skol
fortebet

‘Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze’ Perezida Kagame

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu butumwa busoza umwaka wa 2016, butangira uwa 2017, yagaragaraje ko u Rwanda rumaze kugera ahantu hashimishije. Avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere buri munyarwanda wese akwiye kubigiramo uruhare.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite ibyangombwa n’ amahirwe Abanyarwanda bashingiraho bagakomeza guteza igihugu cyabo imbere. Avuga ko byinshi Abanyarwanda bagezeho bidakwiye gutuma birara ati “Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu butumwa busoza umwaka wa 2016, butangira uwa 2017, yagaragaraje ko u Rwanda rumaze kugera ahantu hashimishije. Avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere buri munyarwanda wese akwiye kubigiramo uruhare.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite ibyangombwa n’ amahirwe Abanyarwanda bashingiraho bagakomeza guteza igihugu cyabo imbere. Avuga ko byinshi Abanyarwanda bagezeho bidakwiye gutuma birara ati “Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora.”

Ijambo rirambuye

Banyarwanda banyarwandakazi nshuti z’ u Rwanda, ndabasuhuje kandi mbifuriza mwese umwaka mushya Muhire wa 2017. Nk’ uko byagarutsweho mu nama y’ igihugu y’ umushyikirano, mu minsi mike ishize, muri uyu mwaka dutangiye Abanyarwanda twese dukwiriye gukomeza gutanga umuganda mukubaka u Rwanda. Ibi biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere, kuko nk’ uko tubibona kandi tunabyemera dufite ibyangombwa n’ amahirwe mu gihugu cyacu.

Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe. Abaturage iyo basaba ko babaha serivise zinoze, kandi zigera kuri bose, icyo gihe baba bafashije abayobozi. Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe, ndetse no gutanga inama z’ uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.

Tuzarushaho kugera kure twifuza, nidushyira imbere ubufatanye, ubwubahane, n’ urukundo dufitiye igihugu cyacu. Ubusugire n’ umutekano by’ igihugu cyacu, nk’ uko bisanzwe niwo musingi w’ iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.

Banyarwanda banyarwandakazi, mwerekanye ko mwanyuzwe na byinshi byiza twagezeho dukorera hamwe, ariko turanifuza ibyiza birenzeho. Ibi nibyo dukeneye, kwihutisha iterambere ry’ u Rwanda.

Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora. Mureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka, mu nzego zose atari mu za Leta gusa ahubwo no mu z’ abikorera.

Ndagira ngo nongere mbifurize umwaka mushya, uzababere uw’ ibyiza hamwe n’ abanyu bose. Murakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa