skol
fortebet

Burera: Habereye igikorwa cyo kumena no kwangiza inzoga z’ubwoko butandukanye

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Kanama uyu mwaka, mu karere ka Burera habereye igikorwa cyo kumena no kwangiza inzoga z’ubwoko butandukanye zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda, abakitabiriye baganirizwa ku ngaruka zo kubitunda, kubicuruza, kubinywa no kubikoresha; kandi basabwa kwirinda kubyishoramo.
Hangijwe litiro 258 za Kanyanga n’amasashe 3588 ya Chief Waragi,1886 ya Chase Vodka, 528 ya Kick Waragi, 276 ya Zebra Waragi, 206 ya African Gin, 84 ya Host Waragi, 24 ya Blue Sky, n’amasashe 15 (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Kanama uyu mwaka, mu karere ka Burera habereye igikorwa cyo kumena no kwangiza inzoga z’ubwoko butandukanye zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda, abakitabiriye baganirizwa ku ngaruka zo kubitunda, kubicuruza, kubinywa no kubikoresha; kandi basabwa kwirinda kubyishoramo.

Hangijwe litiro 258 za Kanyanga n’amasashe 3588 ya Chief Waragi,1886 ya Chase Vodka, 528 ya Kick Waragi, 276 ya Zebra Waragi, 206 ya African Gin, 84 ya Host Waragi, 24 ya Blue Sky, n’amasashe 15 ya Kitoko,

Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Rusumo, mu murenge wa Butaro. Ibi biyobyabwenge byafashwe na Polisi muri aka karere mu mezi abiri ashize ifatanyije n’izindi nzego.

Mu butumwa yagejeje ku bari aho, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yababwiye ko kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge bidatuma umuntu yibagirwa ibibazo asanganwe nk’uko bamwe bibwira; ahubwo ko aho kubimwibagizwa bimwongerera ibindi.

Yagize ati,"Ibiyobyabwenge birakenesha kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Mwirebeye ubwanyu ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu."

SP Fata yakomeje agira ati, "Usibye gutera ababinywa gukora ibyaha bihanishwa igifungo no gucibwa ihazabu; ibiyobyabwenge bitera kandi ababinywa uburwayi butandukanye butuma badakora ngo biteze imbere. Muri make, kubyishoramo ni ukwikururira ubukene."

Yagiriye inama abibyishoramo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko, kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yabwiye kandi abitabiriye icyo gikorwa ko gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yabwiye urubyiruko rwari aho ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora kubatera kwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo biyobyabwenge bifatwa; kandi asaba abatuye akarere ka Burera muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batangira ku gihe amakuru atuma inzengo zibishinzwe zibikumira no gufata ababikoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa