Kigali

‘Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze’ Perezida Kagame

Amakuru   Yanditswe na: 31 December 2016 Yasuwe: 591

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu butumwa busoza umwaka wa 2016, butangira uwa 2017, yagaragaraje ko u Rwanda rumaze kugera ahantu hashimishije. Avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere buri munyarwanda wese akwiye kubigiramo uruhare.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite ibyangombwa n’ amahirwe Abanyarwanda bashingiraho bagakomeza guteza igihugu cyabo imbere. Avuga ko byinshi Abanyarwanda bagezeho bidakwiye gutuma birara ati “Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora.”

Ijambo rirambuye

Banyarwanda banyarwandakazi nshuti z’ u Rwanda, ndabasuhuje kandi mbifuriza mwese umwaka mushya Muhire wa 2017. Nk’ uko byagarutsweho mu nama y’ igihugu y’ umushyikirano, mu minsi mike ishize, muri uyu mwaka dutangiye Abanyarwanda twese dukwiriye gukomeza gutanga umuganda mukubaka u Rwanda. Ibi biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere, kuko nk’ uko tubibona kandi tunabyemera dufite ibyangombwa n’ amahirwe mu gihugu cyacu.

Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe. Abaturage iyo basaba ko babaha serivise zinoze, kandi zigera kuri bose, icyo gihe baba bafashije abayobozi. Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe, ndetse no gutanga inama z’ uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.

Tuzarushaho kugera kure twifuza, nidushyira imbere ubufatanye, ubwubahane, n’ urukundo dufitiye igihugu cyacu. Ubusugire n’ umutekano by’ igihugu cyacu, nk’ uko bisanzwe niwo musingi w’ iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.

Banyarwanda banyarwandakazi, mwerekanye ko mwanyuzwe na byinshi byiza twagezeho dukorera hamwe, ariko turanifuza ibyiza birenzeho. Ibi nibyo dukeneye, kwihutisha iterambere ry’ u Rwanda.

Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora. Mureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka, mu nzego zose atari mu za Leta gusa ahubwo no mu z’ abikorera.

Ndagira ngo nongere mbifurize umwaka mushya, uzababere uw’ ibyiza hamwe n’ abanyu bose. Murakoze!

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuryango Sinapisi Rwanda wigeze kwakira ubutumwa buvuye kuri George W....

Umuryango Sinapisi Rwanda kuri uyu wa 9 Ukuboza 2017 wizihije imyaka 25...
10 December 2017 Yasuwe: 1126 3

Perezida Kagame ari ku rutonde rw’ abafite ijambo rikomeye muri...

‘New African Magazine’ ku rutonde rwayo ngarukamwaka rw’ Abanyafurika 100...
8 December 2017 Yasuwe: 619 0

Misiri: P.Kagame yagaragaje ko hakwiye kwitabwa ku mpano z’abaturage

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari Sharm-El-Sheikh mu Misiri aho...
7 December 2017 Yasuwe: 296 0

Akari ku mutima wa Nsengimana na Musafiri bakuwe muri Guverinoma

Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2017 nibwo Perezida wa...
7 December 2017 Yasuwe: 3750 0

Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri w’Uburezi n’uw’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2017 Perezida wa Repubulika y’u...
6 December 2017 Yasuwe: 1693 0

Ibyemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye kuri uyu wa...

None kuwa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2017, Inama y’Abaminisitiri...
5 December 2017 Yasuwe: 2626 0