skol
fortebet

‘Burya imitwe ya Politiki siyo ivuga politiki yonyine’ Senateri Rutaremara

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2017

Sponsored Ad

Tito Rutaremara umwe mu ba senateri bagize Komisiyo ya poltiki n’ imiyoborere myiza avuga ko imitwe ya politiki(amashyaka ya politiki) atariyo ivuga politiki yonyine ahubwo n’ iyo idini rigize icyo risaba Leta nabyo ari politiki.
Ibi Senateri Rutaremara yabivuze kuri uyu wa 15 Weruwe 2017, Ubwo Komisiyo ya Politiki n’ imiyoberere myiza muri Sena yagezaga ku Nteko rusange ya Sena y’ u Rwanda raporo ku gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo mu matora ya referandumu yo muri 2015 no (...)

Sponsored Ad

Tito Rutaremara umwe mu ba senateri bagize Komisiyo ya poltiki n’ imiyoborere myiza avuga ko imitwe ya politiki(amashyaka ya politiki) atariyo ivuga politiki yonyine ahubwo n’ iyo idini rigize icyo risaba Leta nabyo ari politiki.

Ibi Senateri Rutaremara yabivuze kuri uyu wa 15 Weruwe 2017, Ubwo Komisiyo ya Politiki n’ imiyoberere myiza muri Sena yagezaga ku Nteko rusange ya Sena y’ u Rwanda raporo ku gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo mu matora ya referandumu yo muri 2015 no mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inzego zihariye yo muri 2016.

Senateri Niyongana Gallican yagaragaraje ko indorerezi, itangazamakuru n’ imitwe ya politiki nta ruhare runini bagira mu matora y’ inzego z’ ibanze kubijyanye no gutanga ibitekerezo abaza iyo komisiyo igihe ibona ibi bizagerwaho.

Yagize ati “Indorerezi, itangazamakuru, n’ imitwe ya politiki kuba batagaragara mu matora y’ inzego z’ibanze bagira uruhare mu gukwirakwiza ibitekerezo bya politiki. Ni ryari komisiyo ibona ko abo bantu bakwinjira muri ibyo bikorwa wenda n’ amategeko akaba yahinduka? Mu busesenguzi komisiyo yakoze yasanze ari ibintu byakomeza gutyo cyangwa hari intambwe ikenyeye guterwa?”

Hon. Rutaremara yamusubije ko Leta y’ u Rwanda iri mu ma Leta yahisemo ko ibitekerezo bigari bya politiki bitangirwa ku rwego rwo hejuru inzego z’ ibanze zikabishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Igitekerezo u Rwanda rwatoranyije kandi sirwo rwonyine hari ibihugu byinshi bibikora ni uko guverinoma Centrale ikora politiki, inzego zose zo hejuru politiki zemeje wenda ari iy’ ishyaka rimwe ryatsinze cyangwa ihuriro ry’ amashyaka noneho inzego zo hasi zikayishyira mu bikorwa”

Yakomeje avuga ko gutanga ibitekerezo bitagombera ishyaka rya politiki ati “Burya imitwe ya politiki siyo ivuga politiki yonyine, nk’ iyo amadini avuze ngo tuzagendera kuri iki n’ iki, ibi n’ ibi turumva bikwiye gukora bitya, Leta turumva yadufasha gutya burya nayo ni politiki na ya miryango y’ uburenganzira bwa muntu ijya ivuga politiki”

Hon. Rutaremara yavuze ko kugira ngo politiki ive hejuru ikorerwe mu nzego z’ ibanze ari ibintu byazaganirwaho ko atari ibintu Komisiyo yavuga ngo igihe runaka byazaba byahindutse. Hon. Rutaremara yongeraho ko uko biri ntacyo bitwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa