skol
fortebet

Bugesera : Abayobozi 35 begurijwe rimwe mu buryo bavuga ko ari agahato

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu karere ka Bugesera ,abayobozi 35 barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ utugari 20, Abagronome 5 n’ abashinzwe imibereho myiza y’ abaturage (social affairs) 10 beguye.
Aya makuru yemejwe n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera Emmanuel Nsanzumuhire mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukuboza 2016.
Mu kiganiro yagiranye na City Radio Nsanzumuhire yavuze ko kuba beguye nta gikuba cyacitse, yongeraho ko iyo umuntu hari servisi yatangaga akumva atagishoboye kuyitanga ari uburenganzira bwe (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Bugesera ,abayobozi 35 barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ utugari 20, Abagronome 5 n’ abashinzwe imibereho myiza y’ abaturage (social affairs) 10 beguye.

Aya makuru yemejwe n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera Emmanuel Nsanzumuhire mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukuboza 2016.

Mu kiganiro yagiranye na City Radio Nsanzumuhire yavuze ko kuba beguye nta gikuba cyacitse, yongeraho ko iyo umuntu hari servisi yatangaga akumva atagishoboye kuyitanga ari uburenganzira bwe guhagarika akazi.

Yagize ati “Ntabwo iyo umuntu ari ku kazi akumva afite impamvu ituma niba ari serivise yatangaga atagifite imbaraga zo kuyitanga nk’uko yabisabwe, afite uburenganzira bwo kuvuga ngo mpagaritse akazi, icyo gihe twubahiriza umuntu n’uburenganzira bwe. Icyo gihe rero si ukuvuga ngo ni ibintu bidasanzwe, ni umuntu we ku giti cye ufata icyemezo iki n’iki twe tukubahiriza uburenganzira bwe.”

Nubwo Meya Nzanzumuhire Avuga ko abeguye beguye ku mpamvu zabo bwite, bo bavuga ko begujwe kugahato kandi mu buryo butunguranye.

Umwe mu begujwe, mu butumwa yagejeje kuri City Radio asobanura uko byabagendekeye, yasobanuye uburyo babihatiwe ndetse bakaba baranandikiwe amabaruwa bagategekwa kuyasinya. Yagize ati: "Baduhaye SMS saa moya bucya twitaba, tugezeyo baba bateguye Salle badushyiramo babanje kutwaka telefone, Meya n’ikipe ayoboye yiganjemo abayobozi b’ingabo ba Polisi na ba Visi Meya batubwira ko tugiye gukorerwa Evaluation, ko buri wese agenda aca imbere y’iyo kipe yiswe inama y’umutekano itaguye, akabwirwa imyitwarire ye. Niko byagenze, ku ruhande rwa Salle hari icyumba cyari cyateguwe, iyo kipe yicayemo, buri wese akanyura imbere yayo abwirwa ibye. Baba bafite Printer na machine (Mudasobwa n’icyuma gisohora impapuro), uwirukanwe bamwemprimira (bamusohorera) amabaruwa abiri, imwe ivuga ko yanditse ahagarika akazi mu gihe kitazwi, indi ivuga ko bayakiriye bamwemereye. Umukozi asabwa gusinya gusa, ntacyo avuga kubyo ashinjwe byaba ukuri cyangwa ibinyoma"

Undi wari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge ariko utashatse ko amaze ye atangazwa, mu gusobanura uko byamugendekeye we yagize ati: "Uko twagenze, twabonye baduhamagara mu nama umusibo ejo, tuhageze dusanga icyari inama ntabwo ari inama, ahubwo ngo ni evaluation y’abakozi muri rusange. Ubwo hari ba gitifu b’imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, aba veterineri b’imirenge, abagitifu b’utugari n’abashinzwe iterambere mu tugari, noneho hakajya hinjira umukozi umwe bamuha ibaruwa ivuga ko ngo yanditse asezera ku kazi, n’indi ivuga ko gusezera kwe kwemewe, agasinya yemera ko yayakiriye... Nkanjye ntacyo nishinja kandi n’ibyo bavuga nshinjwa sinzi aho byavuye... Impamvu bavuga ngo ni ugukererwa akazi, ngo ni ugusuzugura inzego zinkuriye... Icyo nazize ntabwo nakimenya, cyane ko imyaka nari maze mu kazi yose nta n’ibaruwa inyihangiriza cyangwa isaba ibisobanuro kubera amakosa naba narakoze mu kazi."
Asabwe kugira icyo avuga ku kuba hari abavuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bategura ahubwo basinya ku mabaruwa abeguza.

Meya Nsanzumuhire yateye ubwatsi ibyo bivugwa, avuga ko abegura baba bafite uburenganzira bwo kwanga gusinya.

Yagize ati “Muri aba bakozi buri wese aba afite uburenganzira bwo gukora ibyo yumva bimufitiye akamaro, ntabwo rero umuntu ashobora kuza ngo akubwire ngo ndashaka guhagarika akazi ngo umubwire ngo buretse, kandi icyo gihe wayimutegurirye (ibaruwa yo kumweguza) afite uburenganzira bwo kwanga kuyisinya, ngira ngo hari ukuri ko kuri ‘terrain’ namwe mwaza mukirebera.


Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera Emmanuel Nsanzumuhire

Kwegura kw’ abayobozi byatangiriye mu bayobozi b’ uturere hakurikiraho abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ imirenge, kuri ubu abarimo kwegura harimo n’ abayobozi b’ utugari.

Abegura bose bahuriza kukuba bavuga ko begura ku mpamvu zabo bwite, nyamara hari andi makuru avuga ko begura kuko baba bananiwe inshingano.

Bake mu bamaze kwegura havuzwe ko bakoze amakosa mu kazi, aya makosa akaba ariyo yatumye begura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa