skol
fortebet

Barafinda uvuga ko yazengurutse u Rwanda n’ amaguru ngo yamaze kugeza kuri NEC ibyangombwa byose asabwa

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Barafinda Ssekikubo Fred umwe muri batandatu batanze kandidatire zabo ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu ariko utaragaragaye ku rutonde rw’ agateganyo aravuga ko yamaze gutanga ibyangombwa yari yabuze bigatuma atagaragara ku rutonde rw’ agateganyo.
Nk’ uko yabitangarije Umuryango ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga ngo ibyangombwa byose yaburaga kuri uyu wa Kane nibwo yarangije kubitanga.
Barafinda avuga ko kuri uyu wa Kane yatanze imikono irenga 600 kugira ngo mu isuzuma rwa (...)

Sponsored Ad

Barafinda Ssekikubo Fred umwe muri batandatu batanze kandidatire zabo ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu ariko utaragaragaye ku rutonde rw’ agateganyo aravuga ko yamaze gutanga ibyangombwa yari yabuze bigatuma atagaragara ku rutonde rw’ agateganyo.

Nk’ uko yabitangarije Umuryango ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga ngo ibyangombwa byose yaburaga kuri uyu wa Kane nibwo yarangije kubitanga.

Barafinda avuga ko kuri uyu wa Kane yatanze imikono irenga 600 kugira ngo mu isuzuma rwa Komisiyo y’ amatora niharamuka hagize imikono igira ubusembwa hazagire irokoka bityo abashe kubona imikono 600. Barafinda yavuze ko afite icyizere kingana na 600 ku 100 cy’ uko azagaragara ku rutonde ndakuka rwabemerewe kwiyamamaza.

Yagize ati “Amasinya maze kuyatanga, biravivutse Barafinda agiye kwiyamamaza kuyobora u Rwanda, ibisigaye kwiyamamaza ntabwo bizangora…. Icyizere mfite cy’ uko nzagaragara ku rutonde ndakuka kingana na 600%”

Uyu mugabo ubusanzwe utamenyerewe muri politiki avuga ko yazengurutse mu turere twose tw’ u Rwanda uko ari 30 ashaka abamusinyira, akavuga ko aho hose yahazengurutse n’ amaguru.

Yagize ati “Icyizere mfite ni uko nashoboye kumanukana na V8 na Hama yanjye made in Rwanda zishobora kumanuka mu manegeka hose, ntabwo ari iz’ imikara zisigara ku muhanda oya bambe!”

Barafinda yatangaje ko V8 na Hama yashakaga gusobanura ibirenge bye icy’ iburyo n’ icy’ ibumoso.

Barafinda Ssekikubo Fred, Diane Shima Rwigara, Mpayimana Philipe na Mwenedata Gilbert bose batanze kandidatire nk’ abakandida bigenga gusa muri bo nta n’ umwe wagaragaye ku rutonde rw’ agateganyo NEC yashyize ahagaragara tariki 27 Kamena.

Kuri uyu wa Gatanu tariki indwi Nyakanga nibwo biteganyijwe ko NEC itangaza urutonde ndakuka rw’ abemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa