skol
fortebet

Bernard Makuza asanga Kagame akwiye kuyobora u Rwanda izindi manda eshatu

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Bernard Makuza avuga ko Kagame akwiye kuzatorerwa n’indi myaka 10 izakurikiraho, cyane ko Itegeko Nshinga ryemerera Abanyarwanda kubikora.
Ibi yabivuze ubwo uyu mukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarizaga kuyobora manda ya Gatatu i Nyamasheke mu Murenge wa Kagano, kuri uyu wa gatandatu.
Yagize ati “Turareba n’indi myaka iri imbere duhereye kuri iriya itanu inshuro ebyiri, ubundi dukataze mu majyambere kuko tubafite.”
Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yemerera Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Bernard Makuza avuga ko Kagame akwiye kuzatorerwa n’indi myaka 10 izakurikiraho, cyane ko Itegeko Nshinga ryemerera Abanyarwanda kubikora.

Ibi yabivuze ubwo uyu mukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarizaga kuyobora manda ya Gatatu i Nyamasheke mu Murenge wa Kagano, kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati “Turareba n’indi myaka iri imbere duhereye kuri iriya itanu inshuro ebyiri, ubundi dukataze mu majyambere kuko tubafite.”

Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yemerera Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2034 mu gihe abaturage bakomeza kumutora.

Ibi Makuza yavuze ko abishingira ku kuba Kagame “mu kubaka igihugu aha ijambo umunyarwanda wese ufite ibitekerezo byubaka.”

Makuza afata Kagame nk’umugabo udatinya urugamba ahubwo usuma arusanga, akavuga ko nta mpamvu n’imwe atakomeza kuyobora Abanyarwanda kuko ngo abona agifite ubushobozi.

Yasobanuye iby’urugamba rwo kubohora igihugu, ashima ko Kagame wari mu ishuri muri Amerika yiyemeje kugaruka akayobora urugamba, ingabo ze zigatsinda iza Leta yariho.

Mu kuvuga icyo yise ‘ubudasa bwa Kagame’, Makuza yavuze ko atari ubwúbu gusa, ko bwanagaragaye mu buryo yanesheje ingabo za Habyarimana bigatuma habaho imishyikirano ya Arusha.

Kuri ibi ngo hiyongeraho kuba nyuma yo gutsinda urugamba Kagame atarahise aba Perezida, mu gihe ngo bizwi ku Isi yose ko uyoboye ingabo zatsinze urugamba ahita afata ubutegetsi.

Ati “Ku Isi yose urugamba urutsinze ni we uba umukuru w’igihugu ariko si ko mwabigenje, mwarekeye undi, muba Visi-Perezida. Mwagaragaje ubudasanzwe butigeze bubaho mu mateka y’Isi.”

Avuga ko we ubwe (Makuza) n’abandi bayobozi bo mu yandi mashyaka, begereye Kagame bamusaba guhita aba perezida, ariko arabyanga, hanzurwa ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko ya Pasteur Bizimungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa