skol
fortebet

Burera-Musanze: Ba Gitifu 17 bimuwe bashinjwa kuba inzitizi mu musaruro w’ibirayi

Yanditswe: Sunday 21, Jan 2018

Sponsored Ad

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey yafashe umwanzuro wo kwimura abari basanzwe bakorera mu Mirenge izwiho kweza ibirayi mu turere twa Musanze na Burera bakajyanwa gukorera ahandi.
Ni icyemezo cyafashwe hiyongereye ho kwihanangirizwa/gasopo yahawe abo bayobozi n’abandi nk’ikimenyetso cyo kudakora neza.Ababasimbuye bakaba bahawe inshingano ijyanye no kurengera umuhinzi w’ibirayi kigirango abashe gihinga anunguke ku isoko. Bamwe mu baturage bakunze kuzamura ijwi bavuga (...)

Sponsored Ad

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey yafashe umwanzuro wo kwimura abari basanzwe bakorera mu Mirenge izwiho kweza ibirayi mu turere twa Musanze na Burera bakajyanwa gukorera ahandi.

Ni icyemezo cyafashwe hiyongereye ho kwihanangirizwa/gasopo yahawe abo bayobozi n’abandi nk’ikimenyetso cyo kudakora neza.Ababasimbuye bakaba bahawe inshingano ijyanye no kurengera umuhinzi w’ibirayi kigirango abashe gihinga anunguke ku isoko.

Bamwe mu baturage bakunze kuzamura ijwi bavuga ko ingamba zafashwe nta mpinduka zitanga

Imirenge yo mu karere ka Musanze yahinduriwe abayobozi ni: Kinigi, Nkotsi, Musanze, Kimonyi, Muko, Nyange, Cyuve, Gataraga na Rwaza. Iyo mu karere ka Burera yahinduriwe abanyamabanga nshingwabikorwa ni: Rugarama, Kinyababa, Butaro, Bungwe, Gahunga, Ruhunde, Nemba na Cyanika.

Uwari Gitifu w’uyu Murenge yimuriwe mu Murenge wa Nkotsi

Nk’uko Radio/Tv 1 ibitangaza ngo si abanyamabanga Nshingwabikorwa bahinduwe aho bakoreraga gusa kuko n’abari bashinzwe ubuhinzi muri iyo mirenge ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nabo bahinduriwe aho bakoreraga muri aya mavugurura.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko hari bamwe muri abo bayobozi bagaragaraga nk’inzitizi zari zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yafashwe agomba kugenga isarurwa n’icuruzwa ry’ibirayi mu nyungu z’umuhinzi.

Ikibazo cy’ibirayi cyakunze kumvikana mu itangazamakuru benshi mu baturage binubira uburyo bahendwa n’ababarangurira ibirayi byabo. Iki kibazo kandi cyahagurikije inzego zinyuranye na ministere zitandukanye ngo hashakishwe umuti w’iki kibazo.

Ba Minisitiri bahagurukiye iki kibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa