skol
fortebet

Bitunguranye Perezida Kagame yasezereye Olivier Nduhungirehe muri Guverinoma

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Bitunguranye, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mata 2020 Perezida Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Olivier J.P Nduhungirehe wari Minisitiri wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa byUmuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Itangazo rihagarika Amb Nduhungirehe rivuga ko ahagaritswe kumirimo yatangiye guhera tariki 30 Kanama 2017, nyuma yo gusubiramo kenshi ikosa ryo gukora akazi ashinzwe agendeye ku myumvire ye aho gushingira kuri gahunda za Leta
Nduhungirehe yahise ashimira (...)

Sponsored Ad

Bitunguranye, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mata 2020 Perezida Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Olivier J.P Nduhungirehe wari Minisitiri wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa byUmuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Itangazo rihagarika Amb Nduhungirehe rivuga ko ahagaritswe kumirimo yatangiye guhera tariki 30 Kanama 2017, nyuma yo gusubiramo kenshi ikosa ryo gukora akazi ashinzwe agendeye ku myumvire ye aho gushingira kuri gahunda za Leta

Nduhungirehe yahise ashimira Perezida Paul Kagame wamugiriye ikizere mu myaka ibiri n’igice ishize ari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, ati: “Byari iby’agaciro gukora nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane nshinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Ati:"Sinzacika intege mu gukomeza gukorera Igihugu na Leta y’u Rwanda mu bundi bushobozi.”

Nduhungirehe w’imyaka 45 y’amavuko afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu icungamari (Gestion Fiscale) yavanye muri Kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles-Institut Solvay).

Afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yaherewe muri UCL (Université Catholique de Louvain).

Kuva mu mwaka wa 2007 yatangiye guhabwa inshingano z’ububanyi n’amahanga; yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia (2007-2010) n’i New York muri Amerika.

Yavuye muri Amerika muri Gicurasi 2015 agizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga, nyuma aza kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi tariki 10 Nzeri 2015 aho yamaze imyaka ibiri.

Mu Mpera z’Ukwezi kwa Kanama 2017 ni bwo habaye impinduka zikomeye muri Guverinoma y’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe agirwa Umunyamaganga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Amb Olivier Nduhungirehe yagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter atanga ibitekerzo ku cyaaga gicaracara cyose kandi bitamutera ipfunwe guterana amagambo cyangwa se gucyocyorana na rubanda rusanzwe ruba kuri izi mbuga.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye Perezida wa Rayon Sport wari wasabye ko Leta yafasha amakipe guhemba muri ibi bihe bya Covid19 ko bigoye ko Leta yafasha ibigo byigenga guhemba abakozi, asaba ko nk’amakipe akwiye gufatanya n’abaterankunga bayo n’abafana mu gushaka igisubizo cyo guhemba abakinnyi.

Ibi yabivuze ubwo yagarukaga ku gitekerezo cy’Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, wasabye ko Leta yafasha amakipe guhemba abakinnyi muri ibi bihe bya Coronavirus ibikorwa byose byahagaze, Amb. Nduhungirehe Olivier avuga ko bigoye ko Leta yahemba abakozi b’ibigo byigenga.

Yavugaga ko muri ibi bihe by’ubukungu butifashe neza, biragoye ko Leta yakwishyura imishahara y’abakozi b’ibigo byigenga batagihembwa kubera ibura ry’akazi, harimo n’abakinnyi b’amakipe y’umupira w’amaguru. Icyakorwa ni uko amakipe, abaterankunga n’abafana bafatanya mu kuziba icyo cyuho.

Rayon Sports ni ikipe ishingiye ku bafana bayo ku kigero cya 90%. Abakunzi bayo bamaze iminsi bakusanya inkunga yo guhemba abakinnyi. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze kugeza kuri miliyoni 6 Frw mu gihe iyi kipe ikoresha hafi miliyoni 32 Frw ku kwezi, yabasabye byibuze miliyoni 20 Frw kugira ngo ihembe ukwezi kwa Gashyantare.

Mu mpera z’ukwezi gushize, buri mukinnyi wa Rayon Sports yahawe ibihumbi 50 Frw byo kwifashisha muri ibi bihe bya Coronavirus.

Nabwo kandi muri Kanama 2019, Nduhungirehe uri mu bakurikirana cyane umupira w’amaguru mu Rwanda, yavuze ko n’ubwo u Rwanda rumaze gutera imbere mu bintu byinshi, umupira w’amaguru warwo ukiri hasi kandi byose bikaba bishingira ku mikoro make y’amakipe.

Icyo yavugaga ko icyo yahamagarira abo muri Football ni ugushora imari mu makipe. Reba nk’ibyo SKOL ikora muri Rayon Sports ni ibintu byiza cyane. Hari inganda nyinshi, zikomeye, zigomba gushora imari muri aya makipe.

Ntabwo ari muri sport gusa kuko Olivier nduhungirehe yigeze no kwita indaya Minsitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo biteza agatotsi mu mubabo w’ibihugu byombi.

Ibinyamakuru bya Uganda byishimiye ko Olivier Nduhungirehe yirukanwe muri Guverinoma bimushinja ko ariwe wahemberaga umuriro mu bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Ibitekerezo

  • His Ex akoze ibyari bikenewe kuko Nduhungirehe Olivier arahubuka mu magambo kandi njye ni ubwo political igezweho ari ugushyira muri government abakiri bato hari aho ubona baba bafite ibitekerezo bitari kurwego rushinishije barahari pe njya numva ibitekerezo byabo ugasanga bitari kurwego rwo kuba minister.
    Ubundi ntamuntu uba ukwiriye kuba umuyobozi adafitemo ubumenyi (uburambe) nibura imyaka 3 .
    Ikindi bagabanye imishahara ya’abayobozi ishyirwe me bikorwa remezo kuko kubona umuntu ahembwa 3000 000 mu Rwanda ni amafaranga menshi kandi ntacyo baba bakoze kidasanzwe.Ubu c inteko itariho ntabwo ubuzima bwakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa