skol
fortebet

Busabizwa niwe meya w’ agateganyo w’ umugi wa Kigali

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko Nyamulinda Pascal wari Umuyobozi w’ umugi wa Kigali yeguye mu buryo bwatunguye abatari bake, inama njyanama y’ umugi wa Kigali yateranye ku wa Gatanu yemeje ko Busabizwa Parfait aba Umuyobozi w’ umugi wa Kigali w’ agateganyo.

Sponsored Ad

Amakuru y’ uko Nyamulinda wari umaze umwaka umwe atorewe kuyobora umugi wa Kigali yeguye yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 11 Mata 2018, nyamara ku wa Kabiri tariki 10 uyu muyobozi yari yagiye mu kazi nk’ uko bisanzwe. Mu ibaruwa yanditse amenyesha ubuyobozi ko yeguye yavuzemo ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Njyanama y’ umugi wa Kigali ku wa Gatanu yarateranye yiga ku ibaruwa y’ ubwegure bwa Nyamulinda irabwemeza inashyiraho umuyobozi w’ umugi w’ agateganyo bwana Busabizwa Parfait usanzwe ari umuyobozi w’ umugi wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere.

Itegeko riteganya ko iyo meya yeguye Njyanama iba igomba gutegura amatora yo kumusimbuza bitarenze amezi atatu.

Pascal Nyamulinda yeguye mu gihe umugi wa Kigali umaze amezi atanu udafite Umunyamabanga nshingwabikorwa dore ko Eng. Didier Sagashya wari kuri uyu mwanya yirukanywe mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2017 ashinjwa imyitwarire idahwitse mu kazi.

Perezida wa Njyanama y’ umugi wa Kigali Anastase Rutabingwa avuga ko babizi ko icyuho cy’ Umunyamabanga nshingwabikorwa gihari gusa avuga ko barimo gushaka umusimbura dore ko uyu mwanya wo udatorerwa ahubwo apiganirwa binyuze mu gukora ikizamini cy’ akazi.

Rutabingwa amara impungenge abafite ubwoba ko hari imirimo ishobora gupfa kubera ko hari imyanya ibiri idafite abayobozi.

Yagize ati “Nta cyuho kiri mu buyobozi kuko dufite ba visi meya babiri, n’ umuyobozi w’ akarere w’ agateganyo mu gihe dutegereje gutora undi. Ku ruhande rwa tekinike dufite abatekinisiye bakora mu biro by’ umunyamabanga nshingwabikorwa”

Mu mirimo iraje ishinga umugi wa Kigali muri iyi minsi harimo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’ umugi, kwagura imihanda mu rwego rwo kugabanya ubucukike bw’ amamodoka no kongera ibikorwa remezo muri rusange.

Ibitekerezo

  • umugi wa KIGALI bawuhe Rutabingwa awuyobore; ubwo azi namategeko byamworohera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa