Barafinda yavuze uwo aha amahirwe yo kuzatorerwa kuyobora u Rwanda
Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017
Barafinda Ssekikubo Fred utabonetse mu bakandida bazahatanira umwanya w’ umukuru w’ igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017 yavuze ko ariwe wenyine washoboraga kuzatsinda H.E Paul Kagame yongeraho ko ariwe aha amahirwe yo kuzatorwa.
Barafinda yatangarije Umuryango ko kuba atagaragaye ku rutonde ntakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza yabyakiriye gusa avuga ko ari igihombo ku banyarwanda.
Yagize ati “Niba koko ntariho ndabyakiriye, gusa Abanyarwanda bahombye umunyapolitiki w’ akataraboneka (...)
Barafinda Ssekikubo Fred utabonetse mu bakandida bazahatanira umwanya w’ umukuru w’ igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017 yavuze ko ariwe wenyine washoboraga kuzatsinda H.E Paul Kagame yongeraho ko ariwe aha amahirwe yo kuzatorwa.
Barafinda yatangarije Umuryango ko kuba atagaragaye ku rutonde ntakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza yabyakiriye gusa avuga ko ari igihombo ku banyarwanda.
Yagize ati “Niba koko ntariho ndabyakiriye, gusa Abanyarwanda bahombye umunyapolitiki w’ akataraboneka ufite impamvu nziza nyinshi 200”
Barafinda yavuze ko ari wenyine ufite ubushobozi bwo kuba yatsinda HE Paul Kagame mu matora. Ngo yari afite gahunda y’ uko azatsinda amatora hanyuma agaha Kagame umwanya w’ umuyobozi mukuru wa Sena y’ u Rwanda ndetse akanamugira visi Perezida.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko nubwo atabonetse ku rutonde rw’ abemerewe kwiyamamaza bitazamubuza gukomeza ibikorwa bye bya politiki.
Yagize ati “Mfite impamvu nziza nyinshi zirenga 200 ngomba kugeza ku Banyarwanda n’ impamvu ibihumbi 2000 ngomba kugeza kuri Afurika ntabwo ntabwo ndibuhagarike politiki ndayikomeza”
Barafinda avuga ko ashaka ko bazabaho Afurika yunze ubumwe ya Kabili. Akavuga ko Afurika yunze ubumwe ya mbere yabayeho mbere y’ uko abakoroni bagera muri Afurika.
Barafinda afite abana 10 barimo uwitwa Barafinda Rwa n’ uwitwa Rwa barafinda. Izi RWA ngo zisobanurwa u Rwanda. Afite imyaka 47 y’ amavuko, atuye I Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Ibitekerezo
Barafinda niyigendere kandi abaye intwari kuba yemeye ibyo NEC yanzuye.
Ntawataha Kumitima Ya Batura Rwanda Turetse Uwaduhaye Umutekano Naho Undi Yaza Yatuvangira.
hhhhhhhhhhhhh
ngo RWA BARAFINDA na BARAFINDA RWA?????????
Umugabo Nubundi Ni Uwemera Kd Agakosorwa Akumva
Barafinda uradufinze uratubeshyabeshye none urigendeye uragakoze comedie uturyohereje amatora
Barafinda arambabaje. Kuko jye nari kuzamutora, cyane ko na Muzehe numva yari yamuteganirije umwanya mwiza. Gusa icyo nsaba abanyamakuru nuko mwazakomeza kutugezaho amakuru ya Barafinda Kuko atuma nseka.
Ndasaba uzatorwa wese ko yakwibuka Barafinda akamushakira Umwanya, icyambere ashobora kuba ari imfura, biriya akaba yarabitewe n’ubuzima butamworoheye, kdi yaradususurukije(yaradusekeje).yatwihereye urwenya rwose!

Barafinda jyenda uzi gutera urwenya
Yooo pole dis Gus a uzaatorw ndizerako azaguh umwany mwiza
Muri leta y’ Urwanda.
Yooo pole dis Gus a uzaatorw ndizerako azaguh umwany mwiza
Muri leta y’ Urwanda.
BARAFINDA ARASEKEJE!
BARAFINDA ARASEKEJE!
nge ndababaye kuba ataje ku rutonde rwa Bakandida kuko n’umuntu utuma turuhura ubwonko tukisekera n’umukomedi kabisa.
Barafinda numwana mwiza rwose,gusa iyo nsoma inkuruze ndaseka nkihirika, nkwifurije guhirwa mubuzima busanzwe rwose.ntaribi ryawe.
barafinda numunyadukoryo kbs.
Umva nanjye Barafinda andwaza imbavu kubera kunsetsa. Ni umunyamahoro kdi ntagira uwo akomeretsa. Yaranshimishije pe. Nubu ndi guseka ndi njyenyine, natembagaye
Duhombye barafinda pe hhh gusa ntakundi, yiyamamaze nokubu comedian kbs
Sha Nukuri barafinda yabuze ku rutonde rwabemerewe ndababara. mu kwiyamamaza yari kuzanyisekereza gusa numwana mwiza disi kuko we mu gusinyisha nta manyanga yazanyemo nkaba Diane bavuga ko basinyiwe nabantu bapfuye. gusa barafinda bazamushakire umwanya muri government Nukuri.

Barafinda ararenze nari kuzamutora Hahahahhh
Barafinda ararenze nari kuzamutora Hahahahhh
uyu mutipe ntaribye p afite displine nta sesereza kd urabona ko abayemeye ibyavuye mo
kabisa nanjye arashimisha pe nukuri ndagukunda arasetsa
sha barafinda ntamuntu numwe utaramukunze kuko ntajya avuga amagambo mabi, ubutaha niyiyamamaza tuzamutora, hhhhh
nimure named present wurwanda witwa barafinda!!!hahahahaha!
Hahahaha barafinda jyewe namwise stress manager ,kuko amara stress .kabisa
Hahahaha barafinda jyewe namwise stress manager ,kuko amara stress .kabisa
Hahahaha barafinda jyewe namwise stress manager ,kuko amara stress .kabisa
Nkuko yarafite gahunda yo guteza imbere abanyarwanda kuba atabonetse ku rutonde ntibyamubuza gutanga izompinduka Mu iterambere, doreko abanyarwanda natwe turangamiye icyaduteza imbere.
Nkuko yarafite gahunda yo guteza imbere abanyarwanda kuba atabonetse ku rutonde ntibyamubuza gutanga izompinduka Mu iterambere, doreko abanyarwanda natwe turangamiye icyaduteza imbere.
Barafinda ndamuzi, arasetsa, ariko ntabwo yaba Umuyobozi wigihugu peeee.
Ndamuzi King David Academy
uyu mutipe kbs akwiye gukora itsinda na ba Rutura
uyu mutipe kbs akwiye gukora itsinda na ba Rutura
Barafinda azahabwe igihembo cy’imyitwarire na nec. Ni psychologue bien. Ndamutumiye mumatora ataha