skol
fortebet

Barafinda ngo dosiye ye yitiranyijwe n’ iya Diane Rwigara, akavuga ko agitegereje igisubizo cye

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Barafinda Ssekikubo Fred umwe mu bari batanze kandi kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika utaragaragaye ku rutonde ndakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza aravuga ko Komisiyo y’ amatora yamuhaye igisubizo kitari icye.
Mu kiganiro yagiranye n’ Umuryango kuri iki cyumweru tariki 9 Nyakanga yadutangarije ko igisubizo yahawe ari icya Diane Shima Rwigara nawe utaragaye ku rutonde ndakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza.
Uyu mugabo aravuga ku wa Mbere tariki 10 arageza kuri NEC ubujurire bwe kandi ko (...)

Sponsored Ad

Barafinda Ssekikubo Fred umwe mu bari batanze kandi kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika utaragaragaye ku rutonde ndakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza aravuga ko Komisiyo y’ amatora yamuhaye igisubizo kitari icye.

Mu kiganiro yagiranye n’ Umuryango kuri iki cyumweru tariki 9 Nyakanga yadutangarije ko igisubizo yahawe ari icya Diane Shima Rwigara nawe utaragaye ku rutonde ndakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza.

Uyu mugabo aravuga ku wa Mbere tariki 10 arageza kuri NEC ubujurire bwe kandi ko yizeye ko ntakabuza azemererwa kwiyamamaza kuko ngo kandidatire ye yujuje ibisabwa.

Yagize ati “Igisubizo bampaye ntabwo ari icyanjye kuko ntabwo nitwa Rwigara N. Diane. Ndacyagitekereje igisubizo cyanjye”

Amabwiriza ya komisiyo y’ amatora ateganya ko kujuririra umwanzuro w’ urutonde ndakuka bikorwa mu masaha 48 uyu mwanzuro utangajwe.

Barafinda yatangarije Umuryango ko atarakererwa kuko uyu mwanzuro watangajwe week end igahita igera. Uyu mugabo avuga ko yumva atarakerewe kuko avuga ko amasaha ya week end mu kazi ka Leta atabarwa.

Ikindi avuga ko yagerageje guhamagara umuyobozi wa NEC Prof Kalisa Mbanda kuri telefone ngo amubwire ko bamuhaye igisubizo kitari icye ntibimukundire.

Barafinda aracyafite icyizere kinshi cy’ uko azagaragara ku rutonde ndakuka agatangira kwiyamamaza tariki 14 Nyakanga kimwe n’ abandi bakandida bemejwe aribo Paul Kagame, Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe.

Yagize ati :"Barafinda nzatugurana n’ uko natuguranye bwa mbere. Mfite icyizere kingana na 600 ku ijana cyo kugaragara ku rutonde rw’ abemerewe kwiyamamaza"

Barafinda yatangarije Umuryango ko ubwo NEC yamuhaga uru rwandiko yayibwiye ko hariho amazina atari aye, NEC ikamusaba ko ashyiraho umukono akagenda kuko ngo yari ifite undi mukandida igiye kwakira.

Uko Barafinda abivuga

Ibitekerezo

  • uyu musaza ararenze!ahorana moral yo hejour

    uyu Barafinda afite ukuri kuko ntiyitwa Diane Rwigara rwose nawe ari wowe waburana rwose

    ariko se abantu bo muri komisiyo bo bite byabo. hahahahaha ni byabindi bya copy paste hahahahah biratangaje kabisa.

    Ark se wa mugani,abo muri NEC nabo ntibari tayari, ubwo yarababwiye ati mumpaye igipapuro kitari icyange bâti genda wowe nta kizima ujya uvuga, ibi nabyo byerekana services baba bafite ko zidaha agaciro abantu bose

    Uyumugabo Iyobamureka Yarikuzaryoshya Amatora Ukuntu Yiteruriye Igikapu Wagirango Agiye Kubwiriza Kure.

    Ngaho ni munyumvure rwose none se ari uwatanze indangamuntu zabaofuye nuwatanze ibisubizo byundi kutari nyirabyo bataniyehe. Ubwose bishatse kuvuga ko yibeshye cg yakoze ibimuri kumutima. Anyway ese ubundi izo sinyatire mwazikuyeho bakajya biyamamaza batorwa bakayobora.

    Nanjye ndabona Barafinda avuga ukuri. Ubu ni uburangare bukabije bwa NEC. Guterura ikintu cya Rwigara bakagiha Barafinda. Wenda nubwo batari babibonye kuki amaze kubibereka batahise babihindura ngo bamuhe icye. Barafinda rwose akomeze yitegure amatora, kuko NEC ntacyo yamubwiye. Aranambabaje yari kuzajya ansetsa none dore baramwangiye.

    ariko uyu nawe ni hatari pe

    Ariko wa mugani uyu musaza afite ukuri. Biragaragara ko NEC nta bushishozi yagize mu kazi nk’aka kaba kagomba gufatanwa uburemere. None se nyine ni gute uha umukandida urupapuro rugenewe undi mukandida ukanabisinyira. Ari za Burayi bakunda imanza mwangeranyayo?!

    Aba bantu ba NEC se ko numva nabo ari ba Barafinda? Umu comedian abarushe kuba tayari?

    Nec yahugiye mukugambanira Diane ishakisha ibyaha kumuntu urengana. Nibitaribyo bizamenyekana .

    OYA HARICYO NTARIMO GUSOBANUKIRWA NEZA NIBA BARAFINDA BARAMUHAYE IBYA DIANE RWIGARA NUKUVUGA KO NA DIANE RWIGARA IBYO BAMUHAYE ATARI IBYE????? NIKO MBYUMVA .
    ABA TURUSHA BADUSOBANURIRA

    Ari uwatanze imikono yabapfuye ari nuwaranze ibaruwa itari yo bose ni bamwe...ahubwo se ko tuzi uwitwa Rwigara S Diane uriya bise Rwigara N Diane ni uwahe😂😂😂😂😂

    barashaka kubuza namwe droit zabo bahugiye Kuli Diane kuko yavuze nukuli,erega abanyarwanda tuzaceceka kugeza ryari koko?Imana yomwijuru izadukemurire ikibazo pee,nibaze tubatore ubundi badukekekeshe,Ariko Imana izabibaryoza

    Bizabarimana nyine. Nyamara akaga gatwiwe ishyano. Twihaye amahanga bihagije. Bwa bunyangamugayo bwa nec se! Custom care se?! Ntacyo Muzehe yababonye buriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa