skol
fortebet

Davos: Perezida Kagame na Donald Trump bazagirana ikiganiro

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ku bukungu bw’isi ribaye ku nshuro ya 48; bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu azagirana ibiganiro na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.
Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump, Jenerali Herbert Raymond McMaster niwe watangaje aya makuru.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na Donald Trump wa Amerika bazaganira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018 ibiganiro byabo (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ku bukungu bw’isi ribaye ku nshuro ya 48; bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu azagirana ibiganiro na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.

Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump, Jenerali Herbert Raymond McMaster niwe watangaje aya makuru.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na Donald Trump wa Amerika bazaganira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018 ibiganiro byabo byibande ku mubano wa Amerika n’ibihugu bya Afurika, baganire ku mutekano ndetse no ku buhahirane hagati ya Amerika n’ibihugu bya Afurika.

Perezida Paul Kagame yaherukaga guhura n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bahuriye mu Mujyi wa New York ahari hateraniye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 72.

Mu mpera za Mutarama 2018 nibwo Perezida Kagame azatangira imirimo yo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame na Trump bari kumwe n’abafasha babo Jeannette Kagame na Melania Trump.

Perezida Kagame afata Trump nk’umwe mu bazahindura imibanire ya Amerika n’umugabane wa Afurika.Ni mu kiganiro aherutse guha Jeune Afrique ku wa 4 Gicurasi, 2017 aho yagize ati “Mpamya ko ibyabaye kwa Trump ku rwego mpuzamahanga ari ikintu cyiza. Azakora impinduka kuri Amerika, Aziya, Afurika mu buryo ubwo ari bwo bwose. Politiki yari ikeneye guhinduka, kandi niba iduha amahirwe twe Abanyafurika yo kongera gutekereza ku kamaro k’inkunga no gushaka ikindi cyerekezo, ihawe ikaze. Ariko haracyari kare guca urubanza ku buyobozi bwa Trump na politiki ye kuri Afurika.”


Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro, barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May, uw’u Budage Angela Merkel; uw’u Buhinde Narendra Modi, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron; Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’abandi.

Muri iyi nama kandi, umukuru w’igihugu yabonanye na minisitiri w’intebe wa Norvège Madamu Erna Solberg ndetse na Visi perezida wa Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa bombi bagirana ibiganiro.

Mu kiganiro cyarimo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ku kibazo cy’impunzi, yagaragaje ko giterwa ahanini na politiki mbi. Yongeraho ko isi ikeneye ubufatanye buhamye ngo iki kibazo kibonerwe umuti: Ati, "Abanyaburayi bakwiye kumva neza impamvu abantu baza mu bihugu byabo ndetse n’icyo abayobozi b’ibihugu byabo bakwiye gukora kugirango mbere na mbere bakumire impunzi ntizize i Burayi, ariko nibanaza bagerageze gukemura icyo kibazo. Ndatekereza ko twese dukeneye guha uburemere iki kibazo ariko dukeneye no kwihangana. Mu kwiyemeza kose kwagiye kubaho kuri iki kibazo, byagaragaye ko buri gihe abanyaburayi baba bihuta, ni ukuza mugafata igice cy’umunsi n’impapuro mukagaragara neza kuri televiziyo, ngo ubwo mukemuye ikibazo, ntakiba gikozwe aho ngaho. Ku ruhande rw’abanyafurika duhomba ubuzima bw’urubyiruko rutari ruke rurohama muri mediterane, natwe nk’ibihugu byaba ibivamo izo mpunzi cyangwa ibyo zinyuramo, nk’umugabane twese muri ubu bufatanye, natwe dukwiye gufata inshingano zacu. Iki ikintu tudakwiye gukomeza gutinza, ndizera ko izi ari impaka ziri k’urwego rukwiye."

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete nawe uri mu ntumwa z’u Rwanda ziyobowe na Perezida Paul Kagame, we afata iyi nama nk’urubuga u Rwanda ruhuriramo n’abashoramari mpuzamahanga bashya. Yagize ati, "Aha ngaha hari abantu benshi bikorera, hari abantu bakuriye business mu bihugu byose ku isi akaba ari wo mugisha, duhura nabo turebe aho interests zabo zihurira n’izacu cyane cyane tureshya abashoramari baza gukora investments muri sectors zacu mu Rwanda; Harimo ibikorwaremezo, ubukerarugendo, ubuhinzi, n’izindi sectors zose turimo turaganira ngo turebe icyo twabasha kuvana ahangaha muri iki cyumweru turi hano. WB irahari, IMF irahari, banki zikomeye zose zo ku Isi zirahari, aba rero nibo turimo kuganira nabo ngo turebe icyo badufasha mu iterambere ryacu ry’u Rwanda no muri Afurika muri rusange."

Iyi nama y’iri huriro izamara iminsi ine ikazibanda ku buryo bwo kubaka ahazaza hasangiwe na bose mu Isi yugarijwe no gucikamo ibice muri iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa