skol
fortebet

Bugesera: Abarimu barigutanga ibihumbi 9 yo gushyigikira amatora ya Perezida mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu barimu bigisha ku ishuli ribanza rya Kagerero riherereye mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, baravuga ko ngo ubuyobozi bw’iki kigo bufatanyije n’ubw’Umurenge n’Akarere buri kubasaba amafaranga yo gushyigikira amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda nyamara amatora yarabaye muri Kanama uyu mwaka.
Haba Ubuyobozi bw’ir’ishuri ; ubw’Umurenge n’ubw’Akarere burabihakana gusa Umuyobozi w’Akarere bwo bukavuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo.
Ku ishuli ribanza rya Kagerero (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu barimu bigisha ku ishuli ribanza rya Kagerero riherereye mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, baravuga ko ngo ubuyobozi bw’iki kigo bufatanyije n’ubw’Umurenge n’Akarere buri kubasaba amafaranga yo gushyigikira amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda nyamara amatora yarabaye muri Kanama uyu mwaka.

Haba Ubuyobozi bw’ir’ishuri ; ubw’Umurenge n’ubw’Akarere burabihakana gusa Umuyobozi w’Akarere bwo bukavuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo.

Ku ishuli ribanza rya Kagerero higishaho abarimu bagera kuri 15 bamwe muri bo baganiriye na Tv1 ducyesha iyi nkuru batifuje ko amazina n’imyirondoro yabo ijya hanze bavuga ko ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’Umurenge buri kubasaba amafaranga yo gutera inkungu amatora ya Perezida wa Repubulika.

Ngo barasabwa ibihumbi 9 by’amafaranga y’u Rwanda kugirango batere inkunga amatora nyamara yarabaye muri Kanama 2017 yaje no kwegukana na Perezida Kagame.

Uyu ati “Ku mushahara wacu bari gukataho ibihumbi 9 ngo byo gushyigikira amatora ya Perezida..Tukibaza tuti ‘Ese ko amatora yarangiye ni gute twaba turi kubazwa amafaranga’.Ese Akarere kaba karikopesheje noneho tukabatera inkunga mu kwishyura hanyuma wenda bakaba barayabuze twe tukaba tugiye kuyishyura mbese ntabwo dusobanukiwe neza.”

Ngo bagerageje kubaza ubuyobozi bw’Ikigo bakorera bakabasubiza ko ‘ari icyifuzo cyaturutse ibukuru’.Bavuga ko ari abarimu bose basabwa ayo mafaranga ngo by’umwihariko mu karere ka Bugesera barasabwa ibihumbi 900.

Uyu nawe ati “Hari abagiye bayatanga..Ubwo umuyobozi w’Ikigo yongeye kutubwira ko ayo mafaranga Akarere kakiyakeneye.Yatubwiye ko abatarishyura tugomba kugira vuba tugatanga ayo mafaranga..Buri muntu arasabwa ibihumbi 9 byo gushyigikira amatora ya Perezida wa Republika.”

Aba barimu bashingiye ku mushahara muto bahembwa bifuza ko batatanga ayo mafaranga.

Uyu mugabo yagize ati “Mu bihumbi 40 mbona nk’umushahara nafasheho ibihumbi 20 mbere y’uko umushahara mbumbe uza.Noneho nawe ibaze muri ayo mafaranga ibihumbi 20 kuraho ibihumbi 9 byo gushyigikira amatora harasigara ibihumbi 11 wakora umubare ndetse n’ibindi bibazo byo mu rugo ugasanga ntakintu usigaranye."

Nizeyimana Francois, Umuyobozi wungirije w’ishuri ribanza rya Kagerero ahakana aya makuru gusa akemera ko hari abarimu batanze amafaranga yo gushyigikira amatora.Yagize ati “Eeeh kuvuga ngo hari uyasabwa ni ubwo bukungurambaga bwabaye mbere y’amatora noneho hakaba gushishikariza abanyamuryango gushyigikira igikorwa cy’amatora ariko mu by’ukuri ntabwo navuga ngo hari uyakwa ku ngufu cyangwa se ngo ayasabwe ubu kandi amatora yararangiye.”

Avuga ko mbere y’amatora,abanyamuryango bakanguriwe gutanga ibihumbi 9 nk’umusanzu wo gufasha kugirango amatora agende neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bushyirwa mu majwi mu kwaka abarimu amafaranga yo gutera inkunga amatora ya Perezida nabwo bwamaganira kure ibivugwa n’aba barimu ariko bukavuga ko bugiye gukurikirana uwaba ari gukora ibi.

Nsanzumuhire Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yagize ati “Amatora yararangiye kandi n’amatora yari afite ingengo yayo ntabwo bigeraga babwira umuntu ngo natange amafaranga y’amatora.”

Uyu muyobozi avuga ko bagiye gukomeza gukurikirana neza iki kibazo aherereye muri iki kigo.Avuga ko nibasanga hari umuntu uri muri iki kigo azakurikiranwa mu buryo bwihariye.

Nsanzumuhire Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera
Paul Kagame uriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu, muri manda ya mbere mu mwaka wa 2003, yatsinze amatora ku majwi 95.5%, yongera kubona amajwi 93% mu matora ya 2010 none n’ubu yatsinze ku majwi 98.6%.

Ibitekerezo

  • Mujye mwandika ibintu bigufi kuko kwandika byinshi ukagenda unasubira mo ibyo wari wanditse bitera usoma ubunebwe kandi wenda inkuru yari nziza.

    Ariko Ibi bintu koko nibiki ? Umuntu ahembwa 40 hari abahembwa ama millions ariko ngo nayo nayabahe kandi nawe ntakintu amufashije. Ubwo uravuga ko yayatanze arirukanwa cg se nibindi. Birababaje kbsa

    Mwarimu we waragowe tu! Hari benshi bahembwa ibihumbi nka 7000 kubera credit, advance cg se decouvert barangiza ngo tanga andi ariko ni ryari Leta izashimishwa n’inkunga mwarimu ayiha? Ntakindi kintu mwarimu yari akwiriye kubazwa.Ahubwo hari icyo agombwa.

    None ko uwomuyobozi avuga ngobagiye gukurikirana ababirinyuma , aho uwatanze amakuru ntiyazira gusaba kurenganurwa kwe?

    Birababaje

    Birababaje

    Birababaje

    yewe musure uturere twose mushskashake murabona byinshi

    Обратите внимание!!!
    Реально полезная штука.
    С помощью этого средства можно восстанавливать любые кожаные изделия.
    Всегда пригодится в хозяйстве.
    [url="https://small-smile.ru/?p=10"]кожа[/URL]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa