi mushya, rishobora kuba inzira igeza kuri urwo rugendo.

Ati “Perezida mushya akenshi ni n’amahirwe y’intangiriro nshya. Reba nko muri RDC, twishimiye ko kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, imikoranire y’ibihugu byombi yashimangiwe.”

Yavuze ko impinduka mu mikorere nk’iyo ariyo yifuza k’u Burundi ariko na none ko bizaturuka ku gushaka kwabwo.

Ati “Kuri twe, intego yacu irasobanutse: gukorana neza na Perezida mushya nizera ko duhuje kumva ko ari ingenzi ku baturage bacu no ku karere kacu.”

Abajijwe niba azi neza Gen Ndayishimiye, yasubije ati “Twigeze guhura mu gihe cyashize, gusa ntabwo muzi bihagije. Icy’ingenzi si icyo. Tuzamenyana neza binyuze mu gukorana hamwe.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashimiye Gen Ndayishimiye ubwo yegukanaga intsinzi mu matora yo ku wa 20 Gicurasi 2020, rugaragaza ko rwizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzazahuka.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda irashaka gushimira Perezida mushya w’u Burundi watowe, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, ndetse no gufata uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwayo bwo kuzahura umubano w’amateka w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.”

Kuwa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020,ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nabwo yashimangiye ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’u Burundi.

Yagize ati: “Hari amateka yagiye agaruka cyangwa se akomeje, bigatuma abantu batagenderana uko bikwiye. Ariko icya ngombwa ni ugushaka uko ibyo byakemuka.

Politiki itubwiriza ko abantu bakwiye kuba babana, bagahahirana. Ni byo twifuza ko twageraho n’abayobozi bashya, ari Perezida Ndayishimiye n’abo bafatanyije kuyobora, niba ariho aganisha twe ntazasanga tugoranye.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa